Isura nshya y'Ikibaya cy'Amahoro mu Ruhango
Nyuma y'aho hatangarijwe ko imirimo yo kubaka Ikibaya cy'Amahoro izasubukurwa muri Nyakanga 2024, Kinyamateka yifuje kumenya byinshi ku Iyubakwa ry'iki kibaya n'uko giteganyijwe kumera ubwo imirimo izaba irangiye.
Mu Kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Jean Marie Nizeyimana, umuyobozi w'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, yavuze ko Ikibaya cy'Amahoro, kigiye kubakwa nka Sitade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 30.
Iyi sitade izaba itwikiriye yose mu rwego rwo kurinda abaza gusenga kunyagirwa cyangwa kwicwa n'izuba. Aho abantu bicaraga naho hazatunganywa hubakwe ibyicaro bikoze ku buryo bw'Amadarajya (Escalier), kandi hazaba hisanzuye ku buryo umuntu uzaba arimo imbere azaba afite umwuka uhagije.
Padiri Jean Marie yakomeje avuga ko ku marembo, ahasanzwe handitse "Yezu Ndakwizera", hazaba hari amarembo manini akikijwe n'ibice bibiri by'inyubako zubatse neza zizajya zifashishwa nk'ibiro.
Padiri yakomeje avuga ko imirimo y'ibanze igiye gukorwa mu kiciro kizatangira muri Nyakanga 2024, harimo gupima no gusiza ahazubakwa ndetse no gushyiraho Amadarajya (Escalier) azajya yicarwaho n'abaje gusenga.
Biteganyijwe ko igice cy'Altari cyangwa se ahasomerwa Misa hazubakwa nyuma y'ibindi bice, hagati aho hakazakomeza kwifashishwa ahasanzwe.
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Valens Habarurema, yabwiye Kinyamateka ko Akarere ka Ruhango karimo kiteguye gufasha Diyosezi ya Kabgayi kubona ibyangombwa byo kubaka bikenewe kugira ngo imirimo izatangirire igihe.
Ubuyobozi bw'Ingoro ya Ruhango buvuga ko biteganyijwe ko Ikibaya cy'Amahoro kizuzura gitwaye asaga Miliyari 6. Abubatsi bakaba bakomeje kunoza ibizakorwa kugira ngo bizabe birambye kandi bijyanye n'igihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.