Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Filipo Rukamba yatangaje ubutumwa bwifuriza abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi, umwaka mwiza w'amashuri

Kuri uyu wa 16 Nzeri 2022, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari na we ushinzwe Komisiyo y'uburezi mu nama y'Abepiskopi, yatangaje ubutumwa bwifuriza abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi, umwaka mwiza w'amashuri bitegura gutangira anabifuriza imyiteguro myiza.

Musenyeri Filipo Rukamba yatangaje ubutumwa bwifuriza abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi, umwaka mwiza w'amashuri
Musenyeri Filipo Rukamba yatangaje ubutumwa bwifuriza abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi, umwaka mwiza w'amashuri

Bana bacu bajyambere, gukunda ishuri, kuryitabira no kwiga

neza, niko gutegura ejo hanyu heza!

Twongeye gushima Imana ko yabanye n’abana bacu muri ibi biruhuko bigana ku musozo wabyo,

amashuri akaba agiye gutangira. Nifurije abanyeshuri ndetse n’ababyeyi imyiteguro myiza, mu gihe begeranya ibikenewe byose kugirango abana basubire mu ishuri nta mbogamizi bahuye nazo.

Babyeyi, ni inshingano zanyu gutegurira abana uburyo bunoze bwo gusubira ku ishuri. Nimwandikishe abana batigeze bitabira ishuri mu myaka ishize. Abana bato bandikishwe mu marerero kugirango bategurirwe kuziga amashuri y’incuke.

Natwe abihaye Imana, dukomeje gukorana n’inzego za leta mu rwego rwo gutegura uburyo abana bazakirwa ku ishuri, kandi bagahabwa uburere n’uburezi bikwiriye. Tubasabiye umugisha wo kwiga neza, n’uwamahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose