Kabgayi: Abakristu bibukijwe agaciro k'umuryango mu mugambi w'Imana wo gucungura muntu
Mu Misa y'umunsi mukuru wa Noheli yabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi, kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko umuryango ufite agaciro gakomeye mu mugambi w'Imana kuko ari ho yashatse kuzuriza ibanga ry'ugucungurwa kwa muntu.
Muri iyi Misa yanatangiwemo Batisimu y'abana bato 36, ubutumwa bwa Myr Ntivuguruzwa bwibanze cyane ku gaciro k'umuryango n'inshingano zawo mu mugambi w'Imana.
Yagize ati "Ndifuza ko tuzirikana ku mwanya n'uruhare rw'umuryango mu mugambi w'Imana nkuko tubisanga mu Ivanjiri ya Matayo 1-21. Kuba Yezu Jambo w'Imana yaremeye kuvukira mu muryango kandi akawukuriramo byerekana agaciro gakomeye urugo rufite mu mugambi w Imana no mu buzima bwa muntu.”
Myr Ntivuguruzwa yakomeje avuga ko Bikira Mariya yabaye umubyeyi w'umutima na Yozefu mutagatifu akaba yarabaye umugabo w'indahemuka wita ku nshingano ze, bityo bakaba ari urugero rwiza Imana yeretse abitegura gushinga urugo.
Ati "Umugabo n'umugore bari mu mugambi w'Imana, ugushyingirwa gutagatifu Imana ibagira umwe bityo ikabinjiza mu ibanga ryayo, bakaba igicumbi cy'ubuzima n'inkomoko y'abantu. Ni bo bagize umuryango kamere kuko Imana ibaha ubutumwa bwo kuyibyarira no kuyirerera no kuba igikoresho cyayo mu kurinda abana bayo.”
Yifashije urugero rwa Yozefu mutagatifu na Bikira Mariya, Myr Ntivuguruzwa yavuze ko baranzwe n'ubwitonzi, ubudahemuka, kwakirana ubwuzu icyo Imana ivuga , kugira ibanga, kubaha no kubahana, kubaha uwo mutegereje kubana no kugisha Imana inama mu buzima bwabo.
Ibi nibyo yashingiyeho avuga ko inshingano yo kuba umubyeyi ikomeye kandi isaba byinshi.
Ati "Imana niyo yatoye Yozefu, imusaba kuzita umwana izina. Ni ngombwa rero ko umwana avuka agakurira mu muryango aho ababyeyi bumvikana kandi bakabana neza."
Myr Ntivuguruzwa yongeyeho ko Noheli y'uyu mwaka ihimbajwe umuryango wugarijwe n'ibibazo bitandukanye bigamije gutandukanya muntu na Yezu.
Ati "Iyi Noheli tuyihimbaje ingo zacu zugarijwe n'ibibazo binyuranye, gutandukana kwa hato na hato ku bashakanye, aho usanga umusore n'inkumi bitegura gushyingirwa ariko kandi umwe azi neza ko nta gahunda afite yo kumarana iminsi na mugenzi we. Nyamara Yezu atubwira ko iyo umuntu ashyingiranywe n'undi baba batakiri babiri ahubwo baba bababaye umwe muri Kristu.”
Yakomeje agira ati "Umuryango wugarijwe n'imibanire mibi y'abashakanye igenda irushaho kugaragaramo ubugome, amahane, gucana inyuma, amakimbirane n'ihohoterwa mu buryo bwinshi, ubunebwe no kwikunda gukabije kwa bamwe mu bashakanye baharira bagenzi babo inshingano z'urugo abandi ugasanga basesagura uko bishakiye ibyo abo bashakanye baruhiye. Abana bamwe basuzugura ababyeyi, n'ababyeyi bamwe batita ku burere bw'abana. Usanga isengesho rihuza abagize umuryango ritagikorwa hamwe na hamwe, umunsi w'icyumweru ntibakiwuhimbaza uko bikwiye, nibindi."
Ashingiye kuri ibi bibazo bikomeje kugaragara mu muryango, Myr Ntivuguruzwa yashishikarije abakristu gusubira ku muco mwiza wo gusangira isengesho nk'abagize umuryango.
Ati"Nidukomera ku muco mwiza w'isengesho mu muryango, abana bacu bazakura bazi Imana , bazi Kiliziya, bakunda bagenzi babo, bakunda gusenga kuko bazaba barabitojwe n'ababyeyi babo cyangwa abarezi babo.”
Byari ku nshuro ya mbere Myr Balthazar Ntivuguruzwa ayobora igitambo cya Misa ya Noheli nk'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.