Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Balthazar avuga ko umwana utarabonye uburere bwiza mu rugo agora abarezi mu mashuri

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri College Sainte Marie Reine Kabgayi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo gutangira kurerera abana mu ngo mbere y’uko bagana amashuri kuko utarabonye uburere bwo mu rugo agorana mu mashuri.

Musenyeri Balthazar avuga ko umwana utarabonye uburere bwiza mu rugo agora abarezi mu mashuri
Musenyeri Balthazar avuga ko umwana utarabonye uburere bwiza mu rugo agora abarezi mu mashuri

Ibi yabize mu butumwa yatanze kuri uyu munsi mukuru wari witabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu barimo abihayimana, abayobozi, abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi babo. Musenyeri Balthazar yagaragaje ko ishuri ry’umwana ritangirira mu rugo bityo ko ariho hibanze yagakwiye kubonera uburere akiri muto, adategereje ngo azabuhabwe n’abarezi ku ishuri gusa.

Yagize ati “Icyo ngira ngo nibutse ababyeyi ni ugutegura umwana hakiri kare, tumutegurira aho azagana mu ishuri.”

Yakomeje agira ati “Mu rugo iwacu naho ni ishuri ry’ibanze. Ni ishuri ritangirira ku bibero by’umubyeyi, mu maboko y’umubyeyi, mu ndoro y’umubyeyi, mu kiganiro umubyeyi agirana n’umwana, ndetse iryo shuri ryo mu rugo ritangirira no ku rugero rwiza umubyeyi aha umwana we.”

Musenyeri Balthazar avuga ko iryo shuri ryo mu rugo riba ribategurira irindi shuri ribategereje ariryo abana baboneramo uburere buvanze n’ubumenyi. Ati “iryo shuri rindi riba ribategereje, riba rije guherekeza no kunganira rya rindi ryo mu rugo.”

Kuba hari abana bagana amashuri nyamara ntaburere buhagije baherewe mu ngo n’ababyeyi babo, biri mu bibagora kuko baba batariteguye mbere. Aha niho Musenyeri wa Kabgayi yahereye avuga ko nk’abana biga mu mashuri babamo, hari ibyo ishuri ribasaba bagombye kuba bariteguriye muri rya shuri ryo mu rugo, ariko ugasanga ntabwo bigeze babihabwa.

Ati “Natanga nk’urugero rw’umwana ugera hano muri iri shuri agomba kuhaba igihe kirerekire, ariko ugasanaga atazi gusasa uburiri bwe, atazi kwikorera isuku neza kubera ko mu rugo tutigeze tubimutoza neza, ukabona biragoye mbese ishuri rigatangira gukora ibyo yakagombye kuba yarabonye mu rugo.”

Usibye ibyo kandi, Musenyeri yanibukije abanyeshuri intego yabo yo kwiga, ndetse anabasaba kwirinda ingeso mbi n’abantu babatambamira kugera kuri izo ntego zo kwiga ngo batsinde neza.

Yagize ati “Ntawundi muntu usimbura ababyeyi kurera. Yaba leta, abarezi cyangwa abandi bafasha mu burezi, bunganira ababyeyi ariko ntibabasimbura.

Uyu muyobozi yavuze ko hari ababyeyi batishimira abana babo baje mu biruhuko, kubera ko baba bataribubahe uburere. Yabasabye kubihindura.

Mu butumwa umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Mugabo Gilbert, yagenye abirabiriye ibi birori, na we yakebuye ababyeyi bagenda badohoka mu burere baha ubana babo ugasanga ahubwo babaterera ishuri.

Ati “Turabasaba rero ko uruhare rw’ababyeyi ruzamuka, mugaha umwanya n’uburere abana banyu.”

College Sainte Marie Reine Kabgayi ni ishuri ry’isumbuye ryo muri Diyosezi ya Kabgayi riherereye mu karere ka Muhanga. Ryashinzwe mu 1992. Kuri ubu rifite abanyeshuri basaga 1200, kandi rifite ibyiciro byombi. Iri shuri rishimirwa uburezi bufite ireme n’uburere ritanga muri aka karere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose