Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ikipe ya ASP Murama yegukanye irushanwa CECYDAR Cup 2023

Mu mukino wa nyuma wahuje amakipe abiri ariyo ASP Murama na ASP Kimisagara kuri uyu wa gatanu tariki 25 Kanama 2023, ku kibuga cyo kuri Kominote ya Emmanuel hafi ya UNILAK mu mujyi wa Kigali; ikipe ya ASP Murama yo mu murenge wa Kinyinya niyo yegukanye irushanwa CECYDAR Cup 2023 itsinze ibitego 3 kuri 1 cya ASP Kimisagara.

Ikipe ya ASP Murama yegukanye irushanwa CECYDAR Cup 2023
Ikipe ya ASP Murama yegukanye irushanwa CECYDAR Cup 2023

Ni umukino wambanjirijwe n’undi wo guhatanira umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, wahuje ikipe ya ASP Karembure na ASP Nzove, urangira ikipe ya Karembure yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ASP Nzove ibitego 2 ku busa.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka ku musozo w’aya marushanwa, Bigirimana Alain Albert ushinzwe gahunda mu kigo CECYDAR(Centre Cyprien et Daphrose Rugamba)yayitangarije ko bateguye aya marushanwa mu rwego rwo kugira ngo bafashe abana bafashwa n’iki kigo guhura muri ibi biruhuko, maze bongere bakine, bidagadure, basabane kandi bibafashe no kutajya mu ngeso mbi nk’ubuzererezi cyangwa gusubira mu buzima bubi bwo ku muhanda.

Akomoza ku kamaro ko guhuza abana mu biruhuko, bagakina kandi gasabana, Bigirimana yagize ati“Umwana wakinnye ntabwo ajya mu biyobyabwenge, imbara ze z’umubiri aba yazikoresheje mu mikino, umubiri we watakaje ya mitekerereze mibi ishobora kumujyana mu kunywa ibiyobyabwenge cyangwa gukora ibindi bikorwa bibi, bityo guhura nk’uko bagakina bibarinda gutekereza nabi no gukora ibikorwa bibi. ”

Bigirimana avuga ko intego nyamukuru y’irushanwa rya CECYDAR Cup atari ukugira ngo abana barerwa n’iki kigo batsindane ibitego, ahubwo ari uburyo bwo gukomeza kubafasha gusabana, kugira uburere bwiza n’imitekerereze myiza mu gihe cy’ibiiruhuko, bityo igihe cy’itangira ry’amashuri kizagere nta mwana wasubiye inyuma ku burere babaha nyuma yo kubavana mu buzima bubi bwo ku muhanda, kabone n’ubwo babakurikirana bari iwabo mu miryango.

Ikindi kandi ni uko aya marushanwa ari n’umwanya mwiza wo kuvumbura impano bamwe muribo bafite, haba mu gukina umupira w’amaguru, kubyina, kuririmba n’izindi mpano abantu bagira bityo iki kigo kikazafasha abafite impano kuba behura n’ababafasha kuzikuza no kuzibyaza umusaruro.

Ikigo Centre Cyprien at Daphrose Rugamba gifasha abana bo ku muhanda gusubira mu buzima bwiza, kikanabatoz uburere n’indangagaciro cyashinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Mukansanga ahagana mu 1992, nyuma y’uko umugore we yitegereje ubuzima abana bo ku muhanda babamo bubi kandi bugoranye kandi ari abana nk’abandi, bafite ubwenge buhambaye; we n’umugabo we niko kuvuga bati“ Aba bana b’abaterashozi, uwabitaho uko bikwiye bazavamo abaterashema.” Uyu munsi iki kigo kikaba kita ku bagera kuri 260 bari mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose