Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kinyamateka yashyize ahagaragara Numero yayo ya 1932

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, Kinyamateka yashyize ahagaragara Numero yayo ya 1932 mu myaka 90 imaze ikora.

Kinyamateka yashyize ahagaragara Numero yayo ya 1932
Kinyamateka yashyize ahagaragara Numero yayo ya 1932

Iyi Numero y'ukwezi kwa Kanama 2022 yarangije kwandikwa kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2022. Guhera kuri uwo munsi yatangiye kugera ku bifuza kuyisoma ku buryo bw'ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rwa Kinyamateka ari rwo www.kinyamateka.rw. Kuri uyu wa Kane ni bwo iyi Numero yari itegerejwe n'abakunzi ba Kinyamateka yatangiye kubageraho aho bari hirya no hino mu madiyosezi binyuze ku maparuwasi baherereyemo iki gikorwa kikaba kigikomeje.

Iyi Numero ikubiyemo amakuru atandukanye yaranze iyogezabutumwa muri Kanama haba mu Rwanda muri Afurika no ku Isi.

Mu makuru ya Kiliziya mu Rwanda, Kinyamateka yagejeje ku basomyi bayo ibyaranze Forumu ya 19 y'Urubyiruko Gatolika yabereye I Kabgayi tariki 17-21 Kanama 2022. Muri iyi nkuru murasangamo ingamba 18 urubyiruko rwahagurukanye muri iyi Forumu rukaba rwaranasabwe kuzazishyira mu bikorwa kugira ngo ibyayivuyemo ntibizabe amasigaracyicaro. Ku makuru ya Kiliziya mu Rwanda Kandi Kinyamateka yahaye icyubahiro padiri Muzungu Bernardin umwe mu banditsi b'ingirakamaro Kiliziya y'u Rwanda yagize, ubuzima bwe, zimwe mu nyandiko ze n'ubuhamya ku myumvire y'ubuzima n'urupfu murabisanga muri iyi Numero. Muri iyi Numero Kandi twabagejejeho iby'uruzinduko Umuyobozi mukuru wa Pueri Cantores ku Isi yagiriye mu Rwanda. Aho yageze mu madiyosezi atandukanye akanakirwa n'abana b'abaririmbyi n'abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda.

Mu makuru yo hirya no hino mu madiyosezi Kinyamateka irakubwira ku mushinga wa Centre pastoral Aloys Bigirumwami yatangiye kubakwa muri Paruwasi Muramba aho Myr Aloys Bigirumwami yabaye padiri mukuru mu gihe cy'imyaka 17. Urasangamo Kandi uko umuryango w'abasaveri ukomeje gukora ubutumwa mu Rwanda aho umaze imyaka 70. Urasangamo n'andi makuru harimo ay'ubuyobozi bushya

bw'ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango n'ay'amaparuwasi yahimbaje Yubile harimo Paruwasi Rwankuba, Nyagahanga na Muramba.

Mu makuru adasanzwe Kinyamateka irakugezaho uko abakristu ba Paruwasi ya Mutagatifu Kibuka muri Kongo bahuye n'insanganya bakibwa ishusho ya Bikira Mariya mu ijoro ry'Asomusiyo. Turakugezaho Kandi ubuhamya bwa Padiri Augustin wabaye padiri Nyuma y'imyaka 11 gusa avuye mu idini ry'Abadivantisiti b'umunsi wa Karindwi. Turakugezaho Kandi urugendo rw'umuhamagaro wa Sr Uwamariya Immaculee watangiye kwiha Imana bamuca intege ariko ubu akaba agikomeye mu muhamagaro nyuma y'imyaka 25 ndetse anakomeje benshi. Ntimwibagirwe no kureba kuri paji ya 11 maze murebe ahanditse "Soma wumve uraseka".

Muri rusange iyi Numero ikaba ikubiyemo inkuru 26 zatoranyijwe mu nkuru myinshi Kinyamateka yabagejejeho muri uku kwezi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo no ku rubuga www.kinyamateka.rw. Ari na ho abakunzi ba Kinyamateka basanga amakuru menshi buri munsi Kandi aho bari hose. Kinyamateka ikaba yaranashishikarije abasomyi bayo kwiyandikisha muri ubu buryo bw'ikoranabuhanga yabashyiriyeho kugira ngo bworoshye kubageraho amakuru menshi Kandi vuba.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose