Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Eugène Niyonzima yongeye gutorerwa kuba Umukuru w’Abapalotini mu Rwanda, RD Congo n’u Bubiligi mu myaka itatu

Padiri Eugène Niyonzima wari usanzwe ari umukuru w’ Abiyeguriyimana bo mu Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika (bazwi kw’izina ry’Abapalotini)mu karere k’Umuryango Mutagatifu kuva mu 2017 yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w’uyu muryango mu gihe cy’imyaka itatu.

Padiri Eugène Niyonzima yongeye gutorerwa kuba Umukuru w’Abapalotini mu Rwanda, RD Congo n’u Bubiligi mu myaka itatu
Padiri Eugène Niyonzima yongeye gutorerwa kuba Umukuru w’Abapalotini mu Rwanda, RD Congo n’u Bubiligi mu myaka itatu

Ku wa kane tariki 20 Ukwakira 2022 nibwo ubuyobozi bw’umuryago w’Iyamamazabutumwa (Societe de l’Apostolat Catholique, SAC) ku isi bwashyikirije Padiri Eugène Niyonzima ibaruwa imwemerera gukomeza kuyobora uyu muryango mu karere k’umuryango mutagatifu (Province Sainte Famille,PSF)kagizwe n’ibihugu bitatu: u Rwanda, RD Congo n’u Bubiligi mu gihe cy’imyaka itatu, ni ukuvuga kuva 2023-2026.

Padiri Eugene Niyonzima atorewe izi nshingano nyuma y’amatora yakozwe n’abakuru b’uyu mu ryango ku rwego rw’isi i Roma ku cyicaro cy’uyu muryango kuva tariki 13 Nyakanga 2022, bakemeza ko yaguma muri izi nshingano, dore ko yari arangije manda 2 akaba yatorewe kuyobora uyu muryango muri aka karere indi manda ya 3. Mu minsi iri imbere hakazatangazwa abajyanama 4 bazamufasha kuzuza inshingano.

Tariki 4 Kamena 2022 nibwo Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika(Abapalotini) babarizwa mu karere k’ Umuryango Mutagatifu watangiye Yubile y’imyaka 50 umaze utangiye ubutumwa mu karere k’ibiyaga bigari mu bihugu by’u Rwanda na RD Congo, iyi yubile ikazasorezwa i Kabuga ku wa 10 Kamena 2023.

Kinyamateka imwifurije ubutumwa bwiza

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose