Icyo wamenya kuri padiri Celestin Niwenshuti washinze umuryango w'Ababikira b'Abarangarukundo
Iyo uvuze Ababikira b'Abarangarukundo uvuga na Padiri Pierre Celestin Niwenshuti washinze uyu muryango agamije gufasha abapadiri bageze mu zabukuru, abafite intege nke n'abarwaye.
Padiri Celestin Niwenshuti, ni umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi. Akaba avuka muri paruwasi ya Mushishiro. Yavutse mu 1947, ahabwa ubupadiri tariki ya 15 Kanama 1974. Yitabye Imana tariki ya 24 Gicurasi 1994, umuryango yashinze umaze imyaka 3 gusa. Nk'uko bigaragara ku ikarita ye ya batisimu twasanze kuri paruwase ya Mushishiro, padiri Pierre Celestin Niwenshuti ni mwene Christophe Munyandinda na Christiane Nyirabukeye, bombi bitabye Imana. Avuka mu muryango w'abana 7, akaba yari uwa 5. Kuri ubu hasigaye abavandimwe be 2.
Umuryango w'ababikira b'abarangarukundo washinzwe na padiri Pierre Celestin Niwenshuti watangiriye muri paruwasi ya Ruhango, ahitwa mu Gataka hafi ya paruwasi. Mu 1991 ni bwo abakobwa ba mbere bageze muri urwo rugo baje gutangira umuryango. Ku itariki 31 Kanama 1996, ni bwo Myr Anastase Mutabazi wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi, yatanze uburenganzira bwo kwitwa umuryango w'abihaye Imana. Ku itariki 27 Ukuboza 1996, ni bwo umubikira wa mbere yasezeranye, Ubu umuryango ukaba umaze imyaka 27.
Mu buhamya bwa bamwe mu bamuzi barimo ababikira b'Abarangarukundo ndetse n'abavandimwe be bavuga ko yarangwaga n'urukundo rutarobanura kandi akagira umwete.
Soeur Agnes Mukamugema uhagarariye Abarangarukundo, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka yagarutse kuri Padiri Celestin n'aho yavanye igitekerezo cyo gushinga Abarangarukundo.
Yakomeke agira ati"Ubwo padiri yari mu butumwa muri paruwasi ya Byimana, aryamye, yaje kumva amajwi amubwira ngo niyandike, ayo majwi yari meza cyane. Yaravugaga ati "Wampaye umwari wo kubakira Imana uruhimbi. Yamaze kwandika ibyo, akomeza kwibaza icyo bishatse kuvuga biramuyobera. Akibaza ibyo, yaje kurwara araremba, baramuvuza aza koroherwa, abifashijwemo n'isengesho. Muri ubu burwayi ni bwo yahishuriwe icyo Imana imushakaho. Yumvise ko agomba gushaka ababikira bo gufasha abapadiri barwaye.”
Ati "Kuvuga amateka y'ivuka ry'umuryango w'Abarangarukundo bigendana no kuvuga ubutumwa n'amateka bya Padiri Celestin Niwenshuti wawushinze. Nyuma yo kubona ko abapadiri bashaje, barwaye kandi bafite intege nke z'umubiri batabona ubitaho, yagize icyifuzo cyo gushinga umuryango. Maze ashinga Abarangarukundo."
Tariki ya 14 Mata1991 abakobwa ba mbere batangiye umuryango. Umuryango ukaba waratangiriye mu Ruhango ahitwa mu Gataka hafi ya Paruwasi. Padiri Celestin akaba yarabonye ariho hamubereye hafi, kuhagera byoroshye, ahagura ikibanza, aracyubaka. Icyo gihe yakoreraga ubutumwa mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Izina ry'Aabarangarukundo barihawe na padiri Celestin ubwe. Mu mategeko yari yanditse mu Gifaransa akaba yarabise "Les Soeur Missionnaire de la fraternité du Christ." Soeur Agnes akomeza avuga ko padiri Celestin yari yaramize urukundo. Avuga ko yikundiraga kuganira n'abakecuru n'abasaza. Mu Iseminari nkuru aho yakoreraga ubutumwa yakundaga abana bafite intege nke mu bumenyi kandi akabitaho. Yari umuntu urangwa n'ibyishimo kandi agakunda aboroheje.
Biziyaremye Marc, Umuvandimwe wa padiri Celestin Niwenshuti, ubu akaba atuye muri paruwasi ya Kizibere, yavuze ko Padiri yabigishije urukundo no gukora.
Ati "Padiri mu mirimo y'amaboko ntiwakurikiraga. Yarakoraga cyane, akagira ishyaka. Yagiraga umwete wo kwiga kandi mu kiruhuko yatwigishaga gusenga akanafasha ababyeyi guhinga.
Akimara kuba padiri yakomeje gukunda umuryango avukamo, akaduha inama zubaka ubuzima, n'ibindi byinshi. Yadutozaga kubana n'abandi neza. Akiga mu Iseminari yatubwiraga ukuntu azashinga umuryango uzita ku bapadiri bafite intege nke akaba yaranabibwiraga abapadiri bagenzi be biganaga.“
Umukecuru Marie Mukabaranga washatse mu muryango wa padiri Celestin yatubwiye icyo amwibukiraho. Avuga ko amuzi kuva ari umufaratiri. Ati"Ubusanzwe yari umuntu uca bugufi wiyoroshya ariko agakunda no gukora ashaka iterambere."
Nyuma y'urupfu rwa Padiri Celestin, Musenyeri Simaragde Mbonyintege, ni we wasigaye yita ku muryango yari amaze gushinga, ukomeza gutera imbere uhereye muri Diyosezi ya Kabgayi watangiriyemo.
Kuri ubu umuryango w'Abarangarukundo ukaba ufite ingo 5 muri Diyosezi ya Kabgayi : 1 mu Ruhango, 3 zo muri paruwase ya Kabgayi ari naho hari urugo rwirerero (novisiya) na 1 rwo muri paruwase ya Ruyenzi. Umuryango ukaba uri muri Diyosezi ya Cyangugu, ari ho waguriye bwa mbere hariyo ingo 3; No muri Diyosezi ya Gikongoro hakaba urugo 1, ingo zose zikaba ari 9. Bakaba bafite intego yo kwagura umuryango ukagera mu ma Diyosezi yose yo mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.