Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Incamake y’amateka ya Chorale de Kigali imaze kuba Ubukombe mu Rwanda

Chorale de Kigali ni imwe mu zimaze gushinga imizi mu Rwanda, yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga. Ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011.

Incamake y’amateka ya Chorale de Kigali imaze kuba Ubukombe mu Rwanda
Incamake y’amateka ya Chorale de Kigali imaze kuba Ubukombe mu Rwanda

Ni mukuru w’izindi korali muri Kiliziya Gatolika ndetse kuva mu 1966 yihariye igikundiro kugeza aho yatumirwaga mu birori bikomeye ikaririmba no mu byateguwe na Perezidansi byose.

Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu Iseminari barimo Mbarushimana Léon, Matayo Ngirumpatse, Karangwa Claver, Gatarayiha Jean Nepomuscène, Nkurikiyumukiza Fidèle, Karega Callixte, Paulin Muswahili na Iyamuremye Saulve wahageze ikimara gushingwa.

Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ubwo abari n’abategarugori ba mbere bemererwaga kuyinjiramo.

Kubera uburyo abahanzi bayo bahimbanaga ubuhanga ndetse n’abaririmbyi bayo bakaririmba mu buryo bwizihira ababumva, yagiye isabwa n’ibigo ndetse n’izindi nzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zibirata ibigwi.

Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira misa zo guhimbaza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’igihugu, nk’umunsi mukuru w’ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.

Chorale de Kigali kandi yahimbaje Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku wa 3 Kamena 1978 ubwo yahimbazaga imyaka 50 y’ubusaserdoti na 25 y’ubwepiskopi.

Kubera ubuhangange bwa Chorale de Kigali, Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yayihisemo kugira ngo ihimbaze Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda.

Ni Misa yabereye i Nyandungu [ubu ni muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu (Nyandungu Eco Park-NEP)] ku wa 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Chorale de Kigali yarahungabanye nk’indi miryango yose yari mu gihugu.

Yabuze benshi mu baririmbyi bayo bazize Jenoside, abandi na bo barahunga, bake mu bari basigaye baje kwisuganya, bongera kubyutsa umuryango n’ubwo bitari byoroshye, ariko babasha kuwusubiza ku murongo, Chorale de Kigali yongera isubira ku isonga ry’amakorali ari mu Rwanda.

Ibibazo binyuranye byagiye bivuka muri Chorale de Kigali ntibyayiciye intege. Yarakomeje itera imbere none ubu igeze ku rwego rushimishije.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose