Kabgayi: Abagore n’Urubyiruko bakomeje kuba bake mu murimo w’Ubukateshisite
Mu nama yahuje abapadiri bakuru b’amaparuwasi, abakateshisite bahagarariye abandi mu rwego rwa buri paruwasi n’urwego rushinzwe Ubwigishwa muri Diyosezi ya Kabgayi ku wa mbere tariki 28 Werurwe 2022, Myr Smaragde Mbonyintege yasabye abayitabiriye kurushaho guha agaciro urwego rw’ubukateshisite n’ubutumwa rukora, anasaba abapadiri gushishikariza abo igitsina gore n’urubyiruko kwitabira ubu butumwa kuko nabo babishoboye, avuga ko bake bo muri ibi byiciro bakora uyu murimo bawukora neza nk’abagabo.
Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe uko umunsi mukuru w’umukateshiste uzizihizwa tariki 22 Gicurasi 2022 muri buri paruwasi nk’uko byemejwe n’inama y’Abepiskopi yateranye mu Ukoboza 2021; banasangira ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo iyo urugendo nyobokamana rw’abakateshisiti bose b’iyi diyosezi kuri Bazilika nto ya Kabgayi, Sitati nshya y’abakateshisiti yasohotse mu ntangiro za 2022, n’icyakorwa kugira ngo abakiri bato n’urubyiruko bagire umuhate wo kwinjira mu butumwa bw’abakateshisiti.
Myr Smaragde yavuze ko urubyiruko rukwiye gushishikarizwa kwitangira uyu murimo kuko ari rwo ejo hazaza ha Kiliziya; asaba abapadiri bakuru gushyiraho komite ishinzwe ubutore muri buri paruwasi, izajya ifasha abajene kwitegura kumenya no kwinjira mu butumwa bwa Kiliziya bakiri bato, aho gukomeza kumva ko ari inshingano z’abagabo n’abasaza gusa.
Myr Smaragde yavuze ko muri iyi gahunda ari ngombwa kureba no ku ihame ry’uburinganire, abakobwa nabo ntibirengagizwe kuko bigaragara ko abagore bakora uyu murimo bawukora neza kimwe n’abagabo.
Aganira na Kinyamateka, Madamu Mukanyandwi Drocella uhagarariye abakateshiste muri paruwasi ya Kabgayi yayitangarije ko kuba umugore yakora ubutumwa bw’abakateshisite ntacyo bihungabanya ku mibereho y’abagize umuryango we. Avuga ko impamvu umubare w’abagore bakora ubukateshisite ari muto ugereranyije n’uwo abagabo ari uko abagore benshi bakunda kwitinya.
Mwumvaneza Silas, umukateshisite wo muri paruwasi ya Kanyanza, Santarali Mugeyo watangiye umurimo w’ubukateshisite mu 1965. Avuga ko yihaye intego igira iti “Aho gusiga Yezu nasiga iby’isi”, n’uyu munsi akaba ashaje agitewe ishema n’amahitamo yagize akiri muto.
Padiri Habimana Germain, ushinzwe amashuri gatolika n’imyigishirize y’iyobokamana muri diyosezi ya Kabgayi yatangarije Kinyamateka ko nk’uko Papa Fransisiko yifuje ko urwego rw’abakateshisite rwahabwa ingufu muri Kiliziya, rukagirwa n’Umurimo n’ahandi hose muri Kiliziya ari ngombwa kuruteza imbere. Avuga ko kimwe n’ahandi hose mu madiyosezi, muri Kabgayi umubare munini w’abakateshisite ari abantu bakuze, agasaba ko urubyiruko rwakwitabira ubu butumwa nk’uko umukristu wese wabatijwe aba afite inshingano zo gukora ubutumwa muri Kiliziya. Avuga ko nk’uko Kiliziya yatangiye gahunda yo guteza imbere uru rwego, urubyiruko rw’abasore n’inkumi rukwiye kwitabira ubutumwa bw’abakateshisite, bagatanga umusanzu mu kurera barumuna babo mu kwemera, bakabafasha gukura mu kwemera.
Diyosezi ya Kabgayi ifite paruwasi 29, abakateshisite 693 umubare munini bakaba ari igitsina gabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.