Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya byinshi kuri Mama Mukashema Marguerite umwe mu babikira 4 biciwe muri Yemen bashobora kuzashyirwa mu rwego rw'Abatagatifu

Tariki 19 Kamena 2023, ni bwo Papa Fransisiko yashimye ubutwari bwaranze ababikira b'Abamisiyoneri b'urukundo, barimo abanyarwandakazi 2, biciwe muri Yemen mu 2016. Papa yatangaje ko ubuhamya bwabo ari ikimenyetso ko ukwemera kukiriho ku isi ndetse ashyiraho komisiyo ishinzwe gukusanya ubuhamya ku bahamya b'intangarugero b'ukwemera muri iki gihe.

Menya byinshi kuri Mama Mukashema Marguerite umwe mu babikira 4 biciwe muri Yemen bashobora kuzashyirwa mu rwego rw'Abatagatifu
Menya byinshi kuri Mama Mukashema Marguerite umwe mu babikira 4 biciwe muri Yemen bashobora kuzashyirwa mu rwego rw'Abatagatifu

Kinyamateka yifuje kumenya byinshi kuri aba babikira b'abanyarwandakazi bashimwa na Papa ndetse bakaba bashobora no kuba abanyarwanda ba mbere bashyizwe mu rwego rw'abatagatifu. Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho byinshi kuri Mama Mukashema Margueritte.

Mama Mukashema Marguerite avuka muri Diyosezi ya Kabgayi, Paruwasi ya Kivumu Santarali ya Mpushi. Yavutse tariki ya 29 Mata 1971, nk’uko bigaragara ku ikarita ye ya Batisimu.

Iyo uvuye kuri paruwasi ya Kivumu, ugakomeza ahitwa Cyanika, Birembo, Mpushi ni inzira imwe ikugeza mu gake kitwa Nyarurama agasozi Mama Mukashema avukaho. Aka gasozi kari hagati ya Cyeza, Kayumbu na Musambira. Inzu yavukiyemo yubatse haruguru y’umugezi wa Karumba ugenda ukisuka mu mugezi wa Kayumbu. Kuri ubu ni mu kagari ka Mpushi umudugudu wa Nyarurama umurenge wa Musambira akarere ka Kamonyi.

Kinyamateka yaganiriye n’abazi Mukashema Marguerite (izina yahawe ageze mu muryango) wahoze yitwa Mukashema Anatalie izina yiswe n’ababyeyi be, batubwira byinshi kuri we.

Mukashema Marguerite ni mwene Ruvovero Jean na Uzabakiriho Xaverine bombi bitabye Imana. Yavutse ari umwana wa 7 mu bana 12, abariho kugeza ubu bakaba ari 6. Yavutse tariki ya 29/04/1971, abatizwa tariki ya 06/06/1971, ahabwa ukarisitiya ya mbere tariki 26/07/1981, akomezwa tariki ya 25/05/1986.

Yinjiye mu muryango w’abihayimana w'Abamisiyoneri b’urukundo (Abakarikuta) ku itariki ya 19/9/1991 yari afite imyaka 20. Yakoze amasezerano ye ya mbere tariki ya 09/12/1995 I Nairobi muri Kenya. Amasezerano ya burundu yayakoze tariki ya 24/05/2003 I Roma mu Butariyani yari afite imyaka 32. Yitabye Imana tariki ya 04/03/2016 arashwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Al Quaeda muri Yemen hamwe na bagenzi b 4 babasanze mu rugo rushinzwe kwita ku bageze mu zabukuru

Mama Mukashema yishwe hashize imyaka 12 avuye mu Rwanda, ubwo yaraje gusura umuryango we nyuma y'urupfu rwa Se. Hari mu mwaka wa 2004. Ni bwo umuryango we n'abaturanyi bamubonye bwa nyuma mbere y'uko yitaba Imana.

Mukanyandwi Esperance w’imyaka 59, ni Mukase ubu akaba atuye mu nzu Mama Mukashema Marguerite yavukiyemo. Yatubwiye uko yamenye Mukashema n'ibyo amwibukiraho ubwo aheruka kuza mu rugo.

Yagize ati “Nza muri uru rugo nahamaze nk’umwaka bambwira ko hari umubikira nahoraga nifuza kuzamubona. Nagiye kubona mbona araje kudusura. Namubonye aseka yishimye aganira na Papa we twese aratuganiriza kandi aduha n’impano. Yampaye ibitenge imice itatu, ampa n’imipira ine mbese nabonaga ari umuntu mwiza. Yongeye kugaruka Se amaze kwitaba Imana hashize nk’umwaka umwe, hari muri 2004. Yaraje aratwihanganisha, aduha udushapure, imidari, udusaraba n’udushusho ati 'mujye mubinyibukiraho igihe ntahari.' Icyo mwibukiraho ni uko yari mwiza kandi akitanga agakunda abantu bose kimwe. Agiye kugenda yaratubwiye ati nimukomere kandi mujye mukunda gusenga, munsabire nzagaruke amahoro. Nyuma twagiye kumva twumva ko bamwishe turababara ndetse twagiye mu Misa yo kumusabira ku Kivumu."

Uretse kuba bamwibuka ubwo aheruka kubasura ari na bwo yabasezeyeho bwa nyuma, ababanye nawe n'abamumenye kuva mu bwana bwe bamwibukira kuri byinshi.

Mukamusoni Photide ni umubyeyi wiganye na Mukashema Marguerite I Cyeza muri Serayi. Amuzi kuva mu buto bwe dore ko n’amashuri abanza bayize ku kigo kimwe ku ishuri Ribanza rya Mpushi.

Yagize ati “Mukashema Anatalie (Marguerite) twize ku kigo kimwe I Mpushi yigaga inyuma yanjye. Turangije mu wa 8 njye nabanje kuguma mu rugo umwaka umwe, bituma anshyikira turigana muri Serayi I Cyeza. Icyo mwibukiraho cyane yari umwana uhora yisekera. Ntabwo najyaga mbona arakaye. Yari mugufi cyane, atuje kandi agakunda gusenga. Twasenganye muri Karisimatike kandi twatangiranye nayo, agakunda kuza mu ikoraniro kandi agakunda abantu. Twari dufite agatabo ka ‘’Karame Nyagasani ‘’ dushakisha imiryango y’abihayimana twazajyamo. Twaramukundaga cyane kuko yari afite ingabire yo kubana n’abandi, tugakunda kumutora ngo dukine mu mupira kuko yari mugufi akamenya gukina. Ariko agakunda kuba umuntu w’intamenyekana cyane kuko atajyaga akunda kwiyamamaza cyane."

Rusigariye Alex wamwigishije iyobokamana nk’umukateshisite yitegura guhabwa amasakaramentu nawe avuga uko amuzi nk'uwari inshuti y'umuryango akaba yaranqmubereye umwarimu w'ukwemera.

Yagize ati” Mukashema avuka ndabizi kuko papa we yari umubyeyi wanjye muri batisimu. Mu kwigira amasakaramentu nabonaga ari umwana witwara neza akamenya gukurikira,agakunda abantu kandi akubaha. Twagiye kumva twumva ngo yagiye kuba uwihaye Imana , nabwiye ababyeyi be nti ndishimye kuko uriya mwana agiye aho yari akwiye kuba. Yarangwaga n’ubwitonzi kandi ntiyapfaga kugira uburakari."

Mukarutakwa Marie Rose ni umubyeyi babyirukanye kandi banaturanye n’imiryango yabo igakundana. Yatubwiye ko icyo bamwibukiraho ari uko ari we wabajyanaga gusenga mu itsinda ry’abana mu bakarisimatike.

Ati”Rimwe twari turagiye inka aratubwira ati ubu ngiye kubigisha amasengesho , ni uko atwigisha ishapure. Yaratubwiye ngo ubu tugiye kujya tuza hano mu nsi y’iki giti,dusenge Imana izatwumve kandi dusabe Imana icyo dushaka. Yakundaga kutumbwira ngo Mujye musenga ,musabe Imana ibyo mushaka, Imana igira ibintu byinshi izabumva. Amaze kujya mu babikira iyo yazaga yazanaga imidari n’ amashapule agaha abantu bose ,akatubwira ko umusaraba ari ibendera ry’usenga. Ababyirukanye nawe tumwibukira ku bintu byinshi birimo kuba yaratwigishaga kwandika, atwigisha amibukiro y’ishapure zose, akanatujyana mu ikoraniro ry’abakarisimatike."

Incuti n'umuryango kandi wa Mukashema batubwiye uko bamenye inkuru y'urupfu rwe n'uko bakiriye ko ashobora gushyirwa mu rwego rw'abatagatifu. Bavuga ko banyotewe no kuzumva umunsi umwe bavuze ngo Mukeshimana umwana bazi, bareze, babonye yabaye umutagatifu.

Photide Mukamusoni yagize ati "Inkuru y’uko yitabye Imana twayimenyeye mu Kiliziya kuri paruwsi yacu. Twumvise uko yishwe twarababaye ariko twumvise ko ashobora kuba umutagatifu twarishimye kuko natwe tugiye kubona intwari. Nkanjye by’umwihariko numva nsaba Imana ngo azabe umutagatifu nanamusaba ngo nanjye azajye ansabira nanjye nzagire ubutwari."

Mama Mukashema Margueritte yatangajwe mu bahamya b'ukwemera muri iki gihe turimo hamwe na bagenzi be 3 barimo n'undi munyarwandakazi Mama Reginette NZAMUKUNDA wo muri Paruwasi ya Janja -Ruhengeri na we tuzabagezaho amakuru arambuye kuri we mu nkuru yacu itaha.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose