Padiri Giuseppe Ambrosoli witangiye abakene n’abarwayi muri Uganda yashyizwe mu bahire hanatangazwa umunsi azajya yizihirizwaho
Mu muhango wo gushyira mu bahire Padiri Giuseppe Ambrosoli wabereye muri Uganda ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, Papa Fransisiko yatangaje ko tariki 28 Nyakanga buri mwaka ari umunsi wo kuzirikana ku bikorwa by’indashyikirwa byamuranze.
Uyu muhango wabereye muri Arkiyosezi ya Gulu mu gihugu cya Uganda ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 wayobowe na Arkiyepiskopi Luigi Bianco Intumwa ya Papa muri Uganda, witabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo Abepiskopi bo muri iki gihugu, abapadiri, abakristu n’abahagarariye ubuyobozi bw’iki gihugu.
Mu ibaruwa ya Nyirubutungane Papa Fransisiko igaragaza ubutwari bwaranze Padiri Ambrosoli mu gihe yari mu butumwa muri Uganda yasomewe abitabiriye uyu muhango, yavuze ko uyu mupadiri yabaye urugero rw’umusamaritani mwiza witangira abababaye, abakene, abarwayi mu gace ka Kalongo ari naho yakoreraga ubutumwa bwa gisaseridoti.
Musenyeri Luigi avuga ko Padiri Ambrossoli yabaye urugero rwiza rw’umuntu wemeye kwitanga ubwe, atitaye ku nyungu ze bwite ahubwo agaharanira kwita ku buzima bw’abugarijwe n’ibibazo by’abakene,uburwayi, n’inkomere dore ko yari umuganga .
Padiri Giuseppe Ambrosoli yavukiye I Como, mu Butaliyani mu mwaka w’1923, yageze mu gihugu cy’Ubuganda mu 1956, ari Padiri mu muryango w’abamisiyoneri, ahabwa ubutumwa muri paruwasi ya Kalongo. Ageze muri aka gace, Umurimo wo kwigisha Ivanjili yawufatanyije n’uwo kuvura abaturage bahatuye, nuko anahashinga Ibitaro(Hospital)bya Galongo, n’uyu munsi bigihari. Yapfuye mu1987 ahamaze imyaka 31.
Nyuma y’urupfu rwe, abatuye muri aka karere n’abakristu bashingiye ku bikorwa by’ukwemera, n’ibyo urukundo byaranze uburima bwe basaba ubuyobozi bwa kiliziya muri iki gihugu kubasabira Roma yo uyu mupadiri yashyirwa mu batagatifu ba Kiliziya. Nyuma y’uko ubusabe bwabo bwemewe, ndetse bakanagirwa inama yo gutangira kumwiyambaza kugira ngo hagaragare igitangaza gishingiye ku kuba hari abamwiyambaza, Myr Odama avuga ko igitangaza cyabonetse ubwo umwe mu barwayi bari barwariye muri ibi bitaro yamwiyambaje maze agakira.
Abaye umuhire wa gatatu wo muri Arkidiyosezi ya Gulu nyuma y’umuhire Jildo Irwa na Daudi Okello.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.