Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yaburiye urubyiruko ku ngaruka z'ubusambanyi

Mu nyigisho yagejeje ku rubyiruko, Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yaburiye urubyiruko ku ngaruka z'ubusambanyi zirimo gukuramo inda n'izindi zishegesha ababyaye imburagiye n'abo babyaye, asaba urubyiruko gukundana urukundo ruzima ruzatuma bubaka ingo zizihiye ababyeyi, Kiliziya n'igihugu.

Karidinali Kambanda yaburiye urubyiruko ku ngaruka z'ubusambanyi
Karidinali Kambanda yaburiye urubyiruko ku ngaruka z'ubusambanyi

Muri ubu butumwa yagejeje ku rubyiruko mu Gitambo cya Misa gitangiza ku mugaragaro Forumu ya 20 y'urubyiruko Gatolika, Karidinali Kambanda yaburiye urubyiruko ku bubi bwo gukuramo inda n'ingaruka mbi bigira k'ubikoze asaba urubyiruko gukundana rwubahana kandi rwubaha ubuzima.

Ati"Gukuramo indi ni ukwica umwana. Ntibikabe. Imvugo cyangwa imyumvire ikerensa ubuzima bw'umwana utaravuka, ni ukwibeshya cyane kandi bisigira umuntu igikomere gikomeye kuko aba yihekuye."

Karidinali Kambanda yakomoje no ku zindi ngaruka z'ubusambanyi mu rubyiruko maze asaba urubyiruko kwitwararika no gukundana urutaganisha mu busambanyi.

Ati "Rubyiruko mwirinde gukinisha ubuzima.Mwitondere,Inda z'imburagihe.Mukundane, mwubahana:Wifuriza mugenzi wawe icyiza, atari ukwikunda no kwishimisha,Ukamwangiriza ubuzima, n'ubuzima bwa wa mwana uba avutse atishimiwe. Bikadusaba imbaraga nyinshi kugira ngo wa mwana azaramirwe."

Yifashishije amagambo ya Pawulo Mutagatifu, Karidinali Kambanda yasabye urubyiruko gukundana urwa Kivandimwe, rugashyira hamwe kandi buri wese agaharanira icyaheshe undi icyubahiro.

Yagize ati "Nimukundane ntaburyarya, tubashyingire mu mucyo ntapfunwe, mwiyubahe kandi twese, ababyeyi, Kiliziya, igihugu turizihirwa iyo muserukanye umucyo, mukubaka urugo,mugahabwa umugisha."

Karidinali yakomeje avuga ko igikwiye ku rubyiruko ari ugukundana urukundo ruzima ruzabageza ku Isakaramentu ry'ugushyingirwa bakazubaka ingo zizihiye Imana n'Igihugu.

Antoine Karidinali Kambanda, yasabye urubyiruko gukundana urwa Kivandimwe
Antoine Karidinali Kambanda, yasabye urubyiruko gukundana urwa Kivandimwe
Urubyiruko rwasabwe kumenya kurinda ubuzima birinda ubusambanye n'ingaruka zabwo zirimo gukuramo inda no gusama imbura gihe
Urubyiruko rwasabwe kumenya kurinda ubuzima birinda ubusambanye n'ingaruka zabwo zirimo gukuramo inda no gusama imbura gihe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose