Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango yashyizwe ku rutonde mpuzamahanga rw'Ingoro Nyobokamana ku isi
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatangaje ko Diyosezi ya Kabgayi na Kiliziya gatolika mu Rwanda bishimiye ko ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango yashyizwe ku rutonde mpuzamahanga rw'Ingoro nyobokamana ku isi.
Iyi ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, ibarizwa muri paruwase ya Ruhango Diyosezi ya Kabgayi, ni mu karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo.
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa,yatangaje iby'iyi nkuru anavuga uko byagenze ngo Ruhango ishyirwe ku rutonde mpuzamahanga rw'ingoro za Yezu Nyirimpuhwe.
Ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe n'amahuriro y'Ingoro nyobokamana ku rwego rw'isi, bugera no kuri iyi Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango. Ubu bushakashatsi ni bwo bwemeje ko iyi ngoro yujuje ibyangombwa byo kugira ngo igere ku rwego rw'izindi ngoro mpuzamahanga zikorerwamo ingendo nyobokamana.”
Myr Balthazar akomeza avuga ko iki atari icyemezo cya kiliziya nyobozi ahubwo ari icyemezo cy'amahuriro y'Ingoro nyobokamana ku isi yabonye ko iyi ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango nayo yabona umwanya mu mahuriro y'Ingoro nyobokamana ku rwego mpuzamahanga.
Padiri Nizeyimana Jean Marie Vianney, umuyobozi w'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango avuga ko bishimiye iki cyemezo kuko kizatuma isi yose imenya Ruhango.
Uretse u Rwanda rufite Ingoro z'Impuhwe z'Imana ebyiri zemewe ku rwego rw'isi, ibindi bihugu bifite Ingoro zemewe ku rwego Mpuzamahanga ni: Brasil,Cameroun, Canada,Chile,Columbia,Costa Rica, Equador, Espagne, France, India, Indonesie,Italie,Malaysia,Mexico,Nicaragua, Nigeria, Papua new Guinea,Paraguay,Peru,Philippines,Portugal, South Africa,Tanzania,Uruguay ,USA na Vietnam.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.