Mama Therese Uwamwiza yizihije Yubile y’Imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana mu muryango w’Ababikira w’Abari b’Umwete w’Imana
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 muri Paruwasi Katedrale ya Butare, habaye umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Mama Marie Thérèse UWAMWIZA amaze yiyeguriye Imana mu muryango w’Abari b’Umwete w’Imana b’Umutima Mutagatifu wa Yezu (Filles du Divin Zèle du Coeur de Jésus).
Mu nyigisho yahaye abaje muri iyi yubile, Myr Filipo yababwiye ko ijambo “Yubile” ubwaryo risobanura gushimira, abibutsa ko gushimira Imana ari ingenzi mu buzima, yagize ati: “Yubile bivuga gushimira Imana. Mama Marie Therese na we arashima Imana ibyo yamukoreye mu myaka 25 itambutse, arashimira Imana ingabire y’ubuzima n’ingabire y’umuhamagaro. Tugomba kumenya gushima mu buzima bwacu, tugomba kubera abandi urumuri. Uwihayimana agomba kurangwa n’ibyishimo akera imbuto akagira urukundo.”
Mu butumwa bwa Mama Giampaola uhagarariye abari b’umwete w’Imana mu Rwanda yashimiye abantu bose baje kwifatanya n’umuryango gushimira Imana kubera imyaka 25 Mama Marie Terese yiyeguriye Imana. Yashimiye ababyeyi b’uwakoze yubile kubera uburere bwiza bamutoje akiri muto ashimira buri wese wagize uruhare ngo umuvandimwe agere k’ubutorwe bwe. Mu gusoza, yamwifurije ishya n’ihirwe,amwifuriza kuzizihiza yubile y’imyaka 50, 70 n’izindi..,
Muri uyu muhango kandi uwakoze yubile yavuguruye amasezerano yagiriye Imana na Kiliziya imbere y’imbaga aho yavuguruye isezerano r’ubusugi, ubukene, ukumvira no kugirira umwete itegeko ry’umutima wa Yezu ryo guhora asabira Kiliziya abakozi beza kandi benshi.
Mu byishimo byinshi, Mama Marie Thérèse UWAMWIZA yagize ati “Igipimo cy’urukundo Imana yankunze, sinabona uko ngisobanura kuko ndumva bindenze. Ndashimira Imana yo yankunze ntaravuka, igakomeza kumba hafi n’aho nkuriye, kugeza ninjiye muri uyu muryango w’Abari b’umwete w’Imana.[...]
Umuryango w’Abari b’umwete w’Imana washinzwe na Mutagatifu Annibale Maria Di Francia wavukiye mu gihugu cy’u Butaliyani. Washinzwe ku italiki 19 Werurwe 1887 i Messina mu Butaliyani.wageze mu Rwanda ku italiki ya 6 Mutarama 1990. Ufite ingo 4 mu Rwanda, urugo 1 muri diyosezi Gikongoro muri Paruwasi ya Gatare, ingo 2 muri diyosezi ya Butare n’urugo 1 muri diyosezi ya Cyangugu paruwasi Mibilizi.
Intego y’umuryango ni ugusabira Kiliziya abakozi beza kandi benshi bitangira abandi, basubiza ikifuzo cy’umutima wa Yezu kigira kiti: “Imyaka ireze ariko abakozi nibake. Nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.