Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya igisobanuro cy'umuryango w'Impuhwe z'Imana

Ku cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, hirya no hino mu madiyosezi hafunguwe umuryango w'Impuhwe z'Imana. Uyu muryango ufunguwe hakurikijwe icyemezo cy'Inteko rusange ya 169 y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateranye tariki 5-8 Werurwe 2024.

Menya igisobanuro cy'umuryango w'Impuhwe z'Imana
Menya igisobanuro cy'umuryango w'Impuhwe z'Imana

Nk'uko Karidinali Kambanda yabigarutseho, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro uyu muryango w'Impuhwe, ku rwego rw'Arikidiyosezi ya Kigali, Igikorwa cyo gufungura umuryango w'Impuhwe cyatangiriye i Roma, aho mu mwaka mutagatifu hafungurwa, umuryango w'Impuhwe kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Nk'uko yakomeje abisobanura, mu mwaka wa 2016, Papa Fransisiko yatanze uburenganzira ko iki gikorwa cyajya kiba no ku isi hose mu madiyosezi atandukanye.

Karidinali Kambanda avuga ko uyu muryango wunganira uwafunguwe na Papa i Roma bikorohera abantu kuwugeraho ngo bakire impuhwe z'Imana.

Yagize ati"Uyu ni umuryango mutagatifu wunganira uwo Papa yafunguye i Roma, ukazarushaho kutwegereza impuhwe z'Imana"

Karidinali Kambanda avuga ko gufungura uyu muryango w'Impuhwe z'Imana, bigamije kwibutsa abakristu ko umwaka wa Yubile ari umwaka wo kwigorora n'Imana no kwibuka ko ari abanyantege nke kandi bagizwe n'impuhwe z'Imana.

Ati" Uyu munsi dufunguye umuryango w'impuhwe nk'igikorwa kigize umwaka wa Yubile kuko ari umwaka w'impuhwe z'Imana.Yubile ni umwaka mutagatifu, ukaba n'umwaka wo kwakira impuhwe z'Imana no kugarukira Imana. Ni mucyo rero twakire impuhwe z'Imana, kuko abantu turi abanyantege nke n'abanyabyaha kandi Imana iduhaniye ibyaha byacu ntawarokoka. Koko rero tugizwe n'impuhwe z'Imana kandi twizeye impuhwe zayo. Kristu yatweretse impuhwe ze igihe yemeye kudupfira ngo adukize, nimureke twakire izo mpuhwe maze tureke Imana itwigarurire abe ari yo ituyobora mu nzira zayo z'umukiro n'urukundo."

Uretse kuba ufasha abawunyuzemo, kwakira impuhwe z'Imana no kuronka indulugensiya, Karidinali Kambanda yasobanuye ko uyu muryango unahuza Abemera bo mu bihe bitandukanye.

Ati "Uyu muryango mutagatifu twafunguye kuri uyu munsi, ufite icyo uvuze kuko abakristu ba mbere benshi binjiye muri iyi Kiliziya banyuze muri uyu muryango. Icyo bitwibutsa ni ugushinga ikirenge mu cy'abakurambere bacu batuvuganira imbere y'Imana."

Karidinali Kambanda asaba abakristu kwitabira kunyura muri uyu muryango kugira ngo baronke indulugensiya za Yubile.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose