Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Fidèle Dushimimana yagizwe umuyobozi mushya wa ICK

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yagize Padiri Prof. Dr. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mushya wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK).

Padiri Fidèle Dushimimana yagizwe umuyobozi mushya wa ICK
Padiri Fidèle Dushimimana yagizwe umuyobozi mushya wa ICK

Nk'uko bigaragara mu itangazo riha abapadiri ba Diyosezi ya Kabgayi ubutumwa, ryo kuwa 3 Kanama 2023, ryashyizweho umukono na Myr Balthazar, Padiri Fidele Dushimimana wari usanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi ni we ugiye kuyobora iyi Kaminuza ikomeje gutera imbere cyane nyuma y'imyaka 20 imaze ikora nka Kaminuza yigenga.

Padiri Prof.Dr.Fidele Dushimimana, azaba yungirijwe na Padiri Prudence Bicamumpaka, wari padiri mukuru wa paruwasi ya Kabacuzu akaba yagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatse, ndetse na Padiri Samarwa JMV, usanzwe ari umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari.

Padiri Fidele Dushimimana wagizwe umuyobozi mushya wa ICK asimbuye kuri ubu butumwa Myr Balthazar Ntivuguruzwa watorewe na Papa Fransisiko kuba umwepiskopi wa Kabgayi, umurimo yatangiye ku mugaragato tariki 17 Kamena 2023.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose