Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Isengesho ni wo muyoboro mwiza mu rugendo rwo gushaka Imana-Papa Fransisiko

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisiko avuga ko isengesho ari wo muyoboro ndasimburwa ufasha abashakashaka Imana kuyigeraho, rikaba n’ibanga rigeza ku butagatifu.

Isengesho ni wo muyoboro mwiza mu rugendo rwo gushaka  Imana-Papa Fransisiko
Isengesho ni wo muyoboro mwiza mu rugendo rwo gushaka Imana-Papa Fransisiko

Ibi Nyirubutungane Papa Fransisiko yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku bitabiriye gahunda ye ya buri wa gatatu w’icyumweru, aho ageza ubutumwa ku mbaga y’abantu iba yaturutse hirya no hino ku isi, bakaza i Roma kugira ngo abagezeho ubutumwa yabateganyirije.

Mu nyigisho yo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeri 2022, Papa Fransisiko yavuze mu isengesho ariho abantu bashobora guhurira n’Imana ku buryo bwuzuye, bakayereka umutima wabo uyishakashaka nayo ikabiyereka.

Papa Fransisiko avuga ko mu rugendo rwo gushaka Imana no kuyiyegurira muntu ashobora kuyobywa na byinshi birimo ibyo abonesha amaso, imitungo,gushidikanya, ibyiza bihita, imitekerereze n’ibyiyumvo bya hato na hato kumenya guhitamo byuzuye bikamugore, Papa akavuga ko isengesho ariryo ryonyine rishoboza muntu kubona Imana no gusabana nayo byuzuye, ntahere mu rujijo ry’ibi byose tumaze kuvuga.

Papa Fransisiko avuga ko nk’uko abantu batari nk’imashini, ubuzima bwa muntu bukanyura muri byinshi bihindagurika, umubano wa Muntu n’Imana binyuze mu isengesho wo ni ndahinduka, bityo mu gusenga hakabamo igisubizo gihamye gifasha umuntu kumenya umugambi w’imana mu buzima bwe n’icyo imushakaho.

Papa Fransisiko yavuze ko mu rugendo rwo gushaka umuhamagaro umwanzi shitani na we akunda kwitambika abarutangiye, ashaka kubereka ko aho bagana nta byishimo bihari, akababibamo ubwoba n’uburakari bibumisha ko aho bagana nta byishimo bihaba.Akavuga ko iyo umuntu yinjiye mu mwanya w’isengesho, agafungurira Yezu Kristu umutima we , Yezu na We amusanganira byuzuye akabana na we, akamuyobora maze amakusenderezamo ibyishimo nyakuri.

Asoza ubutumwa bw’uyu munsi, Papa Fransisiko yasabye buri wese gusaba Ineama y’Imana imufasha kumva ko ari inshuti ya Yezu, inshuti nziza kurusha izindi, inshuti idahemuka, inshuti idatenguha kandi idatererana abayo kabone n’ubwo bateshuka ku gihango bagiranye, We ntabwo ahinduka ku isezerano yagiranye n’abo yakunze.

Papa Fransisiko avuga ko nta yindi nzira yahuza muntu n’Imana yamuremye cyangwa umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu yacunguje abantu itari mu isengesho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose