Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kardinali Kambanda yatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Antoni Kardinali Kambanda yatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bagororwa 43 babyiteguye.

Kardinali Kambanda yatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa mu Igororero rya Nyarugenge
Kardinali Kambanda yatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa mu Igororero rya Nyarugenge

Iri sakaramentu ryatangiwe mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Igitambo cya Misa yatangiwemo iri sakaramentu cyitabiriwe na Komiseri Mukuru w’Ugwego rw’Igihugu rushinzwe igorora, CG Evariste Murenzi, ndetse n’abandi bayobozi b’amagereza atandukanye mu Rwanda.

Abahawe Isakaramentu ry’Ugukomezwa ni abagabo 35 n’abagore 8.

Nyuma yo gutanga iri Sakaramentu, Kardinali Kambanda yageneye abagororwa bakomejwe impano ya Bibiliya ngo ijye ibafasha kwegerana n’Imana.

Mu butumwa yatangiye mu Igororero rya Nyarugenge, Kardinali Kambanda yibukije abagororwa ko umuntu wese ahamagariwe gutunganira Imana.

Ati “Aho turi hose, duhamagarirwa gutunganira Imana no kwitagatifuza. Na hano kwitagatifuza ni ikuntu gishoboka kandi ni ahantu ho gusenga, kuzirikana no kwitegura.”

Yakomeje agira ati “No muri ubu buzima bugoye murimo, mushobora gusenga kuko hano, ufata igihe cyo kwitekerezaho no gusubiza amaso inyuma, ugafata imigambo myiza.”

Ibirori byo gutanga iri sakaramentu byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abakene ari nabyo Kardinali Kambanda yashingiyeho asaba abagororwa kujya bita ku bakene babarimo.

Yagize ati “Ibyo gutunganira Imana tubikora twita ku bakene kuko ukwemera kutagira ibikorwa ntabwo aba ari ukwemera, ukwemera kugaragazwa n’ibikorwa by’urukundo. Ntushobora gukunda Imana utabona mu gihe udakunda mugenzi wawe ubona amaso ku maso.”

Ahantu hose dushobora gukora ibikorwa by’urukundo kuko nta mukene wavuga ngo ntacyo yamarira undi.

Ati “Nta mukene udashobora gufasha. Namwe hano ushobora kwereka umuntu umutima mwiza, ijambo ryiza, kumusabira, kumusura, kumukomeza yihebye nabyo ni ubufasha.”

Muri ibi birori, abagororwa bagaragaje impano nyinshi zitandukanye zirimo kuririmba, imivugo, kubyina n’ibindi.

Ibi nibyo Kardinali Kambanda yahereyeho asaba abagororwa gukoresha neza Ingabire Roho Mutagatifu yabahaye.

Ati “Mufite impano zinyuranye [Ubugeni, umuziki, n’izindi] Ni Ingabire Imana iba yaraguhaye ngo uzikoreshe mu bikorwa by’urukundo kandi bikubyarire umusaruro. Iyo tuzicariye ntituzibyaze umusaruro, Nyagasani naza tuzazibazwa.

"Ikindi ni ukuzikoresha nabi, ntabwo dukwiye kuzikoresha nabi ahubwo tugomba kuzikoresha mu kugirira abandi umumaro.”

Kardinali Kambanda yasoje asaba abagororwa Gusenga no kuzirikana ku buzima bwabo ari nako babifatanya no kugororwa, kugira ngo nibajya hanze bazubake ingo nziza.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora CG Evariste Murenzi yashimiye Kardinali Kambanda wasuye abagororwa.

Yakomeje avuga ko nk’urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, bazagira uruhare mu gufasha abagororwa kubona Bibiliya.

Ati “Mwabwiye abagororwa ko bajya basaranganya Bibiliya kuko izibakwira zitahita ziboneka. Ndagira ngo mbasezeranye ko natwe nka RCS tuzatuma abazasaranganya baba bake bashoboka.”

Santarali ya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu iri mu Igororero rya Nyarugenge, ifite abakristu babarirwa hagati ya 1300-1500. Aba bakristu bahurira mu miryangoremezo 19.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose