Kardinali Kambanda yagize icyo avuga ku byifuzo yagejejweho mu Igororero rya Nyarugenge
Mu Misa yatangiwemo Isakaramentu ry’ugukomezwa ku bagororwa 43 bo mu Igororero rya Nyarugenge, kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, Kardinali Kambanda yagize icyo avuga ku busabe yagejejweho n’abagororwa ndetse n’abakozi b’igororero.
Ubusabe yagejejweho n’umuyobozi w’Igorero ni ubwo kujya baherekeza abantu bafunguwe kugira ngo babanire neza abo basanze hanze.
Kuri ubu busabe, Karidinali Kambanda yavuze ko we n’inzego afatanya nazo, bazicara bakigira hamwe uburyo bwo kwakira abagororwa batashye ndetse no kumenya uko baherekezwa mu buzima bwo hanze baba basubiyemo.
Ati “Birakwiye ko abagorowe bagira uburyo baherekezwa kugira ngo bwa bwitange n’imbaraga zakoreshejwe mu kugorora umuntu zitazajya ziba impfabusa.”
Umugororwa wavuze ahagarariye abandi yashimiye Kardinali Kambanda ubasuye ubugira gatatu.
Uyu mugororwa yakomeje avuga ko nk’abakristu bo mu igororero rya Nyarugenge bafite imbogamizi y’abantu binjira muri igororero barafungiwe amasakaramentu ku buryo bigora kuba bakwisanga mu bandi bakiristu.
Yanasabye kandi ko bahabwa Isakaramentu kugira ngo bajye babashe gushengerera Yezu mu Ukaristiya.
Asubiza ku kijyanye n’Isakaramentu, Kardinali Kambanda yavuze ko bari butangire kubikoraho buhoro buhoro ku buryo nibura igihe habaye Misa bazajya babona umwanya wo gushengerera.
Ati “Ni urugendo bitewe nuko Hari ibisabwa bigomba kubahirizwa."
Avuga ku kijyanye no gukomorera abagororwa, Kardinali Kambanda yavuze ko ari ibintu bisaba kwiganwa ubushishozi kandi haherewe mu mizi.
Karidinali Kambanda kandi yagarutse ku kijyanye n’umuryango aho yavuze ko Arkidiyosezi ishyize imbere iyogezabutumwa ry’ingo kuko ariryo zingiro ry’imibereho.
Ati “Diyosezi ishyize imbere iyogezabutumwa ry’ingo, kuko mutaha mu miryango, twihaye intego ko abapadiri bose bazasura ingo kugira ngo bamenye imibereyo y’ingo muri iki gihe. Ibyo bizafasha Kiliziya kumenya amakuru y’ingo.”
Yakomeje agira ati “Abana bari mu igororero, [nkuko byavuzwe ko 75% by’abafunze bari hagati y’imyaka 18-45] usanga ari ibitambo by’uburere buke baherewe mu muryango. Nta mwana mubi, ahubwo azira gutereranwa, ariyo mpamvu twahisemo guhera hasi kugira ngo dutegure umwana kuva hasi.”
Santarali ya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu iri mu Igororero rya Nyarugenge, ifite abakristu babarirwa hagati ya 1300-1500. Aba bakristu bahurira mu miryangoremezo 19.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.