Menya byinshi kuri Bazilika ya Mutagatifu Yohani ya Laterano n'impamvu itahwa ryayo rihimbazwa ku isi hose
Buri mwaka ku wa 9 Ugushyingo, hizihizwa Umunsi Basilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterano Ihabwa umugisha. Benshi bibaza kuri iyi Bazilika n'igituma abakristu ku isi hose bahimbaza umunsi mukuru w'itahwa ryayo.
Kiliziya ya Mutagatifu Yohani ya Laterano ni Kiliziya irimo icyicaro cya Papa, nk'umwepiskopi wa Roma. Iyi kiliziya ikaba imaze imyaka 1700 yubatswe.
Iyi kiliziya ni imwe muri bazilika Nkuru enye ziri i Roma arizo: Bazilika ya Mutagatifu Petero, Bazilika ya Mutagatifu Yohani ya Laterano, Bazilika ya Mutagatifu Pawulo na Bazilika ya Bikira Mariya Mutagatifu.
Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterano ifatwa nk’agatangaza kubera ibintu bibitse amateka adasanzwe biyirimo. Iyi bazilika irimo imva z’abapapa esheshatu n’amashusho manini agaragaza ubuzima bw’intumwa za Yezu uko ari 12.
Abapapa batandatu bashyinguye muri iyi Bazilika Nkuru ni Papa Alexandre wa III, Papa Sergiyo wa IV, Papa Clement wa XII , Papa Martin V; Papa Innocent III; na Papa Leo XIII.
Mu bindi bintu bidasanzwe biri muri iyi Bazilika harimo ameza yakoreshejwe ku ifunguro rya nyuma Yezu n'abigishwa be.
Ikigamijwe mu kwizihiza uyu munsi mukuru ngarukamwaka ni ugushishikariza Abakristu Gatolika kurinda umurage n'amateka ya Kiliziya no gushimangira ubumwe bwa Kiliziya y'isi yose. Uyu munsi mukuru wibutsa uruhare rukomeye Basilika ya Laterano yagize mu murage wa Kiliziya Gatolika, n’ubutwari bw’abakristu ba mbere.
Bazilika ya Laterano yari urugo rwa Papa kugeza mu ntangiriro z'ikinyejana cya 14.
Umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani wa Laterano watangijwe mu kinyejana cya 12, utangira wizihizwa mu mujyi wa Roma gusa. Mu 1726, Papa Benedigito wa XIII yategetse ko uyu munsi wajya wizihizwa ku isi yose nk'ikimenyetso cy'ubumwe bw'Abakristu Gatolika.
Imbuga yo muri iyi Basilika izwi ku izina rya Piazza San Giovanni muri Laterano, ni imwe mu mbuga nini kandi igereranywa n’imbuga ya Mutagatifu Petero dore ko nayo ikunze kwifashishwa mu kwakira ibirori n’imihango ihuza abantu benshi.
Nk'uko byanditse ku rukuta rw’iyi Bazilika mu magambo agira ati “omnium urbis et orbisecclesiarum mater et caput,” bisobanura ngo, “Umubyeyi n'umuyobozi wa Kiliziya zose zo mu mujyi ndetse no ku isi”, Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterano i Roma ifatwa nk'umubyeyi w’izindi Kiliziya zose zo mu Burengerazuba bw’isi. “Nk'uko Papa ari umushumba w’isi yose, Bazilika ya Laterano na yo ni kiliziya ihatse izindi ku isi yose.” Iyi Bazilika ifite agaciro gakomeye ari nayo mpamvu yashyiriweho umunsi wihariye muri Liturujiya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.