Nta gahunda yo gushyiraho itorero rimwe dufite-Padiri Uwizeye na Pasitori Ruzibiza
Kuva tariki ya 18-25 Mutarama 2024 hateganyijwe icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’Abakristu muri uyu mwaka wa 2024.
Muri uyu mwaka, iki cyumweru gitegurwa n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, hazashingirwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose… kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”
Mu kiganiro n’ibitangazamakuru binyuranye, Padiri Cyrille Uwizeye, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umubano wa Kiliziya n’andi madini, na Pasitori Viateur Ruzibiza, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bavuze ko gusabira ubumwe bitagamije kuzashyiraho Itorero rimwe nkuko amwe mu matorero akibifiteho impungenge.
Padiri Uwizeye yagize ati “Hari amatorero atarumva neza icyumweru cy’ubumwe, hari abumva ko tugamije gukora ikintu kibumbiyemo ayo matorero yose. Ntabyo dufite nta n’ibyo duteganya cyane ko bitanashobora.”
Padiri Uwizeye yunganiwe na Pasitori Ruzibiza wavuze ko icyo kuba hashingwa itorero rimwe kitanashoboka kuko amatorero ahari afite imirongo n’imikorere itandukanye kandi yamaze gushinga imizi kuburyo kuvuga ngo abe Itorero rimwe bitashoboka.
Pasitori Ruzibiza yagize ati “Nta hiden agenda yo kubaka itorero rimwe ihari kuko nta muntu waba afite agenda ngo ayihishe imyaka irenga 200. Ikindi kandi ntabwo binashoboka ko wahuza ayo matorero kuko amaze gushinga imizi ku rwego rwo hejuru, ntabwo wayanyeganyeza ngo bikunde.”
Bakomeje bavuga ko ikigamijwe muri uku gusabira ubumwe bw’abakristu ari ukumvisha buri mukuristu ko akwiriye kuba umukiristu muzima urangwa n’indangagaciro za gikiristu mu Itorero iryo ari ryo ryose yaba abarizwamo.
Bati “Twe icyo dukeneye ni Abakristu beza mu Itorero barimo gusa. Nta nyungu dufite ko Itorero rimwe ryamira andi matorero.”
Ku kigamijwe muri ubu bumwe banavuga ko hari byinshi babona nk’intambwe yatewe kubera iki gikorwa birimo, kuba Padiri na Pasitori bashobora kuri Radiyo Mariya, n’andi maradiyo ya gikristu bagatangira ikiganiro hamwe, kuba bemera guhirura hamwe mu rusengero hahitawe ku ho umuntu asanzwe asengera, kuba Pasteri ashobora kwicarana na Padiri kuri Alitari n’ibindi.
Gusa basaba abantu kurushaho kurenga imyumvire yo kugira urwikekwe rw’abo badasengera mu Itorero rimwe.
Iki cyumweru biteganyijwe ko kizatangirizwa ku Itorero rya Metodisiti-Gikondo, tariki ya 18 Mutarama 2024, kuva saa 16:30pm kugeza 20:00pm.
Mu gutangiza iki cyumweru biteganyijwe ko Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ariwe uzatanga inyigisho.
Mu makorari ateganyijwe kwitabira harimo Injili Bora yo muri Peresibiteriyani-Gikondo, Korali ya EAR-Gikondo, Impanda ya ADEPR Gatenga-Rwampara, Salvation ya Metodisiti Libure, na mpuzamakorari ya Paruwasi Gatolika St Vincent Palotti Gikondo.
Mu bindi biteganyijwe ni ukwibutsa abantu ko Bibiliya ikeneye gushyigikirwa kuko ikeneye kurindwa ngo ejo cyangwa ejobundi itazazima.
Gusoza iki cyumweru bizabera kuri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis-Remera, tariki ya 25 Mutarama 2024.
Uretse ku munsi wo gutangiza iki cyumweru [tariki ya 18 Mutarama 2024] n’umunsi wo gusoza iki cyumweru [25 Mutarama 2024], indi minsi abakristu bazaba bafite amasomo yo kwigira aho bari bitabasabye kujya ku rusengero. Ayo masomo yateguwe hashingiwe nsanganyamatsiko yo muri uyu mwaka.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uharanira kugeza hose ibyanditswe bitagatifu, watangiye muri 1977 gusa muri 2000 nibwo wabaye umunyamuryango wuzuye w’Ishyirahamwe ry’Imiryango ya Bibiliya. Iri shyirahamwe ryo ryashinzwe muri 1946.
Kugeza ubu Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda[ Uhagarariwe mu mategako na Antoni Kardinali Kambanda], ufite abanyamuryango 15 aribo Kiliziya Gatolika, Itorero Angilikane, Peresibiteriyani, Metodisiti Libure, Abadivantisiti b’Umunsi wa 7, Ivugabutumwa ry’inshuti, ADEPR, AEBR, UEBR, Restoration church, CEBR, CECA, Umuryango w’abasoma Bibiliya, ALARM, Zione Temple na Alarm Ministry.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.