Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inzundangamurage ya Vatikani yafunguye igice cyagenewe Insika za Kinyarwanda

Kuri uyu wa 16 Werurwe 2023, mu Nzu ndangamurage ya Vatikani, habereye umuhango wo kumurika no gutangiza ku mugaragaro igice cyagenewe Insika za Kinyarwanda n'ubundi bugeni nyarwanda bushingiye ku kuboha.

Inzundangamurage ya Vatikani yafunguye igice cyagenewe Insika za Kinyarwanda
Inzundangamurage ya Vatikani yafunguye igice cyagenewe Insika za Kinyarwanda

Nyuma y'ubushakashatsi bwari bumaze igihe kigera ku mwaka, abashakashatsi ba Vatikani babashije gusana Insika Vatikani yahawe na Myr Classe, mu myaka ya 1924 na 1925. Aba bashakashatsi uretse gusana banacukumbuye ubuhanga bukuye mu bugeni bw'izi nsika za kinyarwanda ari na byo basobanuriye abitabiriye igikorwa cyo kuzimurika.

Uyu murimo wakozwe n'itsinda ryari rikuriwe na Stefania Pandozy na padiri Nicola Mapelli wari ugamije gusana Insika Vatikani yahawe n'abamisiyoneri no kugaragaza ubuhanga zikoranye. Nk'uko padiri Maniriho Jean-Paul, wabaye umunyamabanga w'umwepiskopi wa Kabgayi, ubu akaba ari mu masomo i Roma, ndetse yaranatumiwe muri uyu muhango yabitangarije Kinyamateka, Insika zatoranyijwe mu bukorikori busaga miliyoni 120 bwavuye hirya no hino ku isi aho Abamisiyoneri bagendaga banyura maze bakohereza ibihakorerwa nk'ikimenyetso ko bageze aho boherejwe. Ibi byose byagiye byoherezwa akaba ari byo bikorwaho ubushakashatsi maze byagaragaza ubuhanzi bwihariye bikakirwa nk'umutungo ndangamurage bikamurikwa mu Nzu Ndangamurage ya Vatikani.

Nk'uko byatangajwe n'abayobozi b'Inzu ndangamurage ya Vatikani, abashakashatsi ndetse n'abashyitsi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika Insika za kinyarwanda, Insika zagaragajwe nk'ikimenyetso cy'ubuhanga n'ubuhanzi buhanitse bw'abanyarwanda. Binyuze mu bushakashatsi bwakozwe mu nyandiko, bikozwe kandi n'abashakashatsi batandukanye muri za Kaminuza mpuzamahanga, hakusanyijwe amakuru yimbitse ku Nsika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose