Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika yahimbaje Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana ku ncuro ya gatanu

Ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, Kiliziya Gatolika ku isi hose yahimbaje icyumweru cy’Ijambo ry’Imana. Mu maparuwasi yose yo mu Rwanda, kimwe n’ahandi hose ku isi bahimbaje iki cyumweru, hagarutswe ku byiza n’agaciro k’Ijambo ry’Imana mu buzima bwa muntu no ku isi.

Kiliziya Gatolika yahimbaje Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana ku ncuro ya gatanu
Kiliziya Gatolika yahimbaje Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana ku ncuro ya gatanu

Mu gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri paruwasi Regina Pacis i Remera, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali yabukije abakristu ko Ijambo ry’Imana ari ubukungu n’ubuhanga bukomeye Imana yasangije abantu, ikaba ari nayo ibafasha kurisobanukirwa.

Karidinali Kambanda yagize ati “Ijambo ry’Imana ni ubukungu bukomeye, ni ubuhanga bukomeye Imana yadusangije, kuryumva na none ni Imana ibidufashamo. Kugira ngo dushobora kumva ubukungu n’ubuhanga bukubiye mu ijambo ry’Imana, bidusaba ko Nyagasani Imana ubwe adukingurira, amurikira ubwenge bwacu.”

Ijambo ry’Imana riboneka mu byanditswe bitagatifu, Bibiliya ikaba igitabo gikuru, kimaze imyaka myinshi ku isi. Karidinali Kambanda akomoza ku mwihariko Bibiliya irusha ibindi bitabo, yagize ati “Bibiliya ni bibliotheque, ni inkoranyabitabo n’isomera ry’inyandiko zimaze igihe kinini ku isi mu mateka, kandi zagiye zivugwaho, zigishwa, hashize imyaka irenga ibihumbi bitanu. Kandi Bibiliya, ibyanditswe bitagatifu muri iyi myaka yose ibihumbi ntabwo ijya isaza, ibyanditswe bitagatifu ntibijya bisaza, bihora ari bishya bifite ubutumwa bugezweho mu bihe byose by’amateka.” Avuga ko ibyanditswe muri Bibiliya bikubiyemo ubuhanga bukomeye burenze muntu, bikaba ishingiro ry’ukwemera kwa gikristu n’irya Kiliziya.

Mu guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima bwa buri munsi, Karidinali Kambanda yibukije abakristu ko uwasogongeye ku bwiza bw’Ijambo ry’Imana atumwa kuryamamaza, akarisangiza n’abandi maze rikabakomereza ukwemera. Yagize ati“Ijambo ry’Imana dutumwa kuryamamaza, twaryamamaza; twaritangaza rikabyara ukwemera, umuntu uryumvise akaryakira amenya ukuri kw’Imana n’uruhare rw’Imana mu buzima bwe, amenya urukundo rw’Imana mu buzima bwe, agakanguka akavuga ati burya ngizwe n’Imana, ndi mu biganza byayo. aribyo bimuha ukuyizera no kuyimenya.”

Karidinali Kambanda avuga ko iyo umuntu amaze kumenya ukuri k’urukundo rw’Imana, ahimbaza ijambo ry’Imana muri Liturujiya, agasingiza Imana, akayishimira, akayiyambaza; nk’uko n’ubusanzwe Liturujiya ari uguhimbaza ijambo ry’Imana. Ati “ Uwasomye Ijambo ry’Imana, arishyira mu bikorwa, rikayobora ubuzima bwe, akagenda afata ibyemezo by’ubuzima bwe amurikiwe n’ijambo ry’Imana, ashyira mu bikorwa ijambo ry’Imana, ibyemezo afata, icyerekezo cy’ubuzima bwe bikayoborwa n’Ijamabo ry’Imana.”Avuga ko Ijambo ry’Imana ariryo shingiro ry’ubuzima bwa muntu.

Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana cyashyizweho na Papa Fransisiko mu 2019 hagamijwe kwibutsa abakristu agaciro k’ibyanditswe bitagatifu mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo barusheho gukunda gusoma Ijambo ry’Imana no kurizirikana bityo ribabere umuyoboro mwiza w’ubuzima.

Insanganyamatsiko y’icyi cyumweru muri uyu mwaka wa 2023 yagiraga iti“Turabamenyesha ibyo twabonye/We proclaim to you what we have seen, 1Yh 1:3”. Mu kuwizihihiza i Roma, Papa Fransisiko akaba yifatanyije n’abashyitsi baturutse mu bihugu by’u Butaliyani, Kongo, Filipine, Mexico n’u Bwongereza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose