Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Iyo ubwonko budakora Roho na yo ntimererwa neza"; Menya ibikubiye mu gitabo ku Miterere ya Muntu cya Padiri Baribeshya Jean Bosco

Mu muhango wabereye muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, kuwa 8 Ukwakira 2025, Padiri Jean Bosco Baribeshya, Umuyobozi Mukuru w’iyo kaminuza, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yanditse afatanyije na Marie Lys Irakoze, umwarimu muri iyi kaminuza cyitwa John Eccles and Thomas Aquinas on Human Nature: The Science Behind What Makes Us Unique, the Right Food for Our Brain.

"Iyo ubwonko budakora Roho na yo ntimererwa neza"; Menya ibikubiye mu gitabo ku Miterere ya Muntu cya Padiri Baribeshya Jean Bosco
"Iyo ubwonko budakora Roho na yo ntimererwa neza"; Menya ibikubiye mu gitabo ku Miterere ya Muntu cya Padiri Baribeshya Jean Bosco

Iki gitabo ni igitekerezo gishya kirimo ubushishozi n’ubushakashatsi ku bijyanye n’imiterere ya muntu, uburyo n’aho ubwonko, umubiri na roho bihurira, uko uburyo duteguramo ibyo kurya bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, ndetse n’icyo ubuzima rusange butwigisha kuri kamere nyayo y’umuntu. Abanditsi bahurije hamwe ubunararibonye bwa siyansi, filozofiya n’imitekerereze ya muntu kugira ngo bavuga ku buryo tubaho kandi n’ uko twakomeza kubaho neza.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Padiri Baribeshya Jean Bosco, yasobanuye ko iki gitabo “cyibanda ku buryo ubwenge bw’umuntu na roho ye bihura, bigakorana, ndetse n’icyo bisobanura ku muntu.” Yavuze ko byose atari ibintu byiyongera ku bindi, ahubwo ari urugendo rwo gusobanukirwa uwo umuntu ari we mu ndiba ye.

John Eccles, umwe mu bagize uruhare runini mu gitabo, akora ubushakashatsi ku mikorere y’ubwonko no ku mibanire yacyo na roho, padiri Baribeshya avuga ko Eccles agaragaza ko roho ikora isoma ku bwonko, agerageza kugaragaza ko iyo ubwonko budakora neza, roho nayo ishobora gutakaza imikorere yayo

Ati“John Eccles avuga ko roho ikora isoma ku bwonko — iyo ubwonko budashoboye gukora, roho nayo igaragara nk’itameze neza.”

“Thomas Aquina ati’’ kamere umuntu afite ni ngombwa… ko umubiri na roho bigomba kongera guhura mu gihe cy’izuka.”

Ku rundi ruhande, Thomas Aquinas, umunyafilosofi ukomeye mu mateka ya Kiliziya, azwi cyane ku buryo yahurizaga filozofiya n’iyobokamana, akagaruka kuri kamere y’umuntu mu buryo bwimbitse, avuga ko umubiri na roho ari ibice by’ingenzi by’umuntu bigomba gukorana, kandi ko iyo bitandukanye umuntu aba yapfuye kandi kubera ko Imana yabiremeye ko bigomba gukorana ngo byombi ningombwa ko bizongera guhura mu gihe cy’izuka

Padiri Baribeshya yavuze ko iyo ubwonko bufite ikibazo (cyane cyane igihe habaye indwara, gucibwa intege cyangwa guhumeka kw’igice cy’ubwonko) ari bwo ikorwa ry’ibitekerezo, kwiyumvamo, no kumva ibyiyumviro byose bihagarara.

Yakomeje avuga ko icyo gitabo gishaka gusubiza ibibazo bikomeye nk’ibi : Ese Iyo umuntu apfuye, haba habaye iki ku mubiri na roho? Ese roho n’umubiri bitandukana mu gihe umuntu ari mw’isi? Nk’igihe cyo izuka, ese ibyo byombi bizongera guhura?

Padiri Baribeshya asobanura ko ibyo bibazo bidakwiriye kwibazwa gutyo gusa, ahubwo ko bigomba guhabwa ubushishozi buhanitse, kuko bifite ingaruka ku myumvire yacu kuri kamere y’umuntu no ku buryo twita ku mibereho yacu ya buri munsi.

Ku kibazo cy’icyamuteye kwandika iki gitabo, Padiri Baribeshya yavuze ko yari afite amatsiko menshi kuri kamere y’umuntu — icyo ari cyo,, uruhare rw’imitekerereze, ubwonko, roho n’umubiri. Yavuze ko ubwo bwanditsi bwatangiye igihe yarangizaga thèse mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (doctorat).

Yagize ati “Ni thesis cyangwa igitabo nanditse ndikurangiza ikiciro cya gatatu cya kaminuza, nagize amatsiko menshi yo kumenya umuntu mu ndiba, uburyo kamere ye ikora.”

Yavuze ko yatekerezaga ko ibyo yize bitagombaga gusigara mu nyandiko, ahubwo ko byakagombye kugera ku bantu benshi — abarimu, abanyeshuri, abashaka kumenya abo bari bo nk’abantu na kamere yabo, ndetse no ku basanzwe bamaze igihe bifuza gusobanukirwa imitekerereze ya muntu.

Padiri Baribeshya yahishuye ko Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ari we watanze iriburiro ry’igitekerezo, asaba ko rigirwa inyigisho ku banyeshuri ba INES n’abandi.

Ati “Musenyeri Harolimana… yavuze ko igitabo cyanditswe ku banyeshuri bo muri INES Ruhengeri n’abandi bashaka kumenya kamere ya muntu.”

Yavuze ko n’abamaze kuba abarezi mu nzego zitandukanye — abapadiri, abashakashatsi, abanyeshuri ba filozofiya, tewolojiya n’imitekerereze — ari bamwe mu bategereje inyigisho nk’izi.

Umuntu usoma iki gitabo azagenda yiga byinshi ku wo ari we. Yagize ati“Uzasoma iki gitabo ashobora kumenya neza uwo ari we, akamenya ko atari byiza guharanira ibyo mu isi gusa bigira akamaro ku mubiri w’inyuma, ahubwo ko roho nayo igomba kwitabwaho.”

Yongeraho ko kwimenya bisaba ko twita ku mubiri wacu, ku byo turya, ku buryo tubana n’abandi, kandi tugatekereza ku buryo tunoza imitekerereze n’imyumvire yacu. Ibi byose bikaba biganisha ku kubaka sosiyete yumva neza umuntu uwari we wese, ifite ubumuntu, ikita ku bantu badatunganye.

Padiri Baribeshya yavuze ko igitabo cyamaze gusohoka kandi kirimo gukwirakwizwa buhoro buhoro mu Rwanda. Ku bijyanye n’aho umuntu yabona igitabo, yavuze ko mu mujyi wa Kigali, igitabo kizaboneka muri Librairie Caritas, kuri Saint Famille, kuri Saint Rita ndetse no mu Paruwasi ya Legina Pacis.

Ni igitabo gishobora no kugera mu ma Paruwasi yandi, mu kigo cya INES Ruhengeri cyangwa mu masomero ya za kaminuza, bitewe n’icyerekezo cyo kugera ku basomyi benshi.Ku giciro, Padiri yavuze ko igitabo gifite amapaji 302 — kandi cyateguwe ku giciro cya 15 000 RWF

Padiri Baribeshya Jean Bosco
Padiri Baribeshya Jean Bosco
Padiri Baribeshya Jean Bosco amurika Igitabo ku miterere ya muntu
Padiri Baribeshya Jean Bosco amurika Igitabo ku miterere ya muntu
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose