Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kibeho: Imyaka 20 irashize Kiliziya ihaye Umugisha Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro

Kuva tariki 31 Gicurasi 2003 kugera tariki 31 Gicurasi 2023 Imyaka 20 iruzuye Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro y’i Kibeho ihawe Umugisha. Twongere twibukiranye amwe mu mateka y’iyi ngoro.

Kibeho: Imyaka 20 irashize Kiliziya ihaye Umugisha Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro
Kibeho: Imyaka 20 irashize Kiliziya ihaye Umugisha Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro

Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho tubona ku ifoto yatashywe ku mugaragaro, inahabwa umugisha ku wa 31 Gicurasi 2003 na Karidinali Crescenzio SEPE wari ahagarariye Papa Yohani Pawulo II. Kuri tariki, Diyosezi ya Gikongoro iyi ngoro iherereyemo yayoborwaga na Musenyeri Agusitini Misago witabye Imana; ari na we watangaje bidasubirwaho Icyemezo cy’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro gikemura burundu iby’ibonekerwa ry’i Kibeho, ku itariki ya 29 Kamena 2001.

Ni ingoro yubatswe nyuma y’uko Bikira Mariya, mu mabonekerwa y’i Kibeho asabye ababonekerwa kubwira abashumba ba Kiliziya kuhamwubakira ingoro, ikaba ikimenyetso cy’uko yahabonekeye, ndetse Kibeho ikaba ihuriro ry’abasonzeye ubutungane bagana ijuru, maze ubutumwa bwahatangiwe bugafasha abatuye isi guhinduka no gutunganira Imana.

Mu bakobwa batatu Bikira Mariya yitoranyirije ngo abanyuzeho ubutumwa yageneye isi yose, uwa mbere ni Alfonsina Mumureke. Igihe amubonekeye bwa mbere ku italiki ya 28 Ugushyingo 1981, yari umwari w’imyaka 16 y’amavuko, akaba ari nawe wari muto muri bo. Yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ni we rero watangiye kuvuga ko Bikira Mariya yifuza ko i Kibeho hakubakwa shapeli. Ubwo yabivugaga bwa mbere hari mu ibonekerwa ryo ku itariki ya 16 Mutarama 1982.

Ubutumwa burebana na shapeli bwahishuriwe Nataliya Mukamazimpaka bwa mbere mu ibonekerwa ryo ku itariki ya 19 Gicurasi 1982. Icyo gihe amabonekerwa yari akibera mu nzu abana bararagamo (ubu ni Shapeli y’Amabonekerwa). Ntabwo ryari ibonekerwa ryo mu ruhame, ariko yeretswe shapeli ntoya. Nyuma yaho, ku italiki ya 24 Kamena 1982, mu ibonekerwa ryabereye ku mugaragaro hanze (ndibutsa ko amabonekerwa yatangiye kubera hanze ku italiki ya 31 Gicurasi 1982) yamweretse shapeli nini yise “Iyegeranya ry’abatatanye”. Na none muri Nyakanga uwo mwaka, ku italiki ya 10, Nyina wa Jambo yamweretse shapeli ntoya yitiriwe “Ububabare bwa Bikira Mariya”.

Muri Nyakanga 1982, mu ibonekerwa ryabereye mu ruhame ku itariki ya 17, nibwo Bikira Mariya yamusabye kugenda muri shapeli nini ngo atere intambwe 60 na 30 muri shapeli ntoya. No muri Nzeri 1982, mu ibonekerwa ryabereye kuri podium ku italiki ya 4 (ndibutsa ko amabonekerwa yatangiye kubere kuri podium kuri Asomusiyo 1982), Nyina wa Jambo yamweretse za nyubako ebyiri, inini n’intoya. Inini ikaba ariyo “Iyegeranya ry’abatatanye”, naho intoya ikaba iy“Ububabare bwa Bikira Mariya”. No mu mwaka wakurikiyeho wa 1983, iyi ngingo ya shapeli yagarutse mu mabonekerwa.

Icyo Bikira Mariya yifuje ni uko shapeli yaba urwibutso ruhoraho rw’uko yabonekeye i Kibeho (reba Icyemezo, p. 16). Ikindi ni uko ari ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana, tukahasengera tunazirikana ubutumwa yaduhaye. Ubusabe bwa Bikira Mariya bwahuje n’uko i Kibeho hazaga gusengera abantu benshi bakuruwe n’amabonekerwa yahaberaga. Kuri benshi bazaga i Kibeho ntibyari bikiri amatsiko abagenza, ahubwo bifuzaga kuhasengera hamwe n’abandi bazirikana koko ubutumwa Umubyeyi yahatangiye. Ni nacyo cyatumye kuri Asomusiyo yo 1988 Musenyeri Yohani Batista Gahamanyi yaratanze “ku mugaragaro uruhushya rwo gusengera ahabereye amabonekerwa i Kibeho ku buryo bwishingiwe na Kiliziya” (reba Icyemezo, p. 20).

Igishushanyo cyayo cyakozwe ku busabe bwa Mgr Yohani Batista Gahamanyi, maze Diyosezi ya Gikongoro ivutse, ashyikiriza Umwepiskopi wayo wa mbere amadosiye arebana na Kibeho. Harimo rero n’igishushanyo cy’iyo shapeli cyakozwe n’umwubatsi w’umufaransa.

Ni nayo mpamvu mu birori by’umunsi ngarukamwaka wa 11 w’ibonekerwa rya mbere i Kibeho, ku itariki ya 28 Ugushyingo 1992, Musenyeri Augustini Misago yashyize ibuye rya mbere ahagombaga kubakwa shapeli, ndetse ahita ayiha izina rijyanye n’iryo abana babonekewe babwiwe: Shapeli ya Bikira Mariya Umubyeyi wababaye (reba Icyemezo, p. 30).

Imaze guhabwa umugisha, ku itariki ya 28 Ugushyingo 2003 muri iyo ngoro himitswe ku mugaragaro ishusho ya Bikira Mariya w’i Kibeho. Muri uyu muhango, Musenyeri Agusitini Misago yasabye abakristu babishoboye gukoresha amashusho n’imidari barebeye kuri iyo shusho kugira ngo kwiyambaza Nyina wa Jambo bishobore gukwira hose n’ubutumwa bwa Kibeho bushobore kwamamazwa.

Guhera ku itariki ya 28 Ugushyingo 2006 kugeza ku itariki ya 28 Ugushyingo 2007 habaye umwaka wa Yubile y’imyaka 25 y’ibonekerwa rya mbere ry’i Kibeho ryabaye ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981. Umuhango wo gusoza iyo yubile wayobowe na Karidinali Ivan DIAZ, wari Intumwa yihariye ya Nyirubutungane Papa Benedigito XVI. Muri uwo mwaka wa Yubile, nibwo habonetse bwa mbere amashusho n’imidari abakristu bashobora gukoresha biyambaza Nyina wa Jambo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose