Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inama y'Abepiskopi yatangije umwaka wahariwe uburezi mu mashuri

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022, kuri Paruwasi Nyamirambo muri Arikidiyosezi ya Kigali habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku burezi mu mashuri.

Inama y'Abepiskopi yatangije umwaka wahariwe uburezi mu mashuri
Inama y'Abepiskopi yatangije umwaka wahariwe uburezi mu mashuri

Ni igikorwa cyabimburiwe n'igitambo cya Misa yayobowe na Karidinali Antoni Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali ari kumwe na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Iki gitambo cya Misa Kandi cyitabirriwe n'abapadiri bashinzwe amashuri Gatolika mu madiyosezi yose yo mu Rwanda ndetse n'abapadiri bashinzwe amashuri mu maparuwasi ya Arikidiyosezi ya Kigali. Hari Kandi abanyeshuri, abarimu n'abayobozi b'amashuri bahagarariye abandi bari baturutse hirya no hino mu gihugu no muri Arikidiyosezi ya Kigali by'umwihariko.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Igihugu, iki gikorwa cyo gutangiza umwaka wahariwe kwita ku burezi cyitabiriwe n'umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Karidinali Kambanda yashimiye Leta imbaraga yashyize mu burezi igakora ibishoboka byose ngo abana bige. Avuga ko Abepiskopi ubu bahangayikishijwe n'uko abana biga neza uwagiye ku ishuri ntatahire kuhagera gusa ahubwo akagira Icyo ahakura mu bushobozi no mu burere akazagirira akamaro Igihugu na Kiliziya.

Kugira ngo ibi bigerweho Karidinali Yasabye ababyeyi,abayobozi n'abarezi kurangwa no gukunda Abana bakabitaho kandi bakabagirira Impuhwe. Bakamenya kubarinda ikibahungabanya cyose kuva bagisamwa.

Yasabye abanyeshuri kurangwa n'umurava. Ntibashake dipolome bataruhiye kuko imbuto y'umugisha yera ku giti cy'umuruho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose