Korali zo muri Paruwasi Gitarama zahimbaje umunsi mukuru wa mutagatifu Cecile umurinzi w’abaririmbyi.
Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023 korari zo muri paruwasi yitiriwe mutagatifu Andereya Gitarama zahimbaje umunsi mukuru wa mutagatifu Cecile umurinzi w’abaririmbyi usanzwe wizihizwa tariki ya 22 Ugushyingo.
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na padiri mukuru wa paruwasi ya Gitarama, Padiri Anatole Niyitanga ari kumwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi paruwasi na Omoniye w’amakorali muri Diyosezi ya Kabgayi padiri Alype Hategekimana.
Mu butumwa bwatanzwe na Padiri Alype Hategekimana Omoniye w’amakorali muri Diyosezi ya Kabagyi yabibukije ko umuririmbyi agomba kuba ikitegererezo cy’umukristu mwiza uzirikana kandi akamenya kwita kuri liturujiya ya misa.
Yagize ati”Umurirumbyi agomba kwita kuri liturujiya ya misa akazirikana ko indirimbo ifite akamaro n’uruhare runini muri liturujiya bikaba byiza iyo hubahirije umwanya indirimbo zagenewe nta kuvangavanga. Umuririmbyi agomba kurangwa n’ikinyabupfura no kwigenzura aho ari hose haba mu kiriziya no hanze yayo.“
Padiri mukuru wa Paruwasi Gitarama Anatole NIYITANGA yavuze ko guhuriza hamwe korali zose nyuma y’umunsi mukuru wa Noheli bikubiye mu mpamvu 3 z’ingenzi: Kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024, Gushimangira ubumwe bw’amakorali akorera ubutumwa muri Paruwase no kwizihiza umunsi mukuru wa mutagatifu Ceciliya umuvugizi w’abaririmbyi nk’uko babyemeranyijweho.
Yakomeje agira ati“Turashimira Korali zose zo muri paruwasi uruhare bagira mu bikorwa bigamije guteza imbere paruwasi, mu bikorwa by’urukundo hagati yabo no mu bandi bakristu. Turabashimira inkunga yabo mu kuvugurura kiriziya ya paruwase no mu bindi bikorwa binyuranye bitabira. Ibyo kwishimira ni byinshi kandi turabasaba ko babikomeza ndetse ku buryo burushijeho Gutegura ingendo nyobokamana, gutegura imyiherero no kuyitabira, gutsura ubucuti n’andi makorali n’ibindi.”
Umuyobozi w’impuzamakorali ya Paruwase Niyitegeka Servand yavuze ko igitekerezo cyo kwizihiza uyu munsi mukuru wa mutagatifu Cecile umurinzi w’abaririmbyi kuri uyu wa mbere wa Noheli tariki 26 Ukuboza bifite umwihariko wo gusangira ibyishimo bya Noheli nk’abaririmbyi kandi bakagira n’igitaramo cy’indirimbo.
Mu buhamya bw’abaririmbyi bo muri paruwasi ya Gitarama, bavuga ko icyo bishimira muri korali za paruwasi zose ari ubufatanye n’ubumwe bafitanye n’abayobozi ndetse no mu baririmbyi ubwabo ari na byo byabafashije kugera kuri iki gikorwa.
HAVUGIMANA Galican umuririmbyi muri korali st Pierre imaze imyaka 38 yagize ati“ Korali ni umuyoboro mwiza wo gukora iyogezabutumwa, turashimira cyane paruwasi iduha umwanya n’impanuro zidufasha kwigatifuza muri Korali. Kuba twarateguye kwizihiriza hamwe uyu munsi ni ikimenyetso cy’ubufatanye no gushyira hamwe kugira twese twishimane muri Noheli tunakomeza kwisunga mutagatifu Ceciliya ngo adusabire buri gihe cyose. Turashishikariza abandi batarajya muri korali kuba bashaka uko baza kuko korali itanga ibyishimo,ikaba ari umuryango mwiza utagutererana. Ndifuriza abaririmbyi bose gukomeza kuba urugero rw’umusingi wo kogeza inkuru nziza ya Yezu Kristu.”
Uretse icyiciro cy’abantu bakuru bibumbiye muri korali zitandukanye harimo n’ikiciro cy’abana bahisemo gukurira muri korali. Umwiza Tambuka Elfine Megtilde umwana muto ufite imyaka 10 yavuze ko korali imufasha gusenga cyane no kwishima kandi akanaruhuka mu mutwe.
Yagize ati" Kuririmba muri korali bituma nishima kandi n’Imana irishima, numva mfite umunezero kuko kuririmba biranezeza. Korali imfasha gusenga no kwishima kandi niga neza kuko mba numva naruhutse iyo navuye muri korali. Uyu munsi nahuye n’abandi bana baririmba mu zindi korali twabaye inshuti kandi nabonye nabo bazi kuririmba cyane.Numva nzakomeza kuba muri korali niyo naba umuntu mukuru nzajya nkomeza gusaba mutagatifu Cecile amfashe . Ndashimira abamfashije kuza muri korali n’abatoza bacu badufasha kugira amajwi meza tukamenya kuririmba neza.”
Korali 17 za paruwasi Gitarama zibarizwa muri Santarale 5 zigize iyi paruwase ari zo: Ruli, Biti, Gitarama, Munyinya na Gatenzi. Korali nkuru muri Paruwase ikaba yitwa St Andre izahimbaza Yubile y’imyaka 50 mu gihe cy’imwe na paruwase.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.