Ibigwi by’abakoreye ijuru bakiri bato Papa Fransisiko aherutse kwemeza ko bashyirwa mu rwego rw’Abahire
Ku wa 20 Gicurasi 2023 Papa Fransisiko yemeje ishyirwa rwego rw’abahire ba Kiliziya abantu 9 bagaragaje ishyaka no kwamamaza inkuru nziza bakiri bato, binyuze mu bikorwa by’ukwemera, kwitangira abandi no guhara byose kubera urukundo bafitiye Kristu. Muri aba bagaragu b’Imana 9, 4 muribo bitabye Imana bakiri mu kigero cy’urubyiruko; dore ibyaranze ubutwari bwabo:
Padiri Giuseppe Beatti wo mu Butaliyani ni umwe mubo Papa Fransisiko yemeje ko bashyirwa mu rwego rw’abahire. Yahowe Imana mu 1944 mu ntambara ya kabiri y’isi, yishwe n’Aba NAZI nyuma yo gusabwa gusiga abari bamuhungiyeho barimo abayahudi, agahitamo gupfana nabo aho kubasiga mu rugo rw’abapadiri.
Nyuma yo guhabwa Ubusaseridoti mu 1938 ku myaka 25, Padiri Beotti yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Sidolo, mu mujyi wa Apennine iri mu majyaruguru y’Uburenganzira bw’u Butaliyani. Mu buzima bwe, yaranzwe no gufasha abababaye, agashakira imyenda abakene, kubwo umutima ugira impuhwe yemeye kwakira mu rugo rwe Abayahudi bahigwaga n’abanazi, abasirikare b’inkomere n’abandi yabonaga baburaniwe. Ku wa 20 Nyakanga 1944 Padiri Beotti n’undi mupadiri mugenzi we ndetse n’abandi bantu batandatu nibwo bishwe n’Aba NAZI, apfa afashe mu ntoki igitabo cy’amasengesho(breviary) ndetse akora ikimenyetso cy’umusaraba; Afite imyaka 32.
Undi muri aba bagaragu b’Imana Papa Fransisiko yemeje ko bashyirwa mu rwego rw’abahire ukiri muto ni Lorena d’Alessando witabye Imana mu 1981 azize indwara ya Kanseri. Alessando yaranzwe n’ukwemera guhebuje akiri muto , ku myaka 10 atangira imirimo ya gitumwa muri kiliziya irimo kuririmba no acuranga gitari mu kiliziya. Mu rugendo nyobokamana yakoreye i Lourdes mu 1980, Alessando wari umukobwa muto ufite ubumuga bw’ingingo yahawe ubutumwa bumumenyesha ko agiye gupfa mu minsi mike. Ibi byamuhaye umwanya wo kwitegura, gusenga no gusezera ku bavandimwe anatanga amabwiriza y’ukuntu yifuza ko bazamushyingura. Mu mwaka wakurikiyeho, mu 1981 Alessando yafashwe n’uburwayi budasobanutse, agiye kwa muganga basanga arwaye kanseri y’ibihaha. Yitabye Imana ku 3 Mata 1981. Apfa afite imyaka 16.
Maria Cristina Ogier na we yemejwe mu bagiye gushyirwa mu bahire, yavukiye i Florence mu Butaliyani mu 1955. Afite imyaka ine, byagaragaye ko afite uburwayi ku ubwonko, gusa ntibyamubuza umutima wo gukunda gusenga no kwitangira abarwayi. Ageze mu kigero cy’imyaka 10, Ogier yagaragaje umwete udasanzwe mu gusangiza abandi ibitekerezo ku kurengera ubuzima bwa muntu hagati yo gusamwa no kubyarwa(pre -natal life), nuko abifashijwemo na Se umubyara wari umuganga ku bitaro bw’aho iwabo ahabwa umwanya wo kugaragaza uko gukuramo inda ari icyaha cyo kwica umuntu uwa waratangiye urugendo rw’ubuzima. Ibitekerezo bya Ogier byakunzwe na benshi, abahanga babyumvise baramushigikira, nuko hatangizwa ikigo cya mbere mu Butaliyani kigamije kurengera ubuzima kizwi nka “Aid to Life Center ”. Ogier yitabye Imana mu 1974 afite imyaka 19 azize uburwayi bwa Kanseri.
Guido Vidal França Schäffer ni umwe mu bagiye gushyirwa mu cyiciro cy’abahire bakiri bato bo mu kinyejana cya 20. Yavukiye mu gihugu cya Brezil mu 1974, mu buto bwe yari umukristu usengera mu ivugururwa muri Roho Mutagatifu. Nyuma yo kurangiza amasomo ya Kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi, Guido Vidal França Schäffer yiyemeje kwita ku bato n’abakuru barwaye, nyuma yo kubavura akanavuga ko kuvura umubiri bidahagije, ahubwo bakenewe guherekezwa no kuri Roho, abo avuye akanabaherekeza mu nzira yo gukunda Imana no gusenga.
Mu rugendo nyobokamana yagiriye i Roma mu 2000, umunsi abahowe Imana bo muri Brezil bashyirwaga mu batagatifu, Guido Vidal França Schäffer yatahanye umugambi wo kwiyegurira Imana. Nuko yinjira mu iseminari afite umugambi wo kuzaba Padiri akajya avura abantu uburwayi bw’umubiri n’ubwa roho. Mu 2009 nibwo yitabye Imana atararangiza amasomo yo , apfa arohamye mu mazi.
Abandi bagaragu b’Imana bagaragara muri iri teka rya Papa Fransisiko bazashyirwa mu bahire ni Padiri Mpeke Simon wo muri Kameruni, Padiri Pedro de la Virgen del Carmen wo mu Butaliyani, Soeur Tereza Margarida do Coracao de Maria, Soeur Edda Rod abo mu Butaliyani na Arnaldo Canepa Umukateshiste wo mu Butaliyani.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.