Komisiyo y'Abepiskopi Ishinzwe ubwigishwa ikomeje gutoza abakiri bato umurimo w'ubukateshisite
Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 2 Nzeri kugera kuwa mbere tariki 5 Nzeri 2022, i Rwamagana mu Ishuri ryitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi, harimo kubera amahugurwa agenewe abanyeshuri mu ishami ry'uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda college ya Rukara. Aya mahugurwa akaba agamije gutegura no gukundisha abakiri bato umurimo w'ubukateshisite.
Nk'uko twabitangarijwe na Soeur Genevieve, umunyamabanga w'Abepiskopi ushinzwe ubwigishwa, aya mahugurwa yitabiriwe n'abanyeshuri 70, barimo 37 bakiri muri kaminuza na 33 barangije kwiga.
Soeur Uwamariya Genevieve avuga kandi ko aya mahugurwa agamije guhugura abanyeshuri biyumvusemo umuhamagaro w'umukateshisisti. Bamwe ndetse bakaba baratangiye gukora uyu murimo aho bari mu maparuwasi no ku bigo by'amashuri bigishamo.
Muri iki gihe cy'iminsi itatu aba basore n'inkumi Bazahugurwa ku Nyigisho Mbonezamubano za Kiliziya no ku buryo bukoreshwa mu kwigisha kateshezi. Bazahugurwa kandi ku Mahame ya Kiliziya no kuri Bibiliyia.
Muri aya mahugurwa abasore n'inkumi bayitabiriye bazafashwa n'abashinzwe ubwigishwa mu nzego zitandukanye barimo: Sr Geneviève Uwamariya ushinzwe ibiro bya Ceteshezi mu Nama y'Abepiskopi Gatolika,
Padiri Ruberandida Jean Claude, ushinzwe ubwigishwa muri Diyosezi ya Kibungo, Padiri Jean Uwizeye Directeur wa Lycée ya Rukara, Padiri Aimable aumônier wa université y'i Rukara na Sr Marie Françoise Twambajemariya animatrice wa Kateshezi muri Diyosezi ya Kibungo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.