Myr Sinayobye yasobanuye ibikwiye n'ibidakwiye gukorerwa ishusho ya Padiri Ubald
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu yatangaje ibigomba kuranga imyifatire y’Abakristu igihe bageze imbere y’ishusho ya Padiri Ubald Rugirangonga iherutse gushyirwa ku Ibanga ry’Amahoro.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya gatatu Padiri Rugirangoga witabye Imana tariki ya 7 Mutarama 2021, hamuritswe ishusho yakorewe ishyirwa ahari imva ye ku gasozi k’Ibanga ry’amahoro ndetse inahabwa umugisha n’Umwepisikopi wa Cyangugu.
Iyi yakorewe, igaragaza Padiri Rugirangoga yerekana Yezu Kristu mu Isakaramentu Ritagatifu ry’ukaristiya nk’ikimenyetso cyibutsa ko Yezu Kristu ari muzima kandi atanga ubugingo bwe.
Mu itangazo ryasinyweho na Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangungu yagaragaje imyifatire ikwiye imbere y’ishusho ya Padiri Rugirangoga.
Myr Sinayobye yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe n’Inama nkuru ya Kiliziya, i Niseya bwa kabiri mu mwaka wa 787, yari igamije guhugura abakristu ku buryo bukwiye bwo kwifashisha amashusho mu busabaniramana, hari amabwiriza yafasha abakristu kugira imyumvire n’imyifatire ikwiye ngo ishusho rya Padiri Ubaldi Rugirangoga irusheho gufasha abantu mu kwemera.
Imyitwarire ikwiye imbere y’ishusho ya Padiri Rugirangoga yashyizwe mu ngingo enye:
1. Kutagarukiriza amaso ku ishusho ya Padiri Ubaldi gusa ahubwo uyirebye wese ikamwibutsa Yezu Padiri Ubald Rugirangoga yerekana, bityo umuntu akumva ko amubwira ati “Nimusange Yezu, abaruhure, abakize, abahe amahoro”. Ibi bishingirwa kuri konsili ya Niseya ya kabiri isobanuro ko “Ishusho ari ubundi buryo bwo kugaragaza iyobera nk’uko Ivanjili nayo ikoresha ijambo ry’umuntu ishaka guhishura ijambo ry’Imana.
2. Kureba ishusho ya padiri Ubaldi bizajya byibutsa buri wese ubumwe bafitanye muri Kristu, bityo bimufashe gushimira Imana yamuremye, ikamuha isi yarangiza ikamuhamagara, maze aniyumvishe ko agomba kumusabira ngo Imana imwiyereke imwakire iburyo bwayo.
3. Kureba iyi shusho bizajya byibutsa uyirebye imibereho ya Padiri Rugirangoga nk’umuhamya w’ukwemera bityo bimutere kwihatira kwigana imigenzo myiza ya gikristu yamubonyeho.
4. Ishusho ni ikimenyetso cy’umuntu waremwe mu ishusho y’Imana, Yezu Kristu akaba yarishushanyije na we mu kwigira umuntu kwe niyo mpamvu ari ngombwa kuryubaha uko bikwiye.
Uretse imyitwarire ikwiye, hari n’ibyo Myr Sinayobye yagaragaje ko bidakwiye nk’uko yabishyize mu ngingo enye.
1. Myr Sinayobye yagize ati “Ntibikwiye rwose gupfukamira iri shusho cyangwa se kugira indi myifatire yindi iranga icyubahiro kigenewe Imana yonyine umuremyi w’ibintu byose.”
2. Ishusho ya Padiri Ubaldi ni ikimenyetso kidufasha kumwibuka no kumusabira si ikimenyetso kigaragaza ko ashyizwe mu nzego zo kuzaba umutagatifu.
3. Padiri Ubaldi yahoraga atakambira abarwayi ngo Yezu abakize, si we wakizaga. Niyo mpamvu bitemewe gukorera ku ishusho rye imihango yo gushaka ibitangaza.
