Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ibyo Bikira Mariya yeretse Nataliya Mukamazimpaka mu ngendo-mayobera bakoranye batari ku isi muri Nzeri n’Ukwakira 1982

Nyuma yo kumubonekerwa na Bikira Mariya bwa mbere ku wa 12 Mutarama 1982, akaba uwa kabiri ubonekewe mu ishuri rya Koleji y’i Kibeho; Bikira Mariya yagiranye ingendo mayobera zigera kuri eshatu na Nataliya Mukamazimpaka. Muri izi ngendo hari ibintu bidasanzwe Bikira Mariya yagiye amwereka n’ubutumwa bwihariye yagiye amuha.

Ibyo  Bikira Mariya yeretse Nataliya Mukamazimpaka mu ngendo-mayobera bakoranye batari ku isi muri Nzeri n’Ukwakira 1982
Ibyo Bikira Mariya yeretse Nataliya Mukamazimpaka mu ngendo-mayobera bakoranye batari ku isi muri Nzeri n’Ukwakira 1982

Mu gitabo Kibeho: Abakobwa Batatu babonekewe cyanditswe na Padiri Eugène Niyonzima SAC (pp.47-55) hagaragazamo ibyo ingendo mayobera Nataliya Mukamazimpaka yakoranye na Bikira Mariya mu gihe cy’amabonekerwa, muri izo ngendo 2 nizo zagarutsweho cyane. Izo ni urwo bakoranye tariki 4 Nzeri 1982, n’urwo ku wa 30 Ukwakira 1982.

Mu ibonekerwa ryo ku wa 4 Nzeri 1982, Bikira Mariya yabwiya Nataliya ko ashaka ko bakorana urugendo kugira ngo abone uko amusobanurira ibintu bimwe na bimwe. Muri urwo rugendo, Bikira Mariya yamweretse ibintu bidasanzwe. Nataliya avuga ko Bikira Mariya yamujyanye ahantu heza cyane, hari urumuri rutuje, hatamanuka kandi ntihaterere.

Aha hantu, Nataliya avuga ko yahabonye indabo ziri mu bice bitatu bitandukanye. Igice cya mbere cyari igice cy’ingabo nziza cyane kandi zisa neza, Bikira Mariya amubwira ko izo ndabo impamvu zifite ubuzima bwiza ari uko ururmuri zirimo ruhwanye nazo. Igice cya kabiri cyarimo indabo zarabye, Bikira Mariya amubwira ko impamvu zarabye ari uko ubuzima zirimo budahwanye n’urumuri zirimo. Igice cya gatatu cyarimo indabo zumagaye, Bikira Mariya amubwira ko impamvu zumagaye ari uko aho ziri harimo urumuri rukabije n’ubushyuhe bwinshi, ku buryo nta n’akuka na gakeya zibona.

Aha hantu, Bikira Mariya yakomeje kumusobanurira ibyo ijuru, amubwira ko ibyo ijuru birushya kubikorera, gusa ngo uwabitangiye ntabura kubirangiza. Aramubwira ati “Uko ubona ziriya ndabo zivanze, imbi n’inziza niko n’abantu bo mu isi mumeze, harimo ababi n’abeza.”Amusaba kujya ahabwa amasakaramentu kenshi, amuha umugisha abona kugaruka ku isi.

Mu rugendo mayobera rwo ku wa 30 Ukwakira 1982 rwabanjirijwe n’ibonekerwa, Bikira Mariya yabwiye Nataliya ko hari ahantu ashaka ko bajyana. Muri iri bonekerwa ryamaze igihe kirekire, Nataliya amaze gutwarwa buroho bamukuye kuri podiyumu (ku mbuga y’amabonekerwa) bamujyana mu nzu bararagamo, nuko abapadiri bane barimo na Padiri Misago Agusitini waje kuba Umwepiskopi wa mbere wa Gikongoro bamuguma iruhande bareba uko biza kugenda.

Muri uru rugendo, Nataliya avuga ko Bikira Mariya yamutembereje ahantu heza hari urumuri, amwereka ibice bine by’abantu bitandukanye.Igice cya mbere yamweretse ni ahantu hitwa Isangano cyarimo abantu barindwi bambaye imyenda yera. Bikira Mariya amubwira ko abo bantu ari abamalayika bashinzwe gusingiza Imana no gufasha abantu.

Bakomeje gato, Bikira Mariya yamweretse igice cya kabiri cyarimo abantu bambaye imyenda yererana ariko batagira umubare, ari benshi, bajyaga gusa n’abazungu ariko ataribo. Bikira Mariya amubwira ko aho hantu hitwa mu Isenderezwa ry’Ibyishimo, abo bantu bahari ari Abatoni b’Umusumbabyose.

Bakomeje na none, Bikira Mariya yamweretse igice cya gatatu cyarimo abantu bambaye imyenda ivanze, iyo amabara y’ubururu, umweru, n’umutuku. Aba nabo bajyaga gusa n’abazungu ariko badasa n’abo mu gice cya kabiri. Bikira Mariya abwira Nataliya ko aho hantu hitwa mu Isesengurwa, abantu bahari bakitwa Intarambirwa. Uru rugendo barusoreje mu gice cya kane hari abantu bambaye imyenda isa n’igikara ariko bitari cyane, kiri hagati y’ubururu n’igikara, abantu bahari nabo bajyaga gusa n’iyi myenga. Bikira Mariya amubwira ko aho hantu hitwa mu Ihaniro, naho abahari bakitwa Intabwirwa.

Nyuma yo kumwereka ibi bice bine, Bikira Mariya yamweretse na none indabo ziri mu bice bitatu. Igice cya mbere kirimo indabo nziza, avuga ku isi naho hari abantu beza bamukunda, bameze nk’izo ndabo. Amwereka igice cya kabiri kirimo indabo ziraba, amubwira ko izo ndabo zishushanya abantu bafite utwishimo dukeya, babyuka cyane cyane mu byago maze bakamwambaza bagera mu byishimo bakongera bakagwa.

Mu gice cya gatatu cy’indabo harimo indabo zumye, Bikira Mariya amubwira ko gishushanya abantu bafite umutima wanangiye; Abwira Nataliya kugenda akazirikana ibyo bice byombi kugira ngo ajye ashobora kubasabira, kandi akamenyesha abantu ko roho ifite imibereho yayo n’umubiri ukagira imibereho yawo.

Nataliya avuga ko muri icyo gihe yabonaga umubiri we ntacyo wigeze uhindukaho, gusa amubajije impamvu tariki 4 Nzeri yajyanye na we, abantu bo ku isi bakamubwira ko babonaga umubiri we ku isi uko bisanzwe, Bikira Mariya amubwira ko muri uru rugendo umubiri wa Nataliya usigara ku isi, Bikira Mariya akagendana na roho ye, gusa ngo ntabwo ashobora kumwereka ko we ari roho.

Nataliya Mukamazimpaka wabonekewe na Bikira Mariya i Kibeho avuka muri Santarali Gisizi, Paruwasi Muganza, Diyosezi ya Gikongoro. Yavutse mu 1964, ababyeyi be ni Laurent Ngango na Gaudence Mukabaziga. Nataliya Mukamazimpaka ubu aba i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya. Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya buvuga ko uyu mubonekerwa yasabwe na Bikira Mariya kuguma i Kibeho nk’ikimenyetso cy’uko Bikira Mariya yahabonekeye, agafasha kwakira no gusobanurira abakora ingendo nyobokamana ibijyanye n’amabonekerwa yahabereye, kandi akahaba asenga mu rwego rwo gukomeza gusabira isi na Kiliziya nk’uko Bikira Mariya yabwiye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose