Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kwita ku mwana muri iki gihe birasaba kwihugura

Abarimu n'Abayobozi b'Amashuri muri Diyosezi ya Gikongoro bibukijwe ko bakeneye kwihugura kugira ngo bamenye uko bafata umwana muri iki gihe, bashobore kumwitaho no kumurinda kandi batamuhutaje.

Kwita ku mwana muri iki gihe birasaba kwihugura
Kwita ku mwana muri iki gihe birasaba kwihugura

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa ku kurengera uburenganzira bw'umwana yateguwe na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo no mu kazi.

Aya mahugurwa y'umunsi umwe, yitabiriwe n'abarimu n'abayobozi b'amashuri bagera kuri 70, baturutse mu bigo by'amashuri 10 byo mu maparuwasi ya Gikongoro na Cyanika,akaba yabereye muri Centre Pastorale Saint Pierre Gikongoro.

Padiri Ndagijimana John, Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro watangije aya mahugurwa, yibukije abarimu ko bafite urihare runini mu kurengera abana bakabarinda ihohoterwa kuko iyo bahohotewe bibagiraho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo no mu marangamutima yabo.

Ibi byanashimangiwe na Sr Epiphanie Umubyeyi, uhagarariye umushinga wo kurwanya ihohoterwa, wasabye abarimu kugira uruhare mu rugamba rwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa kuko ari urugamba rusaba uruhare rwa buri wese.

Yabibukije ko imirimo bakora ituma bamarana igihe kinini n'abana bityo bakaba bakwiye gufata iya mbere mu kubarengera dore ko ari abanyantege nke bityo bakaba bakunze kwibasirwa n'ihohoterwa.

Nk'uko byakomeje bisabonurwa umurezi akeneye kwigengesera mbere yo gufatira umwana icyemezo runaka kugira ngo yirinde kuba yagwa mu gikorwa cyo guhohotera umwana atabizi.

Nk'uko byagarutsweho mu mahugurwa yahawe aba barimu,hariho impinduka nyinshi mu mibereho y'umwana muri iki gihe, abarezi bakeneye kumenya kugira ngo babashe kumwitaho uko bikwiye.

Mu byaharutsweho akwiriye kwitondera harimo ibihano bibabaza umubiri, amagambo n'ibikorwa bijyana ku gushyira umwana ku nkeke, n'ibindi bishobora gutuma umurezi abarwa nk'uwahohoteye umwana nyamara ari we ushinzwe kumurinda.

Kugira ngo abarezi birinde uyu mutego basabwe kwirinda kugereranya ibihe bya cyera n'iby'ubu, bakemera kwiga no kwakira impinduka ziriho kandi bakirinda gukomeza gukeka ko ibya kera ari byo byari byiza kuruta iby'ubu.

Abarimu bahuguwe ku kurengera uburenganzira bw'umwana bahawe imfashanyigisho izabafasha kurushaho kumenya umwana n'uburenganzira bwe ndetse no kubigeza ku bandi.

Abarimu bahuguwe bishimiye amahugurwa bahawe basaba ko yakongererwa igihe kandi imfashanyigisho zigashyirwa mu kinyarwanda kugira ngo babashe kuzisobanukirwa neza.

Abagera kuri 70 ni bo bahuguwe ku burenganzira bw'umwana
Abagera kuri 70 ni bo bahuguwe ku burenganzira bw'umwana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose