Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kenya: Padiri Michael Mithami yabaye umuntu wa mbere ufite ubumuga bwo kutabona wahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Kiliziya

Umunyakenya Furere Michael Mithami King’ori yabaye umuntu wa mbere ku isi ufite ubumuga bwo kutabona wahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti; umuhango wabaye ku wa gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, uyobowe na Myr Anthony Muheria, Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Nyeri muri iki gihugu.

Kenya: Padiri Michael Mithami yabaye umuntu wa mbere ufite ubumuga bwo kutabona wahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Kiliziya
Kenya: Padiri Michael Mithami yabaye umuntu wa mbere ufite ubumuga bwo kutabona wahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Kiliziya

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Myr Anthony Muheria yavuze ko guha Ubusaseridoti Padiri Michael Mithami King’ori ari ikimeneyetso cy’uko Imana idatoranya abantu ishingiye ku misusire, ubushobozi cyangwa igihagararo gusa ahubwo itora abo yitoranyirije, ikabashoboza mu butumwa ibahamagariye.

Myr Anthony Muheria yavuze ko Padiri Michael Mithami ufite ubumuga bwo kutabona ari ikintu cyo kwishimira kuko ari urugero rugaragaza ko kugira ubumuga runaka bidasobanura kutagira ubushobozi runaka(Disability is not inability),akavuga ko kuba muri Kenya ariho habaye iki gikorwa ku ncuro ya mbere muri Kiliziya Gatolika bigaragaza intambwe ishimishije bamaze kugeraho ku bijyanye no guha amahirwe n’uburenganzira abafite ubumuga.

Padiri Michael Mithami King’ori yaherewe Ubusaseridoti rimwe n’abandi badiyakoni batanu mu gitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe ku kibuga cy’ishuri ribanza rya St John Bosco Kiamuiru ku itariki twavuze hejuru, umuhango wayobowe na Myr Anthony Muheria,witabirwa n’abiyeguriyimana bo mu miryango itandukanye n’imbaga y’abakristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose