Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Isano hagati y’Amabonekerwa y’i Fatima no Kwegurira ibihugu by’u Burusiya na Ukraine Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Mu muhango wabereye i Roma, ku wa gatanu tariki 25 Werurwe 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yeguriye Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya ibihugu by’u Burusiya na Ukraine bimaze igihe mu ntambara, anasaba abatuye isi yose kwifatanya na we gusaba Imana ngo iyi ntambara ihagarare, amahoro yongere asagambe.

Isano hagati y’Amabonekerwa y’i Fatima no Kwegurira ibihugu by’u Burusiya na Ukraine Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya
Isano hagati y’Amabonekerwa y’i Fatima no Kwegurira ibihugu by’u Burusiya na Ukraine Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Papa Fransisiko avuga ko iyi ntambara ikomeje guteza benshi intimba, ndetse ikomeje kubangamira amahoro ku isi. Uretse iki gikorwa, tariki 26 Gashyantare 2022, nyuma y’iminsi ibiri iyi ntambara itangiye, Papa Fransisiko yagiye gusura abahagarariye igihugu cy’u Burusiya i Roma, ababwira gusaba igihugu bahagarariye kureka gushora intambara muri Ukraine, ibibazo ibihugu byombi bifitanye bigashakirwa umuti hifashishijwe inzira y’ibiganiro.

Igikorwa cyo kwegurira ibihugu by’u Burusiya na Ukraine umutima utagira inenge wa Bikira Mariya cyabanjirijwe no kugeza ishusho nini ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha mu murwa mukuru wa Ukraine Kyiv, aho amafoto yagaragajwe ku mboga nkoranyambaga Abihayimana bo muri iki gihugu bayakiriya ivuye i Roma.

Umugenzo wo kwegurira u Burusiya na Ukraine Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya ufite inkomoko mu mabonekerwa ya Bikira Mariya y’i Fatima muri Portugal, aho mu mwaka w’1917 yabwiye ababonekerwa amabanga atatu, irya kabiri rikaba rijyanye no kwegurira Umutima we utagira inenge igihugu cy’u Burusiya.

Amateka y’igihugu cya Ukraine agaragaza ko cyahoze kiganjemo umubare munini w’abakristu bo mu idini rya orthodox, mu migenzo yabo, bagaha umubyeyi Bikira Mariya icyubahiro kimukwiye. Aya mateka agaragaza ko mu 1037, Umwami w’abami Yaroslav the Wise wari ufite icyicaro i Kyiv (the grand prince of Kyiv)yeguriye ubutaka bw’iki gihugu Bikir Mariya, ari naho havuye imvano y’ijambo abakristu bo muri iki gihugu bakunze kwita Bikira Mariya Umwamikazi wa Ukraine(Queen of Ukraine).

Amateka agaragaza kandi ko mbere y’impinduramatwara yo mu 1917, yatumwe ubwami bw’Abarusiya (the Russian Empire) busenyuka hagatangira icyahoze cyitwa U.R.S.S.,mu Burusiya niho habarwaga ingoro nyinshi za Bikira Mariya na Kiliziya zaragijwe Bikira Mariya ugereranyije no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

I Fatima, Bikira Mariya yamenyesheje abana batatu babonekewe aribo Rusiya, Fransisiko na Yasenta amabanga atatu. Ibanga rya kabiri muri aya mabanga rikaba rijyanye n’igihugu cy’u Burusiya,abwira Rusiya ko intambara ya mbere y’isi yari yaratangiye mu 1914 igiye kurangira, ariko ko abatuye isi nibadahinduka ngo bareke gukomeza gucumura ku Mana, kandi n’igihugu cy’u Burusiya ntigikomeze kwegurirwa umutima utagira inenge wa Bikira Mariya nk’uko byahoze hazaba n’indi ntambara ya kabiri y’isi. Ibi byarabaye kuko nyuma y’uko Bikira Mariya abonekera i Fatima mu 1917, mu mwaka wakurikiyeho ariwo 1918 intambara ya mbere y’isi yararangiye, gusa bitewe no kwinangira kwa muntu mu 1940 nibwo na none habaye indi ntambara ya kabiri y’isi yamaze imyaka ine, irangira mu 1944.

Gusa ngo ku iherezo ry’ibyo byose Umutima we utasamanywe iyaha uzatsinda, Umushumba wa Kiliziya awuture igihugu cy’ uBurusiya, abantu bagarukire Imana n’amahoro yongere asagambe.

Nk’uko Bikira Mariya yabimenyesheje Rusiya, Nyuma yo kumenyeshwa icyo cyifuzo, Abashumba ba Kiliziya batandukanye bagiye bakora uyu mugenzo mu myaka itandukanye. Mu 1984 nibwo Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yeguriye isi ku mugaragaro Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya.

Mu nyigisho yatanze mu gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziya Katedrale St Michel Kigali ku mugoroba wo kuri iyi tariki , Musenyeri Casimir Uwumukiza, yavuze ko iki ari igikorwa cy’ubuyoboke gikozwe hagamijwe gusabira isi amahoro. Avuga ko n’ ubwo abakristu nta mbunda bafite kugira ngo baharanire amahoro nkuko tubibona henshi, bafite Yezu ndetse na Bikira Mariya. Ko Abijuru baduha imbaraga zo gutsinda ikibi, n’izo kubaka amahoro arambye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose