"Nimuhumure mufite Kiliziya ibakunda": Amagambo y'urukundo Abepiskopi babwiye urubyiruko rwitabiriye Forumu ya 19 i Kabgayi
"Turabakunda kandi mufite igikundiro....muhumure murakunzwe, mufite Kiliziya ibakunda....muduteye ishema n'amizero kandi Kiliziya yacu ntizasaza muhari". Aya ni amwe mu magambo y'urukundo n'amizero Abepiskopi babwiye urubyiruko rwitabiriye Forumu ya 19 y'urubyiruko Gatolika yabereye i Kabgayi. Dore amwe mu magambo yakoze ku mutima urubyiruko.
Kiliziya y'u Rwanda yagaragarije urubyiruko ko irukunda kandi irushyigikiye ndetse ko yiteguye kuruba hafi mu rugamba rwo gushakira umuti ibibazo birwugarije. Ibi byagaragajwe n'uko Abepiskopi bitabiriye iyi Forumu ari benshi ndetse bakanageza ubutumwa bw'urukundo ku rubyiruko rutanahishe ko runyuzwe no kugira Kiliziya ibakunda.
Guhera tariki 19 Kanama 2022, Forumu itangira ku mugaragaro Abepiskopi babanye n'urubyiruko ndetse banabagezaho ubutumwa bukomeye bwo kubabwira ko Yezu na Kiliziya babakunda. Mu gikorwa cyo Gutangiza iri huriro urubyiruko rwifatanyije na Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Serviliyani Nzakamwita, Umuyobozi wa Komisiyo y'urubyiruko, Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Celestin Hakizimana na Myr Frederic Rubwejanga, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu Kiruhuko.
Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa cyo kuwa 18 Kanama 2022, Karidinali Kambanda yabwiye urubyiruko ko kuba Abepiskopi basubitse izindi gahunda bakaza kubana nabo ari ukubagaragariza ko Kiliziya ibakunda kandi yifuza kubaba hafi. Ibi byanasubiwemo na Myr Seriviliyani Nzakamwita, ubwo yakiraga Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu tariki 19 Kanama 2022, aje kugeza ku rubyiruko ikiganiro kuri Sinodi. Yagize ati "Abajene biragaragara ko bashyigikiwe na Kiliziya y'i Rwanda. Mwabonye ko Karidinali yabafunguriye iyi Forumu akikijwe na Myr Smaragde wa Kabgayi, Myr Anaclet wa Nyundo na Myr Vincent Harolimana, nanjye waje mpagarariye Myr Papias wa Byumba, na Myr Celestin wa Gikongoro wa duhekeye umusaraba none Myr Edouard wa Cyangugu aturutse iyo giterwa inkingi yaje ari mwe mumuzanye".
Mu biganiro n'inyigisho byatanzwe n'abepiskopi barimo Karidinali Antoni Kambanda, Myr Smaragde Mbonyintege, Myr Celestin Hakizimana, Myr Edouard Sinayobye na Myr Serviliyani Nzakamwita, ntibahishe urubyiruko urukundo Kiliziya ibafitiye n'ishema itewe no kubagira.
Karidinali Kambanda mu nyigisho n'Ijambo yavuze tariki 18 Kanama 2022, ku munsi wo gufungura Forumu yabwiye urubyiruko ati "Rubyiruko Yezu arabakunda...mufite byinshi bishaka kubicira ubuzima ariko muhumure mufite Kiliziya ibakunda kandi ikababa hafi. Mufite n'inshuti Yezu urusha imbaraga urupfu. Muhumure murakunzwe n'ubwo ingorane zitabura Kristu abitaho. Mumugane kandi mumukomereho azabakiza. Muhumure n'ubwo abantu bananirwa ntaho Yezu atabakura, mumwizere mutegereze mutarambirwa ntakimunanira. Mubeho ubuzima busenga, mwisabira musabira n'abandi. Mube abahamya nyabo b'inkuru nziza ya Yezu. Mwirinde ingeso mbi maze mu bikorwa no mu magambo mube abahamya b'urukundo rwa Yezu. Mwirinde kwiheba no kwigunga, muhumure ntimuri mwenyine, mufite umubyeyi ubakunda, mufite kandi abasaseridoti na Kiliziya ibitaho".
Karidinali Kambanda mu butumwa yagejeje ku rubyiruko kandi yagaye ababyeyi batoteza urubyiruko igihe rufite ibibazo aho kuruhumuriza. Yagaye kandi abitabaza abapfumu n'abahanuzi badutse, igihe abana babo bari mu ngorane zo kubura urushako, kubura urubyaro, uburwayi n'ibindi bijyana urubyiruko mu rupfu. Avuga ko bibabaje koko kubona umuto apfa ariko ko ababyeyi bakwiye kumenya ko nta handi bakura umukiro w'abana babo atari kuri Yezu. Bagashishikarira kubasabira no kubegereza Yezu ngo abakize. Karidinali Kambanda kandi yasabye urubyiruko kwitoza gukora no gushyigikirana bamwe bakabera abandi ba malayika murinzi. Yasabye by'umwihariko abahungu gukunda mu kuri bashiki babo bakirinda kubashora mu bibazo by'inda z'imburagihe. Karidinali Kambanda yashimye uruhare urubyiruko rwagize mu bikorwa byo guhangana na Covid 19. yabasabye kandi gukomera ku Mana, kurangwa n'ubupfura no kwanga ubunebwe kandi rukarangwa no kwishyira hamwe rugamije ikize abizeza ko Kiliziya ibashyigikiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.