Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Alexis Kagame na Padiri Arthur Dejemeppe ku rutonde rw'abayobozi 21 bayoboye Kinyamateka mu myaka 89 imaze

Tariki ya 1 Nzeri 1933-Tariki ya 1 Nzeri 2022, Imyaka ibaye 89 Kinyamateka ibayeho. Kuri uyu munsi w'isabukuru yayo, Kinyamateka yishimiye kugeza ku basomyi bayo urutonde rw'abayobozi 21 yagize barimo na bamwe mu bamenyekanye mu mateka ya Kiliziya n'ay'igihugu nka Musenyeri Alexis Kagame na Padiri Arthur Dejemeppe babaye abanditsi bakomeye.

Musenyeri Alexis Kagame na Padiri Arthur Dejemeppe ku rutonde rw'abayobozi 21 bayoboye Kinyamateka mu myaka 89 imaze
Musenyeri Alexis Kagame na Padiri Arthur Dejemeppe ku rutonde rw'abayobozi 21 bayoboye Kinyamateka mu myaka 89 imaze

1. Padiri Goubeau Antoine 1933

"Muzi ko abantu bose bishimira kumenya ibyabaye, ugasanga baganira babazanya amakuru", aya ni amagambo ya Padiri Goubeau Antoine, washinze Kinyamateka akanayibera umuyobozi wa mbere mu 1933. Padiri Goubeau Antoine yavukiye i Gand ho mu bubiligi mu w'1895. Yabaye padiri kuwa 28 Kamena 1925, aherako aza mu Rwanda. Mu 1932 yabaye Padiri mukuru wa Kabgayi, aho yanatangirije ikinyamakuru cya Kiliziya yise "Kinyamateka". Yatabarutse mu mwaka wa 1935.

2. De Meire Georges (1934-1934): Nyuma ya Padiri Goubeau wahise witaba Imana nyuma gato yo gushinga Kinyamateka, hakurikiyeho De Meire Georges na we wayoboye Kinyamaeka igihe gito kuko yayiyoboye igihe cy'umwaka umwe gusa.

3. Padiri Charles Merry (1934-1938): Padiri Merry ni we waje gukurikiraho muri iki gihe cy'intangiro za Kinyamateka. Akaba ari we wabashije kumara igihe kinini ugereranyije na babiri bari bamubanjirije kuko we yamaze imyaka igera kuri ine.

4.Myr Alexis Kagame (1938-1939; 1941-1947 na 1950-1952): Alexis Kagame ni we munyarwanda wa mbere wayoboye Kinyamateka. Akaba yaratangiye kuyiyobora nyuma y'imyaka itanu gusa ishinzwe. Ku nshuro eshatu zose Alexis Kagame yabaye umuyobozi wa Kinyamateka akaba yarayiyoboye imyaka igera ku 10.

5. Padiri Van Overshelde Antoine (1939-1941 na 1947-1950): Padiri Overshelde ni we wagiye yakurana na Alexis Kagame wari watangiye kuyobora Kinyamateka ari umufaratiri agikomeje amasomo yamuteguriraga kuba Padiri.

6. Padiri Endriatis Reginald (1952-1954): Padiri Endriatis na we yasimbuye Alexis Kagame ubwo yari amaze kuyobora Kinyamateka ku nshuro ya Gatatu mu mwaka wa 1952.

7. Padiri Arthur Dejemeppe (1954-1955 na 1963-1966): Padiri Dejemeppe yayoboye kinyamateka inshuro ebyiri. Akaba yaramaze imyaka ine ayobora kinyamateka kuko ku nshuro ya mbere yayoboye umwaka umwe naho ku ya kabiri akayobora imyaka itatu.

8. Padiri Musoni Boniface (1955-1957): Padiri Musoni Boniface yabaye umunyarwanda wa kabiri wayoboye Kinyamateka mu myaka 22 yari imaze ibayeho. Yatangije kandi icyiciro cy'abandi banyarwanda bagera kuri bane baje gukurana ku buyobozi bwa Kinyamateka.

9. Musenyeri Innocent Gasabwoya (1957-1959 na 1986-1988): Musenyeri Gasabwoya na we yayoboye Kinyamateka inshuro ebyiri zitandukanye aho yamaze igihe cy'imyaka ine kuko buri nshuro yayiyoboye imyaka ibiri.

10.Padiri Maryomeza Theophile (1960): Maryomeza Theophile yayoboye Kinyamateka akiri Faratiri kuko yahawe ubupadiri tariki 16 Kamena 1962.

11.Padiri Kalibwami Justin (1962-1963): Kalibwami yashoje icyiciro cy'abanyarwanda basimburanye ku buyobozi bwa Kinyamateka mu gihe cy'imyaka umunani. Yasimbuwe na Padiri Dejemeppe wari wongeye kuyobora Kinyamateka ku nshuro ya Kabiri.

12. Padiri Maida Vicenzo (1966-1968): Nyuma ya Padiri Dejemeppe hakurikiyeho Padiri Maida wayoboye imyaka ibiri gusa.

13. Padiri Rugayampunzi Simon (1968-1971): Padiri Rugayampunzi yayoboye Kinyamateka igihe cy'imyaka itatu asimbuye padiri Maida.

14. Soeur Marie Louise Moulart (1971-1980): Sr Moulart ni we wambere wayoboye Kinyamateka imyaka myinshi ikurikirana kuko yayiyoboye imyaka igera ku icyenda. Afite n'agahigo ko kuba ari we mugore wenyine ugaragara mu bayobozi 21 Kinyamateka yagize kugera ubu.

15.Padiri Sindambiwe Silvio (1980-1985): Padiri Silvio yayoboye Kinyamateka mu gihe cy'imyaka itanu.

16. Musenyeri Sibomana Andree (1988-1997): Nyuma ya Soeur Moulart, Musenyeri Sibomana ni we wongeye kuyobora kinyamateka igihe kirekire kuko yamaze imyaka 9 kimwe na Soeur Moulart.

17. Padiri Karekezi Dominique (1997-2007): Padiri Dominiko ni we ari mu bayoboye Kinyamateka igihe kirekire akaba yaramaze imyaka icumi. Ku rutonde akaba ari na we wamaze igihe ayobora Kinyamateka kuko abamugwa mu ntege bamaze imyaka 9.

18.Pierre Claver Nkusi (2007-2011): Padiri Pierre Claver Nkusi na we ni umwe mu bayoboye Kinyamateka. Akaba yarayoboye imyaka ine.

19. Padiri Gasana Vincent (2011-2015): Mu gihe cy'imyaka ine padiri Gasana yayoboye Kinyamateka abifatanya no kuba umunyamabanga wa Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'Amahoro.

20. Padiri NIYIGENA Leodegard (2015-2019): Padiri Leodegard, umupadiri w'Arikidiyosezi ya Kigali na we yayoboye Kinyamateka imyaka ine.

21. Padiri Fidele Mutabazi (2019-): Padiri Fidele Mutabazi, uyobora kinyamateka ubu, ni umupadiri wa diyosezi ya Kabgayi. Yatangiye kuyobora kinyamateka mu kwezi kwa cyenda kw'umwakwa wa 2019.

Mu myaka 89 Kinyamateka imaze, yagize abayobozi 21 bayifashije kurangiza ubutumwa bwayo mu buryo no mu bihe bitandukanye. Abenshi muri bo bagiye bayobora imyaka itarenga ine. Harimo kandi abayoboye kinyamateka inshuro zirenze imwe. Muri aba kandi harimo umugore umwe, abanyamahanga 7 n'abanyarwanda 14.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose