Minisiteri y'Uburezi n'Ubunyamabanga bw'Abepiskopi bushinzwe uburezi bafashe ingamba zo kurinda ubuzima bw'abana ku mashuri
Kuri uyu wa 21 Kamena 2024, Minisiteri y'Uburezi yagiranye Inama n'Ubunyamabanga bw'Abepiskopi bushinzwe Amashuri Gatolika mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zo kurinda ubuzima bw'abana ku mashuri.
Iyi nama yarimo abahagarariye inzego zitandukanye za Minisiteri y'Uburezi bari barangajwe imbere na Hon.Twagirayezu Gaspard, Minisitiri w'Uburezi, Mme Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta, Dr Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB na Solange Uwamahoro, wari uhagarariye RTB.
Ku ruhande rw'Ubunyamabanga bw'Abepiskopi bushinzwe amashuri Gatolika, iyi nama yitabiriwe na Padiri Lambert Dusinguzimana, Umunyamabanga ushinzwe Uburezi, akaba yari kumwe n'abapadiri bashinzwe uburezi mu madiyosezi yose yo mu Rwanda.
Nk'uko byagaragajwe na Hon.Twagirayezu Gaspard, Minisitiri w'Uburezi iyi nama yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo hirindwe impfu z'abanyeshuri zimaze iminsi zivugwa hirya no hino.
Abitabiriye iyi nama bagarutse ku ngero zifatika z'ahantu hatandukanye habaye impfu zitavuzweho rumwe harimo urupfu rw'umuseminari wo mu Iseminari Nto ya Zaza, Urupfu rw'umuseminari wo ku Rwesero n'urupfu rw'umunyeshuri wo muri Lycée Notre Dame de Citeaux.
Atangiza iyi Nama, Minisitiri Twagirayezu yagize ati "Dukeneye kumara impungenge ababyeyi n'abanyarwanda, tukumva ikibazo kimwe kandi tugafata ingambo z'uko cyakemuka".
Uretse ikibazo cyo guhisha amakuru ku buzima bw'abana, hagaragajwe n'ikibazo cyo gutinda gufata icyemezo cyo kujyana umwana kwa muganga. Nk'uko byagaragajwe, rimwe na rimwe inzego zishinzwe imyitwarire y'abana zikunze gukeka ko abana bavuga ko barwaye babeshya kugira ngo basohoke mu kigo. Ibi bituma habaho gushishoza ngo hirindwe ko abana bahora hanze dore ko bamwe basohoka bakigira mu zindi ngeso aho kujya kwivuza.
Padiri Ombeni Jean Nepomuscène, Ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Cyangugu yagize ati"Ababyeyi ntibakunda kuvuga ikibazo abana bafite. Ugasanga batinya ko umwana yahabwa akato, bavuze ko afite uburwayi runaka."
Hashingiwe ku buhamya hagaragajwe ko hari igihe ababyeyi badatanga amakuru nyayo ku buzima bw'abana babo. Padiri Rutagengwa, Ushinzwe Amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Byumba, yavuze ko hari igihe ababyeyi bahisha amakuru y'ubuzima bw'abana babo cyane cyane igihe barwaye indwara zikomeye, bigatuma ubuyobozi bw'ishuri bumufata kimwe n'abandi igihe agize ikibazo, bikaba byamuviramo kubura ubuzima.
Hashingiwe ku buhamya bw'abakurikiranye ahabaye impfu z'abanyeshuri, hagaragajwe uko byagenze mu rwego rwo kureba amasomo bikwiye gusiga kugira ngo abe yashingirwaho hafatwa ingamba.
Nk'uko yakomeje abivuga, hakaba hakenewe kunozwa imikoranire kugira ngo habeho gutanga uburere bwiza n'ikinyabupfura ariko hanitabwa ku kurinda ubuzima bw'abanyeshuri.
Minisitiri Twagirayezu, avuga ku muti w'ibi bibazo byose, yagaragaje ko n'ubwo bigoye kwemeza ko umuntu yakwirinda burundu ibyatuma habaho urupfu, nyamara hari icyakorwa kugira ngo hirindwe ibyambura abanyeshuri ubuzima.
Nk'uko abafashe Ijambo babigaragaje kudafata icyemezo gikwiye ku burwayi bw'abana biterwa n'impamvu zitandukanye zirimo: Kwita ku myitwarire y'abana hirindwa ko birirwa hanze y'ikigo, kuba abashinzwe Infirimeri n'abashinzwe imyitwarire nta bumenyi buhagije bafite bwo gufasha umwana, kuba abakozi mu mashuri ari bake bigatuma batabona umwanya wo gutega amatwi abana ngo bumve ibibazo byabo n'umuco wa bamwe wo guhangana n'ikibazo ukajya kwitabaza abandi amazi yarenze inkombe.
Iki kibazo cyagiye kinagaragara henshi, cyahawe umwanya wihariye, abari mu nama bagaruka ku mikorere y'abashinzwe gufata icyemezo kugira ngo umwana ajye kwa muganga baba abashinzwe imyitwarire n'abashinzwe infirimeri zo mu mashuri.
Mu bindi bibazo byagaragajwe bishobora gushyira ubuzima bw'umunyeshuri mu kaga harimo ikibazo cy'ibihano bibabaza umubiri ndetse n'ikibazo cyo guha ububasha abana bwo guhana bagenzi babo, ibi na byo bikaba ari bimwe mu bijya bikorwa bigamije kunoza uburere, nyamara bikaba bishobora gushyira ubuzima bw'umunyeshuri ubihawe mu kaga.
Yakomeje avuga ko ari byiza guha abana uburere n'ikinyabupfura, ariko kandi bikaba bikwiye gukorwa hirindwa gukabya. Ati"Niba hari igitsure gishobora gutuma umwana apfa, icyo gitsure tugomba kukigabanya."
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye Minisiteri y'Uburezi n'Ubunyamabanga bw'Abepiskopi bushinzwe uburezi Gatolika bwafatiye hamwe ingamba zikurikira: Igihe umunyeshuri arwaye ubuyobozi bw'ishuri busabwa kumenyesha ababyeyi hatabayeho gutegereza; Igihe umunyeshuri arwaye agomba kujyanwa kwa muganga kandi agaherekezwa; Abarezi barasabwa kureka burundu ibihano bibabaza umubiri n'irindi yica rubozo ryakorerwa umwana; Amashuri arasabwa kunoza gahunda y'abanyeshuri bakuriye abandi bakirinda kurenegera mu byemezo bafatira bagenzi babo; Gushyiraho ifishi igaragaza amakuru y'ubuzima bw'abanyeshuri; Kwirinda kurangarana umunyeshuri urwaye; Kumenyesha amashuri yose ingamba zigamije kwita ku buzima bw'abana ku mashuri no gushyiraho itsinda rikurikirana amakuru y'ubuzima bw'abana ku mashuri.
Minisiteri y'Uburezi n'Ubunyamabanga bushinzwe uburezi mu Nama y'Abepiskopi baboneyeho n'umwana wo kungurana ibitekerezo ku bindi bibazo bireba uburezi mu rwego rwo kunoza ubufatanye busanzwe hagati y'izi nzego zombi. Hanatanzwe icyifuzo ko Inama nk'iyi yajya iba no mu bindi bihe mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubu bufatanye.
Minisitiri Twagirayezu, yibukije abashinzwe uburezi ko bibabaje kuba umubyeyi yazana umwana ari muzima agataha yapfuye, avuga ko ari ngombwa ko hafatwa ingamba kugira ngo ibintu nk'ibi byirindwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.