Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inkomoko y’ihame ry’Ubutasamanywa icyaha bwa Bikira Mariya muri Kiliziya Gatolika

Guhera mu myaka ya mbere, Kiliziya yari ifite isengesho ryiza cyane rigaragaza urukundo n’icyubahiro ifitiye umubyeyi wa Yezu. Ukwemera uwo Mubyeyi byemejwe n’inama nkuru yabereye Efezi mu mwaka wa 431, ivuguruza abahakanaga ububyeyi bwa Bikira Mariya abyara Jambo wigize umuntu.

Inkomoko y’ihame ry’Ubutasamanywa icyaha bwa Bikira Mariya muri Kiliziya Gatolika
Inkomoko y’ihame ry’Ubutasamanywa icyaha bwa Bikira Mariya muri Kiliziya Gatolika

Mu mwaka w’1500, nibwo Kiliziya yagaragaje byeruye mu mvugo ya Liturigiya, iti: “Imana yateguriye Umwana wayo ingoro imukwiye, maze irinda Bikira Mariya icyaha cyose; imurindisha ingabire dukesha urupfu rwa Kristu”.

Iyo mvugo ya Kiliziya yakiranywe ibyishimo, impundu zivuga henshi ku isi, bigera igihe Papa Piyo wa IX abigize ihame rikomeye muri Kiliziya, mu mwaka w’1854. Ntibyatinze n’ijuru ubwaryo ryerekana vuba uburyo iryo hame rinyuze Imana. Nuko Nyagasani yemera ko Bikira Mariya abonekera Bernadeta i Lourdes mu 1858 yiyita ubwe “Utasamanywe icyaha”.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose