Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri ribanza ry'ikitegererezo rya Diyosezi ya Kabgayi rigiye kubakwa i Musambira ryitezweho byinshi

Diyosezi ya Kabgayi igiye gutangiza i Musambira mu Karere ka Kamonyi,  ishuri ribanza ry'ikitegererezo ryegamiye ku Ishuri ryisumbuye rihasanzwe rya ECOSE Musambira na ryo ryamaze kwegurirwa iyi Diyosezi.

Ishuri ribanza ry'ikitegererezo rya Diyosezi ya Kabgayi rigiye kubakwa i Musambira ryitezweho byinshi
Ishuri ribanza ry'ikitegererezo rya Diyosezi ya Kabgayi rigiye kubakwa i Musambira ryitezweho byinshi

Ibi byatangajwe mu birori bya ECOSE Musambira byabaye tariki 30 Kamena 2024. Myr Baltazar Ntivuguruzwa yavuze ko Diyosezi ya Kabgayi ishingiye ku kifuzo cy'ababyeyi b'i Musambira bagiye basaba kenshi ko bakwegerezwa ishuri ry'inshuke n'iribanza ry'ikitegererezo rizabaruhura imvune bavunika bajyana abana babo kwiga i Muhanga, iribemereye kandi rikazatangira bitarenze umwaka utaha wa 2025.

Yagize ati"Ndagira ngo ntangarize ababyeyi bose bari hano ko icyo bifuje kandi n'ababyeyi bashinze iri shuri, umwaka ushize hari ubusabe bwatanzwe bw'uko ubwo turi mu kiciro cy'amashuri yisumbuye, turatekereza n'amashuri abanza."

Myr Baltazar yakomeje  abwira abatuye i Musambira ko  Diyosezi ya Kabgayi iri mu biganiro na paruwasi ya Musambira, ababyeyi bashinze ishuri rya ECOSE Musambira, abayobozi b'iri shuri ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo ababikira bo mu muryango w'Abaja ba Nyagasani kugira ngo byibuze umwaka utaha    hazafungurwe ikiciro k'inshuke n'amashuri abanza yegamiye kuri ECOSE Saint Kizito Musambira.

Ati"Ndagira ngo mbabwire yuko hari ibiganiro hagati ya diyosezi ya Kabgayi, Paruwasi ya Kabgayi, ababyeyi bashinze iri shuri rya ECOSE SAINT KIZITO MUSAMBIRA, abayobozi b'ishuri, kugira ngo mu minsi iri imbere wenda umwaka utaha tuzafungure ikiciro cy'amashuri y'inshuke n'amashuri abanza, ikiciro kegamiye ECOSE Saint Kizito Musambira. Ndetse hari n'abandi bafatanyabikorwa bari hano biteguye kidufasha muri uwo mushinga harimo cyane cyane Ababikira bo mu muryango w'Abaja ba Nyagasani."

Padiri Faustin Nsengiyumva, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Musambira akaba ari n'umuyobozi w'ishuri rya ECOSE SAINT KIZITO MUSAMBIRA, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka ahamya ko ishuri ribanza ry'ikitegererezo rikewe muri aka gace ka Musambira, ngo kubera ko  uretse kuba rizaba ari pipinyeri ya ECOSE Saint Kizito Musambira, rizaba  rije kuruhura ababyeyi bajyanaga abana babo kwiga i Muhanga mu bilometero bizaga 16

Ati" Amashuri abanza y'ikitegererezo hano i Musambira arakenewe kubera ko hari ababyeyi batuye muri aka gace bajyana abana babo i Muhanga, hari rero n'ababyeyi batuye hano bajyana abana babo ku Kamonyi ugasanga birahenda ababyeyi, birabafata ingendo, gutwara  umwana kwiga ku birometero birenga 15, ibyo rero bikaba ikibazo. Ishuri ribanza ryegamiye kuri ECOSE Saint Kizito Musambira ribonetse uretse kuba ryaba ari pipinyeri y'iri ryisumbuye ni no kuruhura ababyeyi batuye muri aka gace."

Hari bamwe mu babyeyi batuye i Musambira bafite abana biga mu mashuri y'inshuke n'abanza bavuga ko iyo bashaka ko abana babo biga mu mashuri bo bita ay'ikitegererezo bahitamo kubajya i Muhanga cyangwa ku Kamonyi aho bashobora kugenda ibirometero bisaga 15 bakaba  bakoresha arenga 2000 frw ku munsi.

Maniriho Emmanuel ufite umwana wiga i Muhanga, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka avuga ko bahawe ishuri hafi aho i Musambira, ngo si ababyeyi baba baruhutse gusa kuko n'abana babyungukiramo bitewe n'ingendo ndende bakora  bajya ku ishuri bakagerayo bananiwe bityo ntibabashe gukurikira amasomo nk'uko bikwiye.

Yagize ati" urabona muri iki gihe n'amafaranga y'ishuri aba ari hejuru cyane, iyo hiyongereyeho no kwishyura ingendo za buri munsi bituma ikiguzi cy'uburezi kiyongera cyane ugasanga abantu bishyurira abana iyo hajemo ibyo byose birabagora cyane. Ubwo rero baramutse batwubakiye ishuri hano i Musambira nk'uko Musenyeri yabidusezeranyije cyaba ari igisubizo ku babyeyi n'abana bajyaga bahura na ziriya mbogamizi zose kandi bitewe n'ikizere ababyeyi bagirira uburezi gatolika twahazana abana turi benshi."

Mu bisanzwe abana b'i Musambira bajya kwiga mu mashuri y"inshuke n'abanza yitwa ay'ikitegererezo ari mu nkengero zaho ariko harimo urugendo rurerure kuko hari abajya kwiga ku Kamonyi bategesha 2000frw ku munsi ndetse n'i Muhanga ho hari igihe amafaranga y'urugendo agera ku 3000frw. Ikindi ni uko usanga kugira ngo izo modoka zigeze abo bana ku ishuri hakiri kare zizinduka cyane, ugasanga abana bataryama ngo baruhuke nk'uko bikwiye bakagera no ku ishuri bananiwe. Bakavuga ko iri shuri rizabaruhura izi mvune zose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose