"Muduteye ishema n'amizero, Kiliziya yacu ntizasaza muhari", Myr Edouard
Mu Kiganiro Myr Edouard Sinayobye yagejeje ku rubyiruko ruri muri Forumu I Kabgayi, yasabye urubyiruko guharanira ubumwe no gukoresha impano bafite bubaka Kiliziya kugira ngo ihorane itoto.
Kuri uyu munsi wa Gatatu wa Forumu ya 19 y'urubyiruko Gatolika, urubyiruko ruteraniye muri College Sainte Marie Reine i Kabgayi, rukomeje kuganirizwa, Gusenga no kwidagadura bishimira Imana ibakunda na Kiliziya yabo.
Kuri gahunda y'uyu munsi mu kiganiro kibimburira ibindi Mama Ancille Umuja yatanze Ikiganiro ku muhamagaro wo kwiyegurira Imana aho yagejeje ku rubyiruko ubuhamya bw'uko Yezu yamutoye yari umukobwa nk'abandi, wari ufite impano z'urubyiruko, utari ufite igitekerezo cyo kwiha Imana, ahubwo witeguraga kurushinga. Nyamara akaza kumva ijwi rya Yezu rimuhamagarira kumwiyegurira akemera gusiga uwo bakundanaga agakurikira Yezu. Yabwiye urubyiruko ko yishimiye ubuzima arimo kandi ko yongeye no guhitamo ari bwo yahitamo. Abasaba kudapfukirana ijwi rya Yezu igihe ribahamagaye ahubwo bakitaba karame.
Ikiganiro kumuhamagaro cyanaherekejwe n'ubusabane hagati y'abihayimana n'urubyiruko, cyakurikiwe n'Ikiganiro ku ruhare rw'amadini n'urubyiruko mu kurengera ubuzima. Muri iki kiganiro urubyiruko rwagejejweho uko umuryango RICH ukora mu guhangana n'indwara z'ibyorezo n'ibindi byonona ubuzima. Abahagarariye uyu muryango bakaba basabye urubyiruko kugira uruhare mu kwirinda indwara z'ibyorezo zirimo na SIDA ikomeje kwambura benshi ubuzima. Aha bakaba bakanguriwe kwifata nk'uburyo rukumbi bwizewe ijana ku ijana bwo kwirinda iyi ndwara.
Ikiganiro nyamukuru cy'umunsi wa Gatatu cyatanzwe na Myr Edouard Sinayobye, kikaba cyagarutse ku mwanya w'urubyiruko mu bumwe, ubufatanye n'ubutumwa bwa Kiliziya uko Sinodi ibisaba. Muri iki kiganiro Myr Edouard yatatse uruhare rw'urubyiruko mu butumwa bwa Kiliziya n'uko ari rwo ruyivugurura rugatuma idasaza.
Myr Edouard yagize ati "Nimwe mufite urufunguzo rwo gutuma Kiliziya yacu idasaza. Nimwe maraso mashya atanga itoto rya Kiliziya. Muduteye ishema n'amizero kandi Kiliziya yacu ntizasaza muhari".
Muri iki kiganiro Myr Edouard yibukije urubyiruko ko ubumwe ari umutima wa Kiliziya. Avuga ko rufite inshingano ikomeye yo kubungabunga ubu bumwe cyane ko banavutse Nyuma y'amateka mabi y'igihugu Yaranzwe n'amacakubiri, yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Myr Edouard yabwiye urubyiruko ko Kiliziya itewe ishema no kurugira, aboneraho kubasaba gukoresha neza imbaraga n'impano bafite mu kubaka paruwasi zabo no gukora ubutumwa bahereye mu ngo bavukamo.
Myr Edouard agendeye kuri Sinodi yagarutse ku byifuzo urubyiruko rwagaragarije Kiliziya avuga ko Kiliziya ibabajwe n'ibibazo bafite ariko kandi ko Ifite amizero ko mu bufatanye bizakemuka. Yashoje aha urubyiruko ingamba rukwiye gushingira kugira ngo rukomeze kuba ishema rya Kiliziya.
Nyuma y'Ikiganiro cya Musenyeri Edouard cyashimishije cyane urubyiruko, hakurikiyeho Igitambo cya Misa yayobowe na Myr Edouard Sinayobye, umwepiskopi wa Cyangugu ari kumwe na Myr Seriviliyani perezida wa Komisiyo y'urubyiruko. Bari kumwe kandi n'abapadiri bitabiriyw iyi Forumu ari benshi nk'ikimenyetso ko urubyiruko rutari rwonyine. Igitambo cya Misa cyaririmbwe na Diyosezi ya Kibungo ifatanyije n'Arikidiyosezi ya Kigali. N'umutima urangamiye Yezu n'umusaraba we soko y'umukiro n'amizero, urubyiruko rwakiriye Yezu mu Ijambo n'Ukarisitiya. Mu nyigisho yo mu gitambo cya Misa Myr Edouard ahereye ku buhanuzi bwa Ezekoyeli wahanuriye amagufa yumiranye akabaho, yasabye urubyiruko kuba abahamya b'ubuzima n'amizero atangwa n'Imana.
Ikiganiro cya Nyuma cy'uyu munsi wa Gatatu wa Forumu ya 19 y'urubyiruko Gatolika cyatanzwe na Padiri Kayisabe Vedaste, Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi, aho yaganiriye urubyoruko ku kwirinda ibishuko.
Nyuma y'iki kiganiro urubyiruko rwakoze inzira y'umusaraba mu mihanda y'Umujyi wa Muhanga. Ikaba yahagurukiye muri College Sainte Marie Reine, ikanyura Ahari ibiro by'akarere ka Muhanga, igakomeza igana i Nyabisindu, igakata mu Ruvumera ikagera mu Mujyi rwagati AHO yavuye igaruka kuri Colleige Sainte Marie Reine. Mu nzira urubyiruko rukaba rwagendaga rusenga kandi rusingiza umusaraba wa Yezu rwarazwe na Kiliziya nk'ikimenyetso cy'amizero n'urukundo Imana ibafitiye.
Ibikorwa by'uyu munsi wa gatatu bikaba byashojwe n'isengesho ryo gushengerera na Penetensiya. Abitabiriye Forumu bakaba bagaragaza ko bamaze kumenyera Kabgayi kandi ko bishimiye uko Forumu ikomeje kugenda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.