4. Birabujijwe gusuzugura iri shusho rya Padiri Ubaldi, kuryangiza no kurikoreraho ibindi bikorwa byose byaritesha agaciro, kuko ishusho ryose ry’ikiremwa muntu rigaragaza Imana umuremyi wa byose.
Iyi myitwarire ikwiye n’idakwiye, Myr Edouard Sinayobye yagerageje kuyisobanura yifashishije ingingo eshatu:
Ku ngingo ya mbere igira iti “Isano y’ubumwe muri Kristu hagati y’abakiri ku isi n’abatabarutse”, Myr Sinayobye yagaragaje ko Yezu Kristu atanga ubuzima bwuzuye ndetse n’urupfu rudashobora kunyaga ubwo buzima nkuko muri Yohani 10:10.
Ati “Abagize umubiri umwe wa Kristu ari wo Kiliziya bagizwe n’ibice bitatu: Abahire b’ijuru, abari mu isukuriro n’abakiri mu rugendo hano ku isi. Abo bose bunze ubumwe na Kristu, kandi ubumwe bagize burangwa mo kugiriranira neza muri Kristu. Padiri Ubaldi Rugirangoga ari muri ubwo bumwe dufitanye bushingiye kuri Nyagasani, turamwibuka, turamusabira.”
Mu ngingo ya kabiri igira iti “Yezu ni muzima kandi arakiza” Myr Sinayobye yagaragaje ko mu butumwa bw’ikenurabushyo babonye neza ko abakristu bakeneye cyane gufashwa kwegera Yezu Kristu nyir’impuhwe udukiza.
Ati “Umusaseredoti ahamagariwe kugenza nka Yohani Batisita yerekana Yezu mu Ukuristiya Ntagatifu. Aho agira ati ‘Dore Kristu ni muzima kandi arabakiza’. Padiri Ubaldi Umusaseredoti yagororokerwaga cyane no gushengerera Yezu mu Ukaristiya Ntagatifu, akabitoza abakristu kandi agahora abereka Yezu ubakiza mu Ukaristiya Ntagatifu. Umukristu uzajya ureba ishusho ya Padiri Rugirangoga azajye yibuka Yezu Kristu uhora adutegereje mu Ukarisitiya Ntagatifu ngo adukize.”
Mu ngingo ya gatatu igira iti “Nimube abakurikiza banjye nk’uko nanjye nkurikiza Kristu” Myr Sinayobye yavuze ko Padiri Ubaldi yihatiye iteka kuba umuhamya w’urukundo rw’Imana yashyiraga hejuru y’ibindi byose.
Ati “Urukundo n’icyubahiro yari afitiye Imana nibyo byatumaga agororokerwa n’isengesho ritaretsa cyane cyane iryo gushengerera Nyagasani mu isakaramentu ritagatifu ry’ukaristiya.”
Akomeza agira ati “Umutima wa Yezu wuzuye urukundo n’impuhwe, ni wo dushengerera tukavomamo inema zidufasha kwiyunga n’umutima wacu, bikatubyarira ubumwe n’ubwiyunge. Muri uwo mutima wa Yezu usendereye impuhwe n’imbabazi, niho yakuye ururimi rwatumye aba umuhamya n’umugabuzi w’imbabazi z’Imana zihoraho. Padiri Rugirangoga yaduhishuriye ko ibanga ry’ubumwe n’ubwiyunge ari ukwakira urukundo rwa Yezu. Uwakorewe Jenoside urwo rukundo rumubera amavuta amwomora ibikomere, rukamutera ubutwari bwo kubabarira uwaguye mu cyaha cyo gukora Jenoside , urwo rukundo ruhindura umutima we, rukaworoshya kandi rukamutera kwiyoroshya akicuza, ntazuyaze gusanga uwo yahemukiye ngo amusabe imbabazi.”
Padiri Ubaldi Rugirangoga yamenyekanye cyane kubera inyigisho z’isanamitima ari nawe watangije iyi gahunda muri Paruwasi ya Mushaka. Isengesho ryo gusabira abarwayi n’izindi nyigisho zinyuranye zigamije kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Muri 2015, Padiri Rugirangoga yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare runini yagize mu gutangiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.