Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiruhura: Abasaga 500 basoje inyigisho z’isanamitima ku nshuro ya mbere

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2024, muri Paruwasi ya Kiruhura yo muri Diyosezi ya Butare habereye umuhango wo gusoza inyigisho z’isanamitima ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa ku bantu 503 bakoze urugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge bo mu mirenge ya Rusatira, Ruhashya , Rwaniro na Kinazi.

Kiruhura: Abasaga 500 basoje inyigisho z’isanamitima ku nshuro ya mbere
Kiruhura: Abasaga 500 basoje inyigisho z’isanamitima ku nshuro ya mbere

Uyu muhango wabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ari kumwe na Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo yAbepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro n’abasaserdoti bari baturutse muri paruwasi za Nyanza, Simbi na Rugano zihana imbibe na paruwasi ya Kiruhura.

Mu nyigisho ye, Myr Filipo Rukamba yavuze ko Kiruhura yatakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku buryo hari n’imiryango myinshi yazimye.

Ati “Hano I Kiruhura hapfuye abantu benshi cyane, abo bantu ni ikimenyetso cya Yezu Kristu wicwa, ni ikimenyetso cya Yezu Kristu ubabara, kuko Imana yashatse kumunyuza muri ibyo bintu byose kugira ngo natwe atubere ikimenyetso cy’ukuntu tugomba kubinyuramo. Kubana n’Imana ibihe byose, haba mu gihe cyo gukira no mu gihe cyo gupfa cyangwa kumererwa neza ni ikintu Yezu Kristu atwigisha cyane cyane mu gihe nk’iki cya Pasika.”

Myr Rukamba akomeza avuga ko amateka “yacu yibagiwe ubumwe n’ubuvandimwe, ari nayo mpamvu dukora iyi mihango kugira ngo twongere kubwira abantu ngo ni muhumure, kuko ubumwe bwacu n’urukundo dufitanye biruta kure inabi yabayeho kuko Imana idutsindira inabi kugira ngo twongere tube umwe. Nyuma yo guhanirwa icyaha mwakoze n’amategeko y’igihugu cyacu ku basabye imbabazi, mukaba mwarahisemo kuza mu nyigisho.”

Myr Rukamba yakomeje asaba abakristu kureka ikibi kiganisha ku nabi no gusenya. Ati “Imana yaturemye kugira ngo dufatanye kandi dutabarane, habeho igikorwa nk’iki gutuma abantu basubirana, ibintu bigasubira kuba byiza, tukagira ubuyobozi bwiza.”

Myr Rukamba yasoje asaba abakristu kwitegura kwakira neza abari gusoza ibihano bari barakatiwe n’inkiko nyuma y’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Mu minisi iza hari abagiye kurangiza ibihano bakagaruka mu buzima busanzwe, birakwiye ko tubakira nk’abakristu tukabafasha gukira ku mutima nabo ubwabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Bwana Ange Sebutege yavuze ko iki gikorwa kigenda gikura muri aka karere kandi kigenda gitanga umusaruro mwiza w’aho izi nyigisho zageze.

Yagize ati “Turashimira cyane abakoze urugendo rw’isanamitima muri iyi paruwasi ya Kiruhura kuko ari urugendo runini kandi rwa ngombwa. Nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu twahisemo ubumwe, niyo ntambwe ya mbere u Rwanda rwubakiyeho. Igihugu cyacu nitwe tugomba kucyubaka kuko ari twe twagisenye. Twumvise ko tugomba gusubira ku bumwe buduhuza n’ubwo hakirimo ibikomere no guhungabana ariko kandi tudakwiye guheranwa n’ayo mateka mabi. Ni urugendo duha agaciro kandi tugasaba n’andi madini n’amatorero gufatanya na Kiliziya Gatolika kubaka no gusana imitima y’abantu benshi icyarimwe.”

Bwana Sebutege yongeye ho ko urubyiruko narwo rukeneye gufashwa gukira ibikomere rwatewe n’amateka mabi y’ababyeyi babo bakoze ibyaha muri jenoside. Yagize ati” Abana bacu nabo bagomba gufashwa bagatera intambwe yo gukira ibikomere by’amateka mabi ya jenoside, hari abamaze kubigeraho bakoze ayo matsinda y’urubyiruko bakigisha abana babo kandi bagahabwa amakuru neza nta guca ku ruhande kuko igihugu cyacu tugomba kukiraga abana bacu kizira amacakubiri na jenoside.”

Izi nyigisho zatanzwe mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu buhamya bw’abasabye imbabazi n’abazitanze bemeza ko koko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka.

Nyirimana Fillipe wo mu Murenge wa Kinazi, ahagararanye n’abahemukiye umuryango we yavuze ko yari afite agahinda n’umujinya w’abamuhemukiye kandi yumvaga yakwihorera. Ariko kubera inyigisho yahawe byatumye yumva ko akwiye gutanga imbabazi. Ati” Twabonye abaduhemukiye baza kudusaba imbabazi kandi rwose twarabababariye, twatojwe kubabarira ,dutozwa gukundana ubu turaturanye kandi nta kwishishanya , twahawe inyigisho z’isanamitima kandi turakomeje mu rugendo rwo kwiyubaka, ubu nanjye nabaye umufashamyumvire.”

Nkaka Aloys uvuga ko yiciye se wa Nyirimana muri Kiliziya ya Kiruhura, yavuze ko yafunguwe yajya abona Filipo akumva aratinye agahunga. Aho yamubonaga hose yaramuhungaga. Nyuma yaje kubaza umuntu uko azabigenza kugira ngo ashire icyo gihunga.

Yagize ati “Urugendo rwo kujya kumusaba imbabazi narukoze nk’ukwezi kose, ngenda nkagaruka, ngenda ngaruka. Ariko igihe cyarageze ngerayo nsaba imbabazi arambwira ngo ndakubabariye. Numvise nduhutse kandi n’uyu munsi nishimiye kuba ndi kumwe nawe imbere ya Alitari.”

Abasoje urugendo rw’inyigisho z’isanamitima icyiciro cya mbere bahawe izina ry’Abunze ubumwe ba Paruwasi ya Kiruhura ni 503 barimo 303 bsabye imbabazi naho 200 batanze imbabazi. Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’abashaka kuza gukurikira inyigisho z’isanamitima, ubumwe, n’ubwiyunge n’ubudaheranwa muri Paruwasi ya Kiruhura kizatangira muri Gicurasi 2024.

Myr Filipo Rukamba
Myr Filipo Rukamba
Bwana Ange Sebutege Uyobora Huye
Bwana Ange Sebutege Uyobora Huye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose