Imyitwarire y'umukristu mu gihe cy'igisibo: Gusenga,gusiba no gufasha abakene
Kuri 5 Werurwe 2025, Kiliziya Gatolika iratangira igisibo, ari cyo gihe cy'iminsi 40, itegurira abakristu guhimbaza Pasika.
Mu kiganiro kirambuye Kinyamateka yagiranye na Padiri mukuru wa Paruwase ya Gikondo akaba n'umuyobozi wungirije w'umuryango w'Abapalotini mu Rwanda, Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo, yibukije imigenzo ikomeye ikwiye kuranga abakristu muri iki gihe ari yo: Gusenge, Gusiba no gufasha abakene.
Igisibo ni igihe cyo kurushaho gusenga. Gusenga bitandukanye no kuvuga amasengesho. Burya ushobora kuvuga amasengesho ariko utasenze. Gusenga nyakuri ni ugushyikirana n'Imana. Ukarushaho gushyikirana n'Imana ndetse n'abavandimwe.
Akomeza asobanura ko kugira ngo iri sengesho ribeho, umukristu akeneye guhabwa isakaramentu rya Penetensiya kugira ngo yigorore n'Imana n'abavandimwe. Bityo umukristu akaba akwiye kubaho neza mu giye cy'igisibo yanga icyaha kandi yirinda ibibi byose nk'businzi, ubusambanyi, inzangano, kuriganya,amahane, n'izindi ngeso mbi zose.
Padiri Jean Pierre kandi avuga ko igihe cy'igisibo ari n'igihe kihariye cyo gusiba. Ati"Igisibo harimo ijambo gusiba. Umukristu ahamagariwe gusiba ariko cyane cyane gusiba icyaha kidutandukanya n'Imana kikadutandukanya n'abavandimwe bacu.Ni ugusiba kandi n'ibindi bishimisha, ukabyigomwa kugira ngo ubashe kwiyunga na Yezu Kristu mu bubabare bwe bwo ku musaraba."
Padiri Jean Pierre asobanura ko igisibo ari igihe gikomeye cyo kwitagatifu mu isengesho nyakuri ritari ukuvuga amasengesho.
Undi mugenzo abakristu bahamagarirwa mu gihe cy'Igisibo, ni ugufasha abakene. Padiri Jean Pierre agira ati"Mu gihe cy'igisibo umukristu ahamagariwe kwigomwa ariko ibyo yigomwe ntibibe kubyibikira ahubwo akabifashisha abandi. Umukristu nyawe, ahamagariwe kurushaho kureba iruhande rwe, nta kwihugiraho ahubwo akareba babandi bababaye akabafashisha ibyo afite."
Uretse gufasha abakene, umukristu kandi yitabira kurushaho ibikorwa by'impuhwe nko gusura abarwayi, abari mu magororero, abana b'imfubyi n'abapfakazi n'abandi bose bari mu kaga akabagaragariza impuhwe bikamufasha kwakira umugisha w'Imana.
Padiri Jean Pierre avuga ko igihe cy'igisibo atari igihe cy'akababaro ahubwo ari igihe cyo guharanira ubutagatifu. Ati"Igisibo ntabwo ari igihe cy'agahinda ni igihe cyo guharanira ubutungane, kurushaho kwisubiraho, kurushaho kwihana no kwigomwa, ni igihe cyo kwiyunga na Yezu mu nzira y'umusaraba bikazatugeza ku izuka rye.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.