Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inkoramutima z’Ukaristiya zizihije Yubile y’imyaka 25 uyu muryango umaze uvuguruwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya uri mu byishimo byo guhimbaza yubile y’imyaka 25 umaze uvuguruwe. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Filipe Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare ari kumwe na Padiri Omoniye w’umuryango ku rwego rw’igihugu n’abandi basaseredoti bashinzwe batandukanye.

Inkoramutima z’Ukaristiya zizihije Yubile y’imyaka 25 uyu muryango umaze uvuguruwe
Inkoramutima z’Ukaristiya zizihije Yubile y’imyaka 25 uyu muryango umaze uvuguruwe

Mu guhimbaza iyi Yubile bari kumwe na Frere Bukuru Juvenal wo mu muryango wa Bene Paul mu gihugu cy’u Burundi wavuguruye uyu muryango kuva mu mwaka 1998 ubwo yari umunyeshuri mu Rwanda.

Umuryango w’inkoramutima z’Ukaristiya ni umuryango w’abana n’urubyiruko rufite kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 25, abamaze kuba bakuru bibumbiye mu kitwa Urunana mpuzamahanga rw’isengesho rya Papa.

Myr Filipo Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare yabwiye abagize umuryango w’inkoramutima ko nta kinanira Imana. Uyu muryango watangiye ari akabuto gato ariko ukaba umaze gukura bivuze ko ka kabuto keze imbuto. Yabibukije inshingano n’intego z’umuryango ari zo ivanjili, ukaristiya n’ubutumwa.Ati “ Ikintu cyatumye dushaka cyane uyu muryango ni uko ujyanye n’Ukaristiya. Ukaristiya tuyihabwa buri munsi kandi ikadutwigisha guca bugufi ,ikanatwigisha no kuzuzanya, ni ukuvuga urukundo rw’uzuzanya,ukaristiya ituma haba ubumwe abantu bakagira urukundo rwa kiriziya. Ndabashishikariza gukunda ukaristiya bikubiye mu kurushaho kwegera Imana n’umutima ufite isuku ,gukunda ubumwe mu bantu,gufashanya mbese kuba ingirakamaro mu bandi. Gukunda umubyeyi Bikiramariya nabyo ni ingenzi kuko udashobora gukunda Yezu udakunda Bikiramariya. Gukunda ishapule no kwiyoroshya, abenshi ni abana ariko na nyuma bazakomeze bakomere ku byo bigira mu muryango. Bakomeze bishimire kuba muri kiriziya bafite urukundo rwuzuye rutaryarya, bahorane umutima ukunda ibyo barimo ,nibakunda ibyo barimo bazaba abakristu beza. ”

Padiri Kwitonda Gilbert Omoniye w’ umuryango w’inkoramutima z’Ukaristiya ku rwego rw’igihugu yavuze ko ari umunsi w’ibyishimo kuba uyu muryango ugeze kuri iyi yubile. Bashimiye Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda iyobowe na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda kuko ibyifuzo byose bamugezaho abyakira kandi akabibonera ibisubizo. Yashimiye kandi Myr Filipo Rukamba wabaye hafi uyu muryango ubwo watangirizwaga muri Diyosezi ya Butare yakiriye icyifuzo cya Frere Bukuru Juvenal n’abo bari kumwe kandi abafasha mu bishoboka byose.Yatanze ubutumwa bwo gukomeza kuba inkoramutima z’Ukaristiya zishinze imizi muri Yezu koko. Ati ‘’Ni ngombwa ko dufata umugambi wo gukunda Ukaristiya Ntagatifu birushijeho kuko ari ryo funguro rya Roho. Gukunda umubyeyi Bikiramariya bikaba intego y’inkoramutima idakuka. Kandi tukarushaho gukunda mu kuri nta buryarya."

Impamvu zo kuvuga ko umaze imyaka 25 uvuguruwe, zishiye kukuba uyu muryango warageze mu Rwanda mu 1953 utangirira I Kabgayi bitwa ‘’Abambari b’ukaristiya” nyuma y’imyaka 3 urazima ntiwakomeza. Wongeye kuvugururwa mu 1980 n’umubikira w’umu Berenardini nabwo ntibyakunda. Mu mwaka 1998 Frere Bukuru Juvenal uvuka mu gihugu cy’ uBurundi wo mu muryango wa Bene Paul wari umunyeshuri mu Rwanda nibwo yawutangije muri Diyosezi ya Butare ahereye muri groupe Officiel ya Butare.

Mu ijambo rye,Frere Bukuru Juvenal waje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza Yubile y’imyaka 25 ishize avuguruye umuryango w’inkoramutima z’ukaristiya abifashijwemo n’ubuyobozi bwa kiriziya ashimira abamufashije bose barimo inama y’abesikopi gatolika mu Rwanda CEPR, Myr Filipo Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare ,uwari igisonga cy’umwepisikopi witabye Imana myr Felicien Mubirigi ,abapadiri n’ababikira harimo n’abamaze kwitaba Imana,aha twavuga nka Padiri Emmanuel Kayumba wari umuyobozi wa Groupe Officiel de Butare , aho yatangirije umuryango w’inkoramutima z’ukaristiya uvuguruye bwa mbere na mbere muri Diyosezi ya Butare.

Ubuhamya butangwa n’urubyiruko rw’inkoramutima bavuga ko ari umuryango ubafasha kwitagatifuza kandi ukanabarinda no kwishora mu bibashuka. Dusengimana Brigitte ni urubyiruko rwo muri paruwasi ya Gisagara yavuze ko ashimira umuryango kuko wamureze. Ati “Ninjiye mu muryango w’inkoramutima ndi umutambiramana (abana babyina mu kiriziya) nawubyirukiyemo bimfasha no kudahura n’ibinsamaza kuko umwanya wanjye nawuhariye kuba muri kiriziya . Ubu mfite imyaka 19 nabyirukiye mu muryango w’inkoramutima z’ukaristiya kandi nishimiye kuba muri uyu muryango kuko umfasha mu gukura muri Yezu. Ndumva nishimye cyane kubona nahuye n’abandi dusangiye gukunda Yezu mu Ukaristiya .

Imibare igaragaza ko inkoramutima z’ukaristiya mu Rwanda urubyiruko hirya no hino mu maparuwase rurenga ibihumbi 26 ndetse n’icyiciro cy’abakuru bakuriye mu muryango kandi bakawugumamo ari bo bagize urunana mpuzamahanga rw’isengesho rya Papa barenga ibihumbi 11. Uyu muryango ubu uri mu ma paruwase arenga 160 no mu bigo by’amashuri arenga mirongo 40 harimo na Kaminuza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose