Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mu mabonekerwa yo kuri Asomusiyo ya 1982 ibyari ibyishimo byahindutse amarira

Ku itariki 15 Kanama 1982, ku munsi mukuru w'Asomusiyo, mu gihe abari baje i Kibeho bari bakereye kwishimira uyu munsi mukuru ukomeye, Bikira Mariya yatunguranye yiyereka ababonekerwaga afite ishavu n’agahinda kenshi.

Mu mabonekerwa yo kuri Asomusiyo ya 1982 ibyari ibyishimo byahindutse amarira
Mu mabonekerwa yo kuri Asomusiyo ya 1982 ibyari ibyishimo byahindutse amarira

Kuri iyi tariki, ku mbuga y’amabonekerwa i Kibeho, habaye ikimenyetso kidasanzwe, cyatunguye abari baje kuhizihiriza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari benshi. Kuri uyu munsi hari hateraniye abantu benshi dore ko Bikira Mariya yari yarabateguje. Ibi byatumye haza abantu benshi ngo birebere uko amabonekerwa agenda.

Nk'uko akenshi Bikira Mariya wabonekeye i Kibeho kuva ku itariki 28 Ugushyingo 1981 yabigenzaga. Rimwe na rimwe yatangaga gahunda y’igihe azagarukira. Mu ibonekerwa ryo ku itariki 25 Kamena 1982, yahaye ababonekerwa gahunda ko azababonekera ku itariki 15 Kanama 1982.

Bikira Mariya yabasabye ko banatumira abantu benshi bakazaba bahari. Iyo nkuru yaje gukwira mu gihugu hose no mu mahanga, maze abakunzi ba Bikira Mariya baritegura ku buryo abagera ku bihumbi 20 bitabiriye ubwo butumire budasanzwe bw’ Umubyeyi. Kuri iyi tariki, ni na bwo Myr Gahamanyi Yohani Batisita wari Umwepiskopi wa Butare (Kibeho yari iherereyemo muri icyo gihe) yubakishije Podiyumu ikozwe mu biti, izengurutswe n’uruzitiro rw’ibyuma, haba ariho ababonekerwaga bajya mu gihe bavugana na Bikira Mariya.

Nk’uko Padiri Eugene NIYONZIMA(SAC), mu gitabo yise KIBEHO, Abakobwa Batatu Babonekewe(2010) urup.85 abivuga; Ibonekerwa ryo kuri iyi tariki ya 15 Kanama 1982 ryatunguye benshi kuko ababonekerwaga babonye ibyo batari biteze. Mu gihe bari biteze ko Bikira Mariya abasanganiza ibyishimo by'umunsi mukuru we, batunguwe no kumubonana ishavu ryinshi.

Kuri iyi tariki, abanyeshuri bigaga muri Koleji ya Kibeho bari mu biruhuko bikuru by’umwaka kimwe n’abandi bose mu Rwanda. Nyamara kubera gahunda bari bafitanye na Bikira Mariya, Alphonsne Mumureke w’i Zaza na Marie Claire Mukangango w’i Mushubi byabaye ngombwa ko bava iwabo mu biruhuko kugira ngo bubahirize gahunda bari bahawe, mu gihe Nataliya Mukamazimpaka we iwabo mu rugo hari hafi ya Kibeho, ahitwa ku Munini.

Muri iri bonekerwa, Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho arira kandi afite agahinda n’ishavu aho kuza yishimye. Ababonekerwa uko ari batatu nabo batunguwe no kubona nyina w’Imana aje abasanga arira nuko bamubaza ikimubabaje. Muri iri bonekerwa, Alphonsine yabonye Bikira Mariya arira kandi arebana agahinda. Alphonsine amubajije ikimuriza, undi aramusubiza ati “Erega mumeze nabi, mukwiye kundiza.” Ibi ngo yabiterwaga n’uko abantu b’iyi si bameze nabi, bafite ubugome, badakundana, bafite ishyari n’urwango mu mitima yabo. Ubwo ni bwo Bikira Mariya yamusabye kuririmba indirimbo igira iti “Abantu banyituye inabi […]” Kuri uyu munsi, Bikira Mariya yabonekeye na Nataliya Mukamazimpaka.

Mu ibonekerwa rye, Nataliya yabonye Bikira Mariya ababaye cyane ndetse n’amarira amubunga mu maso. Amubajije ikimubabaje, aramusubiza ati” Mbabazwa n’uko nza mbasanga nuko mwe mukampunga; n’uko mbabwira inkuru nziza mwe ntimunyumve; nabaha ubutumwa ntimubwakire”. Yakomeje amubwira ko ababajwe n’uko ibyaha bikomeza kwiyongera kandi byari bikwiye kugabanuka. Nataliya akomeje kumubaza ikimubabaje, Bikira Mariya arongera ati “Isi imeze nabi cyane, niba muticujije bibashiriyeho, niyo mpamvu bikomeza kumbabaza kuko nshaka kubakiza ruriya rwobo kugira ngo mutarugwamo mwe mukanga.” Arongera ati“Ntabwo nshobora kwishima nduzi abana banjye bagiye korama; bagiye kurohama. Uhereye igihe nabahereye ubutumwa n’igihe naziye kubibutsa ibyo mwibagiwe mukanga kunyakira nahise mbabara cyane. Ntabwo munyumvira, niba mutanyumviye ubu, hari ikindi gihe muzongera kunyumvira? Muzifuza mutakibihabwa.”

Umubonekerwa wa 3, Marie Claire Mukangango na we kuri uyu munsi yabonye ku gahinda ka Bikira Mariya. Marie Claire ubwe yibonye ari mu gihuru kigizwe n’amahwa amubamba cyane, akikubitagura muri ayo mahwa. Ibi bigaragaza guhongerera ibyaha by’abari aho n’ibyo abatuye isi badashaka guhinduka by’ukuri. Aba bakobwa uko ari batatu bagaragaye imbere ku mbuga y’amabonekerwa bikubita hasi cyane ku buryo bubabaza umubiri kandi buteye impungenge z’uko bashobora no gukomereka.

Ibi byakangaranyije abaje kureba uko amabonekerwa ari bugende ndetse bamwe muribo barahungabana. Byari ubwa mbere babonye ibintu bidasanzwe. Mu gihe bari bamenyereye ko Asomusiyo ari umunsi w’ibyishimo, waje guhinduka amarira, agahinda n’umubabaro ku bari aho bose.

Tariki 15 Kanama ya buri mwaka, abakristu gatolika hirya no hino ku isi bahimbaza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. I Kibeho hateranira benshi bishimira uyu mubyeyi wakujijwe mu ijuru. Ibyishimo by'Asomusiyo bijyane no kwibuka agahinda Bikira Mariya aterwa n'ibyaha byacu n'umwijima w'urupfu bidushoramo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose