Ikiganiro kirambuye Padiri Fidele Dushimimana yagiranye na Kinyamateka nyuma y'aho igitabo "Kura Ujye Ejuru" yanditse, kemerewe na REB gukoreshwa mu mashuri y'u Rwanda
Nyuma yo kumenyeshwa umwanzuro wa REB, wemera ubusabe bwe ko igitabo yise "Kura Ujya Ejuru", cyakwigishwa mu mashuri y'u Rwanda, Padiri Fidele Dushimimana, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ICK, yagiranye ikiganiro na Kinyamateka adutangariza uko yakiriye iki cyemezo, n'icyo kizafasha mu guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda.
KM: Mwakiriye mute iki kemezo cya REB ko igitabo "Kura ujye Ejuru: Uko umwana akura mu gihagararo, mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mibanire ye n'abandi" cyakwigishwa mu mashuri y'u Rwanda?
PADIRI FIDELE DUSHIMIMANA: Iki kemezo nacyakiranye ibyishimo byinshi. Byabaye nka kwa kundi wifuza cyane kugera ku ntego runaka, wayigeraho ukumva birakunejeje. Gutanga umuganda w’ubumenyi mu burere no mu burezi bw’abana b’Abanyarwanda kandi mu rurimi rw’Ikinyarwanda ni inzozi nari maranye igihe kinini, none kiriya kemezo cya REB cyatumye numva izo nzozi zibaye impamo.
KM: Kuba iki gitabo cyakwigishwa mu mashuri bisobanuye iki? kizigishwa mu rihe somo? mu yihe myaka?
PADIRI FIDELE DUSHIMIMANA: Mu by’ukuri, iki gitabo kemejwe na REB gukoreshwa mu mashuri y’u Rwanda. Sinavuga ko kizigishwa mu isomo iri n’iri cyangwa mu mwaka uyu n’uyu. Ahubwo kizifashishwa n’abarimu bigisha mu myaka n’ibyiciro by’amashuri bitandukanye guhera mu kigero cy’inshuke kugeza mu mashuri yisumbuye nk’imfashanyigisho yunganira abarimu mu kumenya imiterere y’umwana barera n’ibyo bakora kugira ngo bamufashe gukura muri byose. By’umwihariko, ntibyabuza ko nko mu Mashuri Nderabarezi (TTC) ndetse no muri Kaminuza aho biga isomo ry’ubumenyi bw’imikurire y’abana (Developmental Psychology) bakifashisha mu gutegura no kwigisha iryo somo.
KM: Ese kwemerwa kw'iki gitabo mu mashuri y'u Rwanda bizafasha mu gusubiza ibihe bibazo byari bibangamiye ireme ry'uburezi mu Rwanda?
PADIRI FIDELE DUSHIMIMANA: Iki gitabo kizafasha abantu bose bakunda kurera mu gusubiza ibibazo byerekeranye cyane n’ireme ry’uburezi no gusobanukirwa imikurire y’abana bacu. Navuga ko iki gitabo kije nk’inyunganizi y’ibindi bitabo bikubiyemo inyigisho, ingamba n’uburyo bwo gusigasira ireme ry’uburezi mu byiciro bitatu:
1) Ubumenyi burimo buzafasha Umwarimu/umurezi cyangwa umubyeyi w’umwana kumenya ibiranga imitekerereze y’umwana, imyumvire ye, imyitwarire ye, imibanire ye n’abandi kuri buri kiciro agezemo; ibyo bikazatuma umurezi amenya uko afasha umwana mu mikurire ye myiza muri ibyo byose. N’ubundi mu burezi baravuga ngo: “Mbere yo guha Yohani ubumenyi n’uburere bwiza akeneye, ni byiza kubanza kumenya byimbitse Yohani uwo ari we”;
2) Harimo ibisubizo bicukumbuye by’ibibazo abarimu, abarezi n’ababyeyi bakunze kwibaza kuri buri kigero. Dutange urugero kuri bimwe: ibibazo bikunze kugaragara mu myigire y’abana bamwe na bamwe n’uko bafashwa guhera mu kigero cy’inshuke kugera kigero cy’amashuri yisumbuye, ibyo ayo mashuri asabwa kuzuza kugira ngo agere ku ireme ry’uburezi rirmbye, ikigero kiberanye no kwigishwa mu ndimi z’amahanga n’uburyo byakorwa, uko ikoranabuhanga ryakoreshwa neza mu myigire y’abana bato, imyigishirize iberanye n’abo mu kigero cy’ingimbi…;
3) Gufasha gukumira no kurinda umwana ibibazo byo mu mutwe (conseilling) bishobora gutuma abana bamwe batiga neza, abandi bagata ishuri, abandi bikabatera kugira imyitwarire mibi nk’uko bigenda birushaho kugaragara mu muryango nyarwanda. Ibi ni ingenzi cyane nk’uko byagaragajwe mu nama Nkuru y'Igihugu y'abana ya 15 mu Rwanda. Aha naho kandi uzasanga iki gitabo cyafasha abarezi b’ingeri zose kuba abajyanama no gufasha abana kugira ikerekezo kizima cyangwa intumbero y’ubuzima bwabo mu bihe bizaza.
