Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yahaye Ubutumwa Abahereza k’Ukaristiya 38 bo muri Paruwasi ya Gihara

Nyuma y’iminsi irindwi ahawe Ubwepiskopi, kuri uyu wa gatandatu tariki 24 kamena 2023 Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Kabgayi yahaye Ubutumwa abahereza b’Ukaristiya 38 bo muri paruwasi ya Gihara.

Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yahaye Ubutumwa Abahereza k’Ukaristiya 38 bo muri Paruwasi ya Gihara
Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yahaye Ubutumwa Abahereza k’Ukaristiya 38 bo muri Paruwasi ya Gihara

Mu gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Gihara, Musenyeri yakiranywe ibyishimo n’abakristu b’iyi paruwasi, bamugaragariza ubwuzu n’urukundo baufitiye nk’umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi.

Mu butumwa yabagejejeho, yibukije Abanyagihara ko Paruwasi ya Gihara ariyo yatangiriyem urugendo rw’ubusaseridoti ubwo yayihererwagamo Igice cy’Ubudiyakoni mu 1996, avuga ko na nyuma yo guhaba ubupadiri yakomeje kujya ayisura, akahasomera Misa.

Mu gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Paruwasi ya Gihara, Myr Balthazar Ntivuguzwa yahaye abalayiki 38 bo muri iyi paruwasi ubutumwa bwo kuba Abahereza b’Ukaristiya. Mu nyigisho yagejeje ku bahawe ubutumwa, yabasabye kuba intumwa nziza zishyira Kristu abanyantege nke n’abandi balayiki bagenzi babo, ubu butumwa bakabukorana ubwete, ubwitange, isuku n’ukwicisha bugufi babigiriye Kristu bashinzwe kugeza kuri bagenzi babo, maze bakamwamamaza nka Yohani Batisita wagize ati “Dore ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu.”

Mudahinyuka Sirivani, uhagarariye inama nkuru ya Paruwasi ya gihara,mu izina ry’abakristu b’iyi paruwasi yashimye umwepiskopi wemeye kubagira ubuheta nyuma y’icyumweru kimwe gusa ahawe ubwepiskopi, akaba yemeye kuza kwifatanya nabo no guha uburenganzira abakristu biyemeje guhereza Ukaristiya bagenzi babo. Mu kumushimira, abakristu ba paruwasi ya Gihara bahaye Musenyeri Balthazar ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo, bamugaragariza ko bamushyigikiye mu butumwa yahawe na Kiliziya bwo kuba umwepiskopi wa Kabgayi na we akabwegurira Bikira Mariya Nyina wa Jambo wa Kibeho.

Shyirambere Emmanuel, umwe mubalayiki bahawe ubutumwa bwo guhereza Ukaristiya yatangarije Kinyamateka ko ari ubutumwa yakiranye umutima utuje kuko ubwabwo busaba gutuza, gushishoza,no kwitwararika kugira ngo ushyira abandi Kristu na we abe ishusho y’uwo ahereza bagenzi be. Yavuze kandi ko kuba bahawe ubu butumwa n’umwepiskopi ari ikindi kimenyetso cy’uko ubu butumwa bufite agaciro gakomeye muri Kiliziya, bityo we na bagenzi be bakaba bazabukora neza nk’uko babyiteguye.

Paruwasi ya Gihara yabaye iya kabiri Musenyeri Balthazar asomeyemo Misa kuva yahabwa Ubwepiskopi ku wa 17 Kamena 2023 nyuma ya Paruwasi Katedrali ya Kabgayi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose