Komisiyo y’Umuryango na Caritas Rwanda zahuje imbaraga mu gukangurira abashakanye uburyo bwo guteganya imbyaro bakoreshejwe uburyo bwa kamere
Nyuma y’uko mu nteko rusange ya Caritas Rwanda yateranye muri Gashyantare 2022, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda banzuye ko ishami ry’ubuzima rya Caritas Rwanda na Serivise y’Ubusugire bw’Ingo ya Komisiyo y’Umuryango bakorera hamwe mu rwego rwo kurushaho gukangurira abashakanye guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, izi nzego zombi zamaze kunoza amabwiriza zizagenderaho n’integanyanyigisho izifashishwa muri ubu bukangurambaga.
Mu nama yahuje abahagarariye izi komisiyo zombi z’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda i Kigali ku wa 23-24 Gicurasi 2022, abahagarariye Caritas Rwanda ku rwego rw’igihugu n’urwa madiyosezi, ndetse n’abahagarariye kimisiyo y’umuryango by’umwihariko muri serivisi y’ubusugire bw’ingo ku rwego rw’igihugu, urwa diyosezi bari kumwe n’abashyitsi baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) basangiye ibitekerezo ku mikoranire y’izi nzego zombi, hagendewe ku mabwiriza yateguwe n’Abepiskopi bazishinzwe mu nama y’abepiskopi kugira ngo ubufatanye bwazo buzagire uruhare mu kubaka umuryango mwiza.
Asoza iyi nama, Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko ubufatanye hagati y’izi nzego zombi za Kiliziya buzatuma ubutumwa buri rwego rwari rusanzwe rukora bwihuta, maze abashakanye nibitabira kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere bizarinde ibibazo by’amakimbirane mu miryango biterwa ahanini n’ubukene buterwa no kubyara abo badashoboye kurera ndetse n’aterwa n’ibibazo bishingiye ku mikoreshereze y’uburyo bwa kizungu bukunze kugira ingaruka kuri bamwe.
Avuga ko kuba inzego za Kiliziya zishishikariza abashakanye kubaka umuryango muzima, bakirinda ibibazo bya hato na hato bituruka ku kuba babyara abo badashoboye kurera ari umusanzu Kiliziya itanga igamije gufasha abashakanye kugira umuryango muzima, urangwa n’ibyishimo hagati y’abawugize, kandi ko umuryango ariwo Kiliziya nto y’ibanze.
Aganira na Kinyamateka, Musenyeri Casimir Uwumukiza, umunyamabanga wa Komisiyo y’umuryango mu Nama y’Abepiskopi yavuze ko kuba Abepiskopi bashinzwe izi komisiyo mu barashizeho amabwiriza azagenderwaho mu bufatanye hagati y’izi nzego zombi ari ukugira ngo hahuzwe imbaraga mu rwego rwo kugera ku ntego byihuse kandi umusanzu Kiliziya itanga mu kubaka umuryango urusheho kugera kuri benshi. Myr Casimir yagize ati “Aya mabwiriza yashyizweho n’Abepiskopi agaraza umurongo w’ubufatanye hagati yacu na Caritas mu rwego rw’ubufatanye mu iteganyabikorwa, isuzumabikorwa, kurebera hamwe aho ibikorwa bigeze kugira ngo nk’uko muri uyu mwaka wa Sinodi turimo, abantu barusheho kugendera hamwe no gusenyera ku mugozi umwe bagamije icyerekezo kimwe.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.