KM: Kugira ngo iki gitabo kemerwe hakozwe iki? Kimaze kwemerwa se bwo hagiye gukurikiraho iki?
PADIRI FIDELE DUSHIMIMANA: Kugira ngo iki gitabo kemerwe habanje ubusabe bwanjye. Nandikiye REB mu kwezi k’Ugushyingo 2021.Muri ubwo busabe nagaragaje ko iki gitabo gishobora kuba inyunganizi mu gusigasira ireme ry’uburezi mu Rwanda; nuko nsaba ko cyakwemerwa kigakoreshwa mu mashuri. REB yaragisuzumye insubiza muri Kamena 2022 igaragaza ko yasanze ari kiza, ikaba ikemeje by’agatenyo, ariko ikazacyemeza burundu ari uko maze gukosora ibyo banyeretse bikenewe gukosorwa. Ibyo narabikoze, mbikorera raporo nyoherezayo. Ku itariki ya 28 Nyakanga 2022 nibwo nabonye igisubizo kemeza burundu ko iki gitabo gikoreshwa mu mashuri yo mu Rwanda.
Ubwo kimaze kwemerwa, igisigaye ni ukugicapisha ngendeye ku mabwiriza ya REB agenga imiterere y’igitabo kemejwe na REB. Ibyo bikazajyana no kukimenyekanisha no kukigeza mu mashuri agishaka binyuze mu miyoboro itandukanye no gushishikariza amashuri ndetse n’abandi bafatanyibikorwa kukigura.
KM: Mugendeye ku buryo abayobozi bakiriye iki gitabo, ni iki mwababwira?
PADIRI FIDELE DUSHIMIMANA: Abayobozi banyuranye haba mu nzego za Leta n’iz’uburezi babashije kubona iki gitabo baragikunze kandi bambwira ko bakibonamo umuganda ukomeye wo gukemura ibibazo bigenda bigaragara mu mu myigire n’imyigishirize, mu muryango (burere no mu burezi); ibyo bikaba umusingi wo gutegura ejo hazaza heza h’abana b’u Rwanda. Icyo nababwira mbere na mbere ni ukubashimira agaciro bahaye iki gitabo. Ikindi ni ukubasaba ubufasha kugira ngo iki gitabo kigere mu mashuri menshi ashoboka no ku babyeyi hirya no hino mu gihugu.
KM: Ni iki mutegereje ku babyeyi, abarezi, abanyeshuri n'inzego zitera inkunga uburezi?
PADIRI FIDELE DUSHIMIMANA : Iki gitabo cyakwifashishwa cyane n’abarezi bo mu mashuri uhereye ku kigero cy’inshuke ndetse n’ababyeyi nyirizina mu miryango yose bifuza kumenya imikurire y’abana babo no kubafasha gukura neza. Niyo mpamvu nifuzako amashuri menshi yakiyegereza kigashyirwa mu masomero yayo kuko nta muntu n’umwe iki gitabo kitagirira akamaro kuva mu muryango kugeza ndetse no ku bayobozi b’amashuri n’inzego zitandukanye zagikenera mu gutanga amahugurwa ku mikurire y’umwana.
Icyo ntegereje rero ku babyeyi, abarezi, abanyeshuri n’inzego zitera inkunga uburezi ni ugushishikarira gutunga iki gitabo, kugisoma bakita ku bumenyi bugikubiyemo kandi bakabukoresha buri wese mu rwego rwe mu gufasha abana b’u Rwanda gukura neza, bafite ubuzima n’uburere bwiza kuko ari bo bazagira uruhare mu iterambere rirambye ry’ejo hazaza h’Igihugu cyacu. Gushyira imbaraga mu gukumira no kurinda abato ibyahungabanya ubuzima bwabo bitanga imbuto kurusha guhangana n’ingaruka z’ibibazo bititaweho hakiri kare. Twese duharanire ko umwana akura ajya ejuru mu gihagararo, mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mibanire n’abandi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.