Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya Amateka y’icyumweru cya mashami

Ku musozo w’iminsi 40 y’igisibo, abakristu gatolika bahimbaza umunsi mukuru wa mashami; inyigisho n’amasomo bitangwa kuri uyu munsi byibanda ku bintu bibiri by’ingenzi aribyo igihe Yezu Kristu yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu, ashagawe n’imbaga y’abantu, bamwakiranye ibyishimo, bitwaje amashami y’imikindo. Ndetse bakazirikana iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu hano ku isi.

Menya Amateka y’icyumweru cya mashami
Menya Amateka y’icyumweru cya mashami

Umunsi mukuru wa Mashami ari na wo utangira imihango w’icyumweru gitagatifu ufite inkomoko mu mateka ya Kiliziya no mu muco w’abayahudi.

Guhera mu kinyejana cya kane, i Yeruzalemu bizihizaga ko Nyagasani yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu. Muri 383, Kiliziya y’i Yeruzalemu yashishikarizaga abaje mu ngendo nyobokamana kwitabira umutambagiro waturukaga Betaniya ugana i Yeruzalemu.

Guhera mu kinyejana cya gatandatu, i Roma, bizihizaga ububabare bwa Nyagasani, ku cyumweru kibanziriza Pasika. Mu kinyejana cya cyenda, niho uyu munsi wamamaye mu bihugu by’uburengerazuba. Impinduramatwara muri Liturujiya ya Papa Pio wa XII mu 1956, yahuje umunsi abaromani bizihizagaho ububabare bwa Nyagasani na Mashami. Papa Pawulo wa VI, muri 1970, yise iki cyumweru « Icyumweru cya Mashami n’ububabare bwa Nyagasani » ; kigenwa bitewe n’igihe Pasika izabera.]

Mu muco w’Abayahudi, amashami y’imikindo n’ijambo Hozana, byarangaga umunsi mukuru w’umusaruro. Ni umwe mu minsi itatu ikomeye, bizihizaga witwaga Sukoti (Souccot twagereranya n’Umuganura). Abayisiraheri basohokaga mu mazu yabo bakajya mu tuzu twubakijije amashami y’ibiti, bazirikana uko Imana yabarokoye mu gihugu cya Misiri nuko bagashimira Imana umusaruro w’umwaka (Abalevi 23, 29 - 44).

Amavanjili adutekerereza uko byagenze : Mbere gato y’umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi : Yezu yiyemeza kwinjirana ikuzo muri Yeruzalemu. Nuko yohereza abigishwa be babiri i Betifage kumuzanira indogobe yo kugendaho. Yezu yinjiranye ubwiyoroshye i Yeruzalemu yicaye ku cyana cy’indogobe, yakirwa na bose nk’Umucunguzi wavuzwe n’abahanuzi, uwo abayahudi bari bategereje. Nuko yerekana ko Ingoma ye ari Ingoma y’amahoro no kwicisha bugufi (Matayo 21, 1-9).

Imbaga y’abantu bari baje i Yeruzalemu ku munsi w’umusaruro, bakiranye ibyishimo byinshi Yezu. Mutagatifu Matayo abitubwira muri aya magambo : « Barambura ibishura byabo mu nzira, abandi batema amashami y’ibiti maze bayasasa mu nzira. …Imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati ‘Hosana ! Harakabaho mwene Dawudi ! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani ! Hozana nahabwe impundu mu Ijuru ! (Matayo 21, 9) ». Aya majwi asubiramo zaburi ya 118 bavugaga ku munsi mukuru w’inzu. Hozana ni ijambo ry’igihebureyi rivuga “Dukize”. Twarigereranya no gutakamba.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose