Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Korali Marie Reine yunze mu ry'Umwepiskopi wa Cyangugu mu gutabariza umuryango

Ibinyujije mu ndirimbo y'umuhanzi Thomas Bicamumpaka yise "Twubake umuryango mwiza unogeye Imana", Korali Marie Reine yasohoye indirimbo yageneye umuryango, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu guhangana n'ibibazo biwugarije.

Korali Marie Reine yunze mu ry'Umwepiskopi wa Cyangugu mu gutabariza umuryango
Korali Marie Reine yunze mu ry'Umwepiskopi wa Cyangugu mu gutabariza umuryango

Mu kiganiro umuhanzi Bicamumpaka Thomas, uzwi cyane mu ndirimbo za Kiliziya zisingiza Imana, akaba n'umuririmbyi muri korari Marie Reine yo muri Diyosezi ya Cyangugu paruwasi katedarali ya Cyangugu, yagiranye na Kinyamateka yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo agendeye ku cyifuzo cy'umwepiskopi wa Cyangugu wagennye ko umwaka w'ubutumwa wa 2023/2024 waba umwaka wihariye wo kwita ku ikenurabushyo ry'umuryango.

Bicamumpaka yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo inogeye amatwi kandi ikubiyemo ubutumwa bukomeye ku muryango wugarijwe n'ibibazo byinshi muri iki gihe.

Ati "Iyi ndimbo igizwe n'ibitero bine, bikubiyemo ubutumwa buri mu ibaruwa ya gishumba Myr Edouard Sinayobye yandikiye abakristu. Mu gitero cya mbere havugwamo ugushyingirwa mu mugambi w'Imana. Igitero cya kabiri kigaragaza inshingano z'abashakanye zirimo kurera neza abana Imana ibahaye. Igitero cya gatatu kivuga uko umuryango uhanganye n'urusobe rw'ibibazo birimo imfubyi, abapfakazi, ababyarira iwabo, gukuramo inda, ababyara ntibarere abo babyaye, gatanya, gucana inyuma n'ibindi. Naho igitero cya nyuma kikavuga ihumure n'icyizere by'umuryango."

Muri iyi ndirimbo umuhanzi ararikira buri wese gushyiraho ake ngo umuryango ukire ibi bibazo aho kuba ikibazo ku muntu, ube igisubizo.

Agira Ati"Duhagarare aharengeye turengere umuryango, ubere abawugize igisubizo cy'ibibazo biriho...Twubake umuryango mwiza unogeye Imana ube isoko n'igicumbi cy'ubukristu buhamye. Utubere ijuru rito; Ube nk'urugo rw'i Nazareti; ingobyi y'ubuzima. Urugo rwubatse ku Mana ni nk'iriba ry'amazi meza, tuvomaho ubuzima bw'umuryango."

Nk'uko Bicamumpaka yabitangarije Kinyamateka, iyi ndirimo yahimbwe mu gihe cy'amazi atanu kuko yayitangiye mu kwezi kwa gatatu, irangira mu kwezi kwa munani. Yashyizwe ahagaragara tariki 24 Nzeli 2023 ihuzwa n'umunsi wo gutangiza umwaka wahariwe kwita ku ikenurabushyo ry'umuryango.

Ntampaka Antoinne Gonzague, umuyobozi wa Korari Marie Reine yabwiye Kinyamateka ko iyi Korali yishimiye kunga mu ry'umwepisikopi, itanga umusanzu mu ikenurabushyo ry'umuryango.

Yagize ati "Twakozwe ku mutima n'ibaruwa ya gishumba, umushumba wacu yandikiye abakirisitu nyuma y'uko umuryango wacu bigaragaye ko ukeneye kwitabwaho ku buryo bw'umwihariko. Uyu ni umusanzu wacu nka korari. Iyi ndirimbo izafasha abakristu kuzahora bazirikana ubutumwa umushumba wacu yaduhaye bwo kwita ku muryango no kuwusigasira."

Korari Marie Reine yatangiye ibikorwa muri 2008, ivuye ku gitekerezo cy'abantu batabonaga umwanya wo kujya mu zindi korari kubera ko babaga bari ku kazi. Imaze kugira abaririmbyi 87 ikaba ifite n'ishami ry'abana bavutse kuri iyi korari ryitwa "Marie Reine Junior".

(Kanda hejuru y'ifoto itangira ahari akamenyetso k'ijwi wumve iyi ndirimbo. Ushaka kuyireba wayisanga kuri YouTube ku rukuta rwa Chorale Marie Reine.)

Amwe mu mashusho ya Korali Marie Reine agaragara mu ndirimbo
Amwe mu mashusho ya Korali Marie Reine agaragara mu ndirimbo
Amwe mu mashusho agaragara mu ndirimbo
Amwe mu mashusho agaragara mu ndirimbo